Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




KWIGIRA NO KWIHESHA AGACIRO NIBYO BIZATUMA AFURIKA YIGENGA NYABYO

Ibi n’ibyagarutsweho mu kiganiro Sobanukirwa cyanyuze kuri Radiyo Rwanda kuwa 01/7/2017, itariki u Rwanda rwizihizaho umunsi rwaboneyeho ubwigenge. Iki kiganiro kandi cyanyuze “Live” kuri Radiyo z’abaturage arizo: RUSIZI, HUYE, RUBAVU, MUSANZE na NYAGATARE kuva isaa moya (7h00) kugera isaa mbiri n’igice (8h30) za mu gitondo kiyobowe na Bwana Cleophas BARORE, umunyamakuru w’impuguke mu gusesengura amakuru ya politiki mu Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Itangazamakuru (RBA).
Insanganyamatsiko y’iki kiganiro cyateguwe n’Ihuriro yari “Uruhare rw’Imitwe ya Politiki n’Abanyapolitiki mu guharanira ubwigenge nyabwo (nyakuri) bw’u Rwanda n’ubw’Afurika muri rusange”.
Mu gutanga iki kiganiro, abanyapolitiki b’inararibonye aribo Senateri TITO RUTAREMARA, Perezida wa Komisiyo y’Ihuriro ishinzwe gukemura amakimbirane, Depite NKUSI Juvenal, Perezida wa Komisiyo y’Ihuriro ishinzwe Itumanaho no kungurana ibitekerezo na Depite MUKAKARANGWA Clotilde, Umuvugizi w’Ihuriro bagarutse k’uruhare rw’Abanyapolitiki n’Imitwe ya Politiki mu Rwanda mbere y’Ubwigenge, Uruhare rw’Abanyapolitiki n’Imitwe ya Politiki mu gihe cya Repubulika ya mbere n’iya kabiri, Uruhare rw’Imitwe ya Politiki mu gusubiza agaciro Abanyarwanda no kwibohora nyabyo byaganishije Igihugu ku bwigenge nyakuri nyuma y’urugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bagaruka kandi ku ruhare rw’Abanyapolitiki n’Imitwe ya politiki mu kwimakaza imiyoborere iteza imbere ubukungu bw’Igihugu n’ubw’Afrika.

