Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




MU NTARA Y’AMAJYEPFO URUBYIRUKO RUTURUKA MU MITWE YA POLITIKI NARWO RWATANGIYE AMAHUGURWA

Nyuma y’icyumweru urubyiruko ruturuka mu Mitwe ya Politiki rwo mu Mujyi wa Kigali rukurikiranira amasomo ategurwa n’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki ku Biro rikoreramo, Intara y’Amajyepfo nayo yatangiye guhabwa ayo mahugurwa, akaba ari gutangirwa mu Karere ka Huye kuri Hotel Mater Boni Consilii. Urubyiruko ruyakurikira ruturuka mu Turere tugize iyi Ntara rukaba rwaratoranijwe n’Imitwe ya Politiki igize Ihuriro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa atangiza amahugurwa

Mu gutangiza iyi gahunda y’amahugurwa ahoraho mu bya politiki n’ubuyobozi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro Bwana KAYIGEMA Anicet yashimiye Imitwe ya Politiki yarutoranije arusaba gukoresha neza aya mahirwe, rukurikirana umurava aya masomo dore ko iyo ruyasoje rwifashishwa n’Imitwe ya politiki rukomokamo mu guhugura bagenzi babo baba batarabashije kuyakurikira no gufasha Imutwe ya politiki muri gahunda zose z’iterambere ryayo.

Urubyiruko rwatoranijwe n’Imitwe ya politiki

Icyi cyiciro cya cumi (10) gikurikiraniye iyi gahunda muri iyi Ntara, n’umujyi wa Kigali kizamara amezi atatu nyuma abayakurikiye bahabwe impabumenyi ku bazaba bajuje ibisabwa kugirango bayihabwe.


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.