Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




RAPORO Y’IGENZURA RY’IMIKORESHEREZE Y’IMARI N’UMUTUNGO BY’IHURIRO YASUZUMWE

Iyobobowe n’umuyobozi wayo Hon. MUKANKUSI Perrine, Komisiyo Ishinzwe Gahunda, Ibikorwa by’Ihuriro n’Ubufatanye n’izindi Nzego, kuri uyu wa wa gatandatu, tariki ya 14/5/2016, ku Biro by’Ihuriro yateranye. Iyi nama yitabiriwe n’Umuvugizi wungirije w’Ihuriro, abakozi b’Ubunyamabanga Nshingwabikorwa n’ Umugenzuzi wigenga ku mikoreshereze y’umutungo n’imari by’Ihuriro, Bwana Semigabo Edouard.

Ku byaganiriweho harimo Kugezwaho raporo y’igenzura ry’imikoreshereze y’imari n’umutungo by’Ihuriro mu gice cya mbere (Nyakanga –Ukuboza 2015) cy’umwaka w’ingengo y’imari no kuyitangaho ibitekerezo; abari muri iyi nama kandi bunguranye ibitekerezo kuri gahunda y’ibikorwa by’Ihuriro biteganyijwe mu mwaka wa 2016/2017 (NFPO Action Plan 2016/2017).

Ageza ku bitabiriye inama raporo y’igenzura ry’imikoreshereze y’imari n’umutungo by’Ihuriro mu gice cya mbere (Nyakanga –Ukuboza 2015) cy’umwaka w’ingengo y’imari, Umugenzuzi wigenga, Bwana Semigabo Edouard yasobanuye ko igenzura ryagaragaje ko Ihuriro rigendera ku mategeko n’amabwiriza ahamye yemejwe n’inzego bireba; yagaragaje ko Ihuriro rifite ibyangombwa bihagije birifasha kugera ku nshingano zaryo, avuga kandi kandi rifite inzego zifite ubushobozi buhagije buzifasha kugera ku nshingano zaryo.

SEMIGABO yavuze ko ku bijyanye n’imikoreshereze y’umutungo n’imari mu mezi 6, kuva ku wa 1/7/2015 kugeza ku wa 31/12/2015, igenzura ryagaragaje ko ibitabo by’ibaruramari byanditse neza; umutungo ucunzwe neza kandi wanditse mu bitabo; ibaruramari ryakozwe hakurikijwe amategeko n’amabwiriza Ihuriro rigenderaho; amafaranga yinjiye n’ayasohotse afite impapuro zibigaragaza; amasoko atangwa mu Ihuriro akurikiza amategeko abigenga; kandi amafaranga ari mu bitabo angana n’amafaranga y’ukuri ari muri bank no muri petty cash ku wa 31/12/2015.

Umugenzuzi yashimangiye ko muri rusange hari impinduka nziza zabaye mu micungire y’umutungo n’imari by’Ihuriro. Asaba ko n’udukosa duto twagaragajwe muri iyi raporo twakosorwa mu gihe gitaha.

Nyuma yo kugezwaho iyi raporo, abagize Komisiyo batanze inama ku byerekeye gukora ubugororangingo bw’imyandikire ya raporo y’igenzura no gukosora amakosa y’imibare yagaragaye.

Ku ngingo yo kungurana ibitekerezo kuri gahunda y’ibikorwa by’Ihuriro biteganyijwe mu mwaka wa 2016/2017 (NFPO Action Plan 2016/2017), Umuhuzabikorwa wa gahunda mu Ihuriro, Bwana Jijuka Zephyrin yagaragaje ko ibikorwa biteganyijwe mu mwaka wa 2016/2017 bishingiye ku cyerekezo cy’Igenamigambi ry’ibikorwa by’Ihuriro mu myaka itanu (2016-2021).

Yakomeje agaragaza ibikorwa biteganyijwe hashingiwe kuri buri ngamba y’ibikorwa yateganyijwe mu igenamigambi.

Mu kungurana ibitekerezo, abari mu nama basabye ko ibikorwa bitegurwa byagombye gushingira ku bihe bya Politiki u Rwanda rugiye kwinjiramo hagamijwe kubaka umunyapolitiki, no gutegura abayobozi b’Imitwe ya Politiki kwinjira mu bihe by’ihiganwa n’amatora azaba muri 2017 na 2018. Abari mu nama bifuje ko abayobozi b’Imitwe ya Politiki bakongererwa ubushobozi mu bijyanye na Leadership skills, Communication skills, techniques de mobilization des membres et des ressources

Umuvugizi Wungirije yashimiye abagize Komisiyo uburyo batanze ibitekerezo byubaka, ashimira Ubunyamabanga Nshingwabikorwa uburyo bwashyize mu bikorwa imyanzuro y’igenzura ry’umwaka wa 2014/2015, asaba ko imicungire y’umutungo yakomeza gukorwa neza nta makemwa, aboneraho gusoza ku mugaragaro iyi nama.


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.