Senateri TITO RUTAREMARA, Depite NKUSI Juvenal na Depite MUKAKARANGWA Clotilde

Mu gutangira ikiganiro, Umuvugizi w’Ihuriro yibukije abagikurikiye ko Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya politiki ari urubuga rusesuye Imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda ihuriramo ikungurana ibitekerezo, ikaganira ku bibazo biremereye Igihugu, igatanga inama kuri politiki na gahunda z’Igihugu hagamijwe kubaka ubwumvikane n’ubumwe bw’Igihugu.
Yavuze ko Ihuriro ritegura iki kiganiro buri tariki ya 01 Nyakanga kuko aribwo u Rwanda rwahawe ubwigenge. Ati ”Kubera inkubiri y’Imitwe ya politiki yariho, yibeshye ko ariyo yabuharaniye, inabuhawe, aho guharanira koko ubwigenge nyakuri bw’Igihugu n’abagituye, bakiyobora bakiganisha mu mwiryane no mu macakubiri”
Umuvuzi avuga ku mpamvu y’insanganyamatsiko yatoranyijwe, yavuze ko u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, imiyoborere yarwo ishingiye ku kwigira, kwihesha agaciro no guharanira ishema ry’Igihugu n’iry’Afurika.
Yaba Senateri Tito, yaba na Depite Nkusi bagaragaje ko kuva mu myaka y’ 1959 ari bwo hatangiye icyiswe inkubiri yo gushaka ubwigenge no kwimakaza ubutegetsi bushingiye kuri demokarasi n’ivuka ry’Amashyaka.
Bavuga ko muri iki gihe, amashyaka yavutse ahanini muri iyi nkubiri y’ubwigenge, amwe yavutse ashingiye ku nkingi yo kurwanya ubukoloni, ashaka ko Igihugu kibona ubwigenge bw’ako kanya, kikayoborwa n’Abanyarwanda, kikagira demokarasi ishingiye ku mubano mwiza n’ubwubahane hagati y’amoko, andi avuka ashingiye kuri politiki yo gushyigikira abakoloni, gukorana nabo mu gihe nibura kigera ku myaka mirongo ine (40) bakazabona ubwigenge nyuma, andi yo yari afite intego yo kwigizayo igice kimwe cy’abanyarwanda (Abatutsi) cyafatwaga nk’aho ari nyirabayazana w’ibibazo by’akarengana kari mu Rwanda, cyane ngo akarengane kagiriwe abahutu mu gihe cy’ubukoloni. Aya mashyaka yari ashingiye ku murongo wo kurengera inyungu z’abantu bamwe.
Bibutsa ko muri rusange, iyi Mitwe ya Politiki yaranzwe no kutareba kure, ingengabitekerezo zayo zizirika u Rwanda ku ngoyi y’ibibazo by’amacakubiri n’amakimbirane hagati y’Abanyarwanda.
Bavuga k’uruhare rw’Abanyapolitiki n’Imitwe ya Politiki mu gihe cya Repubulika ya mbere n’iya kabiri, bibukije ko tariki ya 01 Nyakanga 1962, aribwo u Rwanda rwahawe ubwigenge n’Abakoloni b’Ababirigi bari bararugize imbata; bavuga ko ubutegetsi bwa Kayibanda bwaranzwe no gutuka no gutesha agaciro abatutsi, gushyira iterabwoba ku batutsi, kwica abatutsi no kubirukana mu mashuri no mu kazi. Ubutegetsi bwa Habyarimana, buza bwitwaje guharanira ubumwe n’amajyambere y’Igihugu, ashyiraho ishyaka rimwe rukumbi rya MRND. Nawe ntiyashoboye kwigobotora bya bitekerezo bibi bishingira ku macakubiri, yimakaza iringaniza riheza, rikanatonesha bamwe. Izi nararibonye muri politiki zabwiye abari bakurikiye iki kiganiro ko ubu butegetsi bwaranzwe no guheza Abatutsi, kwima impunzi z’Abatutsi uburenganzira ku Gihugu, Politiki y’ivangura yiswe iy’iringaniza ry’amoko n’uturere, akarengane kakorewe Abatutsi mu kwimwa amashuri n’ubwikanyize mu gutanga imirimo, n’itotezwa ry’Abatutsi ryagejeje kuri Jenoside yo muri 1994.
Bavuze ko iri shyaka ryaje kwiharira ubutegetsi kugeza mu w’1991 ubwo Leta ye yemeraga ihame ry’amashyaka menshi nyuma yo kwotswa igitutu n’intambara ya FPR-Inkotanyi ndetse n’umuryango mpuzamahanga.
Aha nibwo amashyaka nka PSD, P.L n’andi yavutse, yemererwa gukora ku mugaragaro ariko ntibyatinze; amwe mu yavutse avamo «Power».

Bwana Cleophas BARORE niwe wayoboye iki kiganiro

Muri iki kiganiro kandi, abagitangaga bagarurutse ku rugamba rwo kwibohora ingoyi y’izo politiki z’amacakubiri, aho byasabye urugamba rurerure rwatangiye mu Ukwakira 1990 ruyobowe n’Umuryango FPR-Inkotanyi; rurangira muri Nyakanga 1994, ubutegetsi bw’igitugu bwirukanywa burundu mu Rwanda. Tariki ya 04 Nyakanga akaba aribwo u Rwanda rwizihiza buri mwaka Ukwibohora kw’Igihugu cyacu cyasubiranye ubusugire cyari gisanganywe kuva kera, umunyarwanda yongera kugira ishema ry’Igihugu cyamubyaye. Bati “Abanyapolitiki n’Imitwe ya politiki ubwayo, yaba iyitabiriye kurwanya ubutegetsi bw’igitugu bwakoze Jenoside, yaba Imitwe ya politiki yavutse nyuma ya 1994 ndetse n’Imitwe ya politiki mishya ivuka ubu, uruhare rwayo mu kubaka u Rwanda rushya rurangwa n’ubwigenge”.
Abari muri iki kiganiro bagaragaje birambuye uruhare rw’Imitwe ya politiki mu iterambere ry’Igihugu n’uko yakwimakaza ukwigenga kw’Igihugu n’ukwa Afurika muri rusange. Bagaragaje nanone uko Abanyapolitiki n’Imitwe ya politiki bagomba iteka guharanira imibereho myiza y’abaturage, imibanire izira urwikekwe no kuzamura imyumvire ishingiye mu kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere no gusigasira ibyagezweho. Mu gusoza bavuga ko ukwigenga nyakuri, kwaba uk’u Rwada kw’aba n’ukw’ibindi bihugu by’Afurika, kuzashingira ku kwigira no kwihesha agaciro kw’ababiyobora n’ababituye.


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.