Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




MU NTARA Y’IBURENGERAZUBA URUBYIRUKO RUTURUKA MU MITWE YA POLITIKI NARWO RWATANGIYE AMAHUGURWA

Nyuma y’icyumweru urubyiruko rwatoranyijwe n’Imitwe ya Politiki mu Mujyi wa Kigali rumaze rukurikirana amasomo ategurwa n’Ihuriro mu ishuri ryaryo rigisha ibya politiki n’ubuyobozi/ YPLA; kuri uyu wa gatanu tariki ya 02 Ukwakira 2015, urubyiruko ruturuka mu Intara y’Iburengerazuba narwo rwatangiye guhabwa ayo mahugurwa, aho iyi gahunda iri gukorerwa mu Karere ka Rubavu muri Gorillas Lake Kivu Hotel, Gisenyi.

Bwana BURASANZWE Oswald afungura amahugurwa

Mu kuyatangiza Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro Bwana BURASANZWE Oswald yashimiye Imitwe ya Politiki yarutoranije arusaba gukoresha neza aya mahirwe, rukurikirana umurava aya masomo dore ko iyo ruyasoje rwifashishwa n’Imitwe ya politiki rukomokamo mu guhugura bagenzi babo baba batarabashije kuyakurikira ababwira kandi ko nabo bagira uruhare mu miyoborere myiza y’Imitwe ya politiki yabo.

Urubyiruko rukurikira aya mahugurwa

Icyi kiciro cy’urubyiruko rukurikiranira iyi gahunda muri iyi Ntara y’Iburengerazuba, ruzajya rwigishwa aya masomo mu gihe cya week end kuko ruturuka mu Turere dutandukanye tugize iyi Ntara, bikaba bisaba kuruhuriza hamwe mu gihe n’ahantu harworohera mu gukora ingendo.
Nyuma yo gufungura ku mugaragaro aya mahugurwa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro yasobanuriye uru rubyiruko icyo Ihuriro ari cyo, inshingano zaryo, imikorere n’imikoranire yaryo n’izindi nzego, zaba izo mu Gihugu yaba n’imiryango mpuzamahanga. Yatanze kandi isomo ku nzego n’imiterere y’Imitwe ya politiki aho iri somo ritangwa hagendewe ku Itegeko Ngenga rigenga Imitwe ya politiki n’abanyapolitiki.

Abanyeshuri babaza ibibazo

Mu bibazo bibanzeho nyuma y’aya masomo yombi, uru rubyiruko rwabajije ahakomoka ingengo y’imari Ihuriro rikoresha, inkunga iterwa Imitwe ya politiki, ingano y’inkunga Umutwe wa politiki ushobora kwakira n’icyo amategeko ateganya kuwemerewe gutanga iyo nkunga n’ibindi.

Dr. BIZIMANA Jean Damascene, umwe mu barimu batanga amasomo muri iri shyuri

Icyakora, mbere y’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa atanga isomo rye, abahugurwa bari babanje guhabwa amasomo arimo ingengabitekerezo ya politiki, imiterere n’imikorere y’Imitwe ya politiki “Ideologies politiques, nature et fonctions des partis politique ”; isomo ryigishwa na Dr. Isaie NZEYIMANA; “International politics and regional integration”; isomo ryigishwa na Hon. Antoine Mugesera; “Patriotism and Pan-Africanism” isomo ryigishwa na Hon. Protais MUSONI; “Political Philosophy and National Consciousness: Case of Rwanda” ryigishwa na Mjr. Gerard NYIRIMANZI na “Strategies de lutte contre l’ideologie du Genocide et le Negatiannisme”, isomo ryigishwa na Dr. BIZIMANA Jean Damascene. Iyi gahunda ikazakomeza muri week end yo kuwa 16-18 Ukwakira n’iyo kuwa 06 – 08 Ugushyingo 2015.


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.