Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




UBWUBAHANE N’INDANGAGACIRO NIBYO BIRANGA ABANYAPOLITIKI

Ibi n’ibyagarutsweho kuri uyu wa kabiri tariki ya 19.04.2016 n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihururo ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki Bwana BURASANZWE Oswald, ubwo yatangizaga icyiciro cya cumi na gatatu (13) cy’amahugurwa agenewe urubyiruko ruturuka mu Mitwe ya politiki yemewe mu Rwanda yose uko ari cumi n’umwe (11) mu ishuri ry’Ihuriro ryigisha ibya politiki n’ubuyobozi (Youth political Leadership Academy/YPLA) ku cyiciro gikurikiranira aya masomo mu Mujyi wa Kigali.

Bwana BURASANZWE Oswald, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro

Umunyamabanga Nshingwabikorwa yabwiye uru rubyiruko ko aya masomo afite intego yo kubongerera ubushobozi mu bumenyi rusange, politiki n’ imiyoborere myiza, ababwira kandi ko agamije kubaha ubumenyi n’ubuhanga bwo kwitabira ibikorwa byose bitegurwa n’Imitwe ya politiki baturukamo hagamijwe ahanini kwiyubaka. Basabwa kugira uruhare muri gahunda zose z’Umutwe wa politiki haba mu mahugurwa ategurwa n’Umutwe wa politiki wabo, haba kandi no kugira uruhare mu miyoborere yayo.
Yagize ati “ Imitwe ya politiki ishingira ku bumenyi bw’abayoboke bayo kugira ngo ishobore kugera ku nshingano yayo yo guteza imbere demokarasi no kugera ku butegetsi”.


Yibukije ko abakurikira iyi gahunda barangwa n’ubwubahane n’umurava kuko utazayakurikira neza azamenyeshwa Umutwe wa politiki wamutoranije kandi ntabone impamyabushobozi ihabwa uyarangije.

Yasoje abashimira uko bitabiriye aya mahugurwa ategurwa n’Ihuriro, ababwira ko Imitwe ya politiki yabo yabatoranije kuko ari ingirakamaro bitezweho kuzagira uruhare mu kubaka ubushobozi bwayo. Abizeza ko Ihuriro rizakomeza gukora ibishoboka ngo aya mahugurwa agende neza kandi agirire ukamaro abayakurikiye.

Bwana JIJUKA Zephyrin Umuhuzabikorwa wa Gahunda mu Ihuriro

Umuhuzabikorwa wa Gahunda mu Ihuriro Bwana JIJUKA Zephyrin yagaragarije uru rubyiruko ibyo basabwa kugira ngo bakurikire neza aya masomo, ibisabwa Ihuriro n’ikigamijwe muri rusange. Aha yabamenyesheje gahunda igenderwaho mu itangwa ry’aya mahugurwa, imyitwaririre y’uyakurikira, ingeri z’amasomo baziga n’ibikoresho ruzahabwa kugira ngo bazakurikire neza aya masomo.
 Yabasabye kuzarangwa n’umurava, kudasiba kuko iyo usibye amasomo atatu udahabwa impamyabushobozi yagenewe uwakurikiye neza iyi gahunda.

Icyi cyiciro cya cumi na gatatu (13) kizakurikira aya masomo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburasirazuba/Akarere ka Rwamagana.
YPLA ni gahunda y’amahugurwa ahoraho atangwa n’Ihuriro agamije kongerera ubushobozi urubyiruko rwo mu Mitwe ya politiki mu bijyanye n’imiyoborere myiza n’ubuyozi.
YPLA yatangiye muri Gashyantare 2010, aho abasore n’inkumi bagera hafi ku 1,000 bamaze guhugurwa muri iyi gahunda.


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.