Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




MINISITIRI W’IMARI N’IGENAMIGAMBI YAHAYE INAMA RUSANGE IKIGANIRO KU NGAMBA Z’ITERAMBERE RY’UBUKUNGU NO KURWANYA UBUKENE (EDPRS), ICYICIRO CYA KABIRI

Iyobowe n’Umuvugizi w’Ihuriro Hon. MUKABARANGA Agnes, kuri uyu wa kabiri, tariki ya 25 Kamena 2013, inama isanzwe y’Inama Rusange y’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yateranye.


Minisitiri Ambasaderi GATETE Claver

Abagize inama bahawe ikiganiro na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi ku “Ibipimo Ngenderwaho bishya by’Icyerekezo 2020” na “Ingamba z’Iterambere ry’Ubukungu no Kurwanya Ubukene (EDPRS), Icyiciro cya Kabiri”
. Inama rusange kandi yunguranye ibitekerezo ku myiteguro yo kwizihiza isabukuru y’imyaka icumi (10) hashyizweho Inzego zihoraho z’Ihuriro (25/07/2003 – 25/07/2013).
Mu kiganiro cye, Minisitiri Ambasaderi GATETE Claver, yagarutse ku byagezweho mu gihe cya EDPRS I, aho yavuze ko ari bimwe mu byashingiweho mu itegurwa rya EDPRS II.


Abagize Inama Rusange
Mu kungurana ibitekerezo, Inama yashimye ingamba zashyizweho zo kongera ibicuruzwa byoherezwa hanze hitabwa ku buryo bwo guhahirana hagati y’ibihugu byo mu Karere, aho gushingira gusa ku masoko mpuzamahanga aho ibiciro bihindagurika kenshi, bigahungabanya ubukungu bw’ibihugu byinshi, by’umwihariko ibihugu bikiri mu nzira y’amajyamabere. Aha, yavuze ko gahunda zo kwagura ingendo za Rwandair ndetse no kubaka Ikibuga cy’Indege cya BUGESERA byihutirwa cyane kuko bizateza imbere ubukerarugendo bigaragara ko bushobora gukomeza kongera uruhare mu guteza imbere ubukungu bw’Igihugu.
Mu rwego rwo kwirinda ingaruka z’Ihindagurika ry’Inkunga zituruka hanze, Inama Rusange yashimye ingamba zashyizweho zo kunoza uburyo bwo gukusanya imisoro hakoreshejwe ikoranabuhanga ndetse n’imisoro yari isanzwe itangirwa mu Karere ikaba izajya yakirwa n’Ikigo cy’Igihugu cya RRA.
Muri ibi biganiro, Inama yasabye ko EDPRS II yakomeza gushimangira ko buri nkingi yose y’ubukungu bw’Igihugu ishyira imbere uburinganire bw’abagabo n’abagore no gusaranganya ubukungu mu baturage ndetse no mu Turere twose tw’Igihugu.
Ku byerekeye kwizihiza isabukuru y’imyaka icumi (10) hashyizweho Inzego zihoraho z’Ihuriro (25/07/2003 – 25/07/2013), Inama Rusange yemeje ko hazategurwa ikiganiro mbwirwaruhamwe ku bitangazamakuru binyuranye, kikazibanda ku nshingano n’Uruhare by’Ihuriro mu kubaka ubumwe bw’Igihugu n’imiyoborere myiza mu Rwanda.


Umuvugizi n’Umuvugizi wungirije


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.