Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




MU NTARA Y’IBURENGERAZUBA URUBYIRUKO RUTURUKA MU MITWE YA POLITIKI NARWO RWATANGIYE AMAHUGURWA

Nyuma y’icyumweru urubyiruko ruturuka mu Mitwe ya Politiki rwo mu mugi wa Kigali rukurikiranira amasomo ategurwa n’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki ku biro rikoreramo, Intara y’Iburengerazuba nayo yatangiye guhabwa ayo mahugurwa. Urubyiruko ruyakurikira ruturuka mu Turere tugize iyi Ntara rukaba rwaratoranijwe n’Imitwe ya Politiki igize Ihuriro.

Mu kuyatangiza Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro Bwana KAYIGEMA Anicet yashimiye Imitwe ya Politiki yarutoranije arusaba gukoresha neza aya mahirwe, rukurikirana umurava aya masomo dore ko iyo ruyasoje rwifashishwa n’Imitwe ya politiki rukomokamo mu guhugura bagenzi babo baba batarabashije kuyakurikira.

Icyi kiciro cy’urubyiruko rukurikiranira iyi gahunda muri iyi Ntara y’Iburengerazuba, ruzahabwa mu kiciro cya mbere aya masomo mu gihe cy’icyumweru kuva tariki 22 Gicurasi 2012 kugera 27 Gicurasi 2012, aho ruzigira amasomo cumi n’abiri mu karere ka Karongi muri Hotel Bethanie nyuma amasomo atandatu ruyakurikiranire mu mugi wa Kigali kuko asaba gushyira mu bikorwa ibyo bazaba bigishijwe harimo Ubuhanga mu Itumanaho (The art of political speech and party message) no gukoresha imbuga nkoranyambaga (The social Networking).

Twabibutsa ko icyi cyiciro cya gatanu cyabanjirijwe n’icyiciro cyabereye mu mujyi wa Kigali, icyabereye mu Ntara y’Amajyepfo n’Umugi wa Kigali, abayakurikiraniye mu ntara y’Amajyaruguru n’Umugi wa Kigali, n’abayakurikiraniye mu ntara y’Iburasirazuba n’Umugi wa Kigali. Icyi cyiciro kikaba giteganijwe gusoza mu kwezi kwa Nyakanga 2012.


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.