Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




KOMISIYO YA SENA YA POLITIKI YASHIMYE UKO IHURIRO RUBAHIRIZA AMAHEME REMEZO ATEGANYWA N’ITEGEKO NSHINGA

Kuri uyu wa gatatu tariki 23/11/2016, Ihuriro ryakiriye komisiyo ya Sena ya Politiki n’Imiyoborere Myiza mu rwego rwo kumenya no kugenzura iyubahirizwa ry’amahame remezo mu matora ya Referandumu yo mu Ukuboza 2015 no mu matora y’Abayobozi b’Inzego z’Ibanze yo muri Gashyantare 2016.

Abasenateri bari muri komisiyo ya Sena ya Politiki n’Imiyoborere Myiza bagize itsinda ryasuye Ihuriro

Iri tsinda ryari rigizwe na Hon. Tito RUTAREMARA, Hon. MUKASINE Marie Claire na Hon. KAZARWA Gertrude. Uwari uyoboye iri tsinda Hon. KAZARWA Gertrude, Visi Perezida wa Komisiyo yabwiye abari muri iyi nama ko bifuza kumenya uko Ihuriro ryubahiriza ihame remezo ryo kwimakaza demokarasi ishingiye ku bitekerezo bya politiki binyuranye n’uko riha Imitwe ya politiki urubuga n’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo.

Bwana BURASANZWE Oswald na Hon KAZARWA Gertrude

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro Bwana BURASANZWE Oswald, yagaragaje ko Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki ari urubuga Imitwe ya Politiki ihuriramo ikaganira kuri politiki rusange y’Igihugu, ku bibazo biremereye Igihugu, rikajya inama ku nshingano n’uruhare rwaryo mu kubaka ubwunvikane n’ubumwe bw’Igihugu.

Yakomeje agaragariza abagize iyi komisiyo ko Ihuriro ryemejwe n’Itegeko Nshinga rya Repuburika y’U Rwanga, ryo kuwa 04 kamena 2003 ryavuguruwe mu 2015, mu ngingo yaryo ya 59, inshingano zaryo akaba ari ugutuma Imitwe ya politiki ishobora kungurana ibitekerezo