Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




MU NAMA NYUNGURANABITEKEREZO RGB YAGIRANYE N’IMITWE YA POLITIKI HAGARUTSWE KU GUTANGA RAPORO KU GIHE

Kuri uyu wa kabiri tariki 13/06/2017 mu cyumba cy’inama cya Hotel Lemigo mu Karere ka Gasabo, ku bufatanye bw’Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB) habereye inama yahuje abahagarariye Imitwe ya Politiki, Urwego rw’Umuvunyi n’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imitwe ya Politiki muri RGB, Bwana MUTABAZI Theodore

Bwana MUTABAZI Theodore, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imitwe ya Politiki n’imiryango itegamiye kuri Leta, atangiza ku mugaragaro iyi nama, yashimiye Imitwe ya Politiki ko ari abafatanyabikorwa beza, yibutsa ko Inzego zose zatumiwe muri iyi nama zihuriye ku nshingano yo gutuma Politiki n’imiyoborere bigenda neza mu Gihugu cyacu. Yibukije kandi Imitwe ya Politiki ko igomba kurangwa no gukorera mu mucyo, akaba ariyo mpamvu inama nk’iyi ari ngombwa kugira ngo ube n’umwanya wo kwibukiranya, kwigishanya no kugirana inama zo kunoza imikorere hagamijwe ineza y’Abanyarwanda.

Umuhuzabikorwa wa Gahunda mu Ihuriro, Bwana Jijuka Zephyrin (Iburyo)

Bwana Jijuka Zephyrin, Umuhuzabikorwa wa Gahunda mu Ihuriro wari urihagarariye muri iyi nama, yashimye abayitabiriye, ababwira ko inama nk’izi zitegurwa mu rwego rwo gufasha buri Rwego kwibukiranya ibikenewe mu gutanga no gusuzuma raporo za ngombwa. Yakomeje yerekana ko iyi nama ari ingirakamaro ku Mitwe ya politiki cyane ko yateguwe mu gihe Urwego rw’Umuvunyi rumaze kugenzura Imitwe ya politiki yose ndetse rukaba rwaragiranye ibiganiro na buri Mutwe wa politiki kuri Raporo rwawukoreye; abibutsa ko iyi nama ibaye mu bihe bya nyuma byo kumenyekanisha ikoreshwa ry’umutungo n’imurikwa ry’ibitabo by’ibaruramari ry’umutungo w’Imitwe ya politiki mu mwaka w’ingengo y’imari 2016-2017 cyane ko bigomba kuba byatanzwe bitarenze tariki ya 30 Nzeri uyu mwaka.

Yabwiye abahagarariye Imitwe ya politiki ko Ihuriro ritazahwema gukomeza kongerera ubushobozi Imitwe ya Politiki irigize hategurwa amahugurwa anyuranye binyuze mu nkunga igenerwa. Aha yibukije abari muri iyi nama uko iyo nkunga itangwa n’uburyo ikoreshwa. Ati “Buri mwaka w’Ingengo y’Imari, Ihuriro ritera inkunga Imitwe ya Politiki irigize, Ingano y’iyo nkunga ishingira ku ngano y’ingengo y’Imari y’Ihuriro ikubiye muri Gahunda y’ibikorwa bya buri mwaka. Inama Rusange y’Ihuriro niyo yemeza ingano y’iyo nkunga mu gihe cyo kwemeza Gahunda y’ibikorwa by’umwaka, Imitwe ya politiki yose igize Ihuriro ihabwa inkunga ingana”.

Asoza yibutsa Imitwe ya politiki kujya itegura neza imishinga y’amahugurwa bashyikiriza Ihuriro ikaba yujuje ibisabwa byose; gukora neza Raporo y’amahugurwa no kuyigeza ku Ihuriro ku gihe; kubika neza Inyandiko zose zirebana n’inkunga y’amahugurwa Imitwe ya Politiki ihabwa n’Ihuriro; gukora Raporo y’umutungo no kuyigeza ku nzego bireba ku gihe; no kwirinda imicungire n’imikorere mibi iyo ari yo yose mu ikoreshwa ry’inkunga Ihuriro rigenera Imitwe ya Politiki.

Abari mu nama

Nyuma Ikiganiro ku “Uburyo bwo gutegura, gukora ibaruramari ndetse no kumenyekanisha umutungo w’Umutwe wa politiki” cyatanzwe n’Urwego rw’Umuvunyi; ikiganiro ku nkunga Ihuriro ritera Imitwe ya politiki n’uburyo ikoreshwa cyatanzwe n’Ihuriro; n’ikiganiro ku buryo RGB ikurikirana imikorere n’ibikorwa by’Imitwe ya Politiki, cyatanzwe na RGB, Imitwe ya Politiki yiyemeje gukomeza kubahiriza amategeko cyane cyane, ibiteganywa n’Itegeko Ngenga no 10/2013OL ryo kuwa 11/7/2013 rigenga Imitwe ya Politiki n’Abanyapolitiki mu Rwanda; yiyemeje kandi gukomeza kunoza imicungire y’Umutungo wayo, yaba inkunga itangwa n’Ihuriro ndetse n’indi iyo ari yo yose ibona mu buryo butanyuranyije n’amategeko; yiyemeza no kujya ikora ibaruramari ryayo buri mwaka no gutanga Raporo za ngombwa kuri RGB no ku Rwego rw’Umuvunyi. Ihuriro na RGB nabyo byiyemeza gukomeza guhugura abashinzwe imari n’umutungo mu Mitwe ya Politiki ku buryo buboneye bw’imicungire y’umutungo kugira ngo raporo ziteganywa n’amategeko zirusheho kunozwa, kandi zitangirwe ku gihe. Aya mahugurwa akazajya aba mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka w’ingengo y’imari.

Hasozwa iyi nama ku mugaragaro, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imitwe ya Politiki n’imiryango itegamiye kuri Leta muri RGB yashimye abayitabiriye, abizeza ko inama nk’iyi izajya iba nibura kabiri mu mwaka.

Umuvugizi Wungirije w’Ihuriro Madamu NDANGIZA Madina yari muri iyi nama ahagarariye Umutwe wa politiki we wa PDI


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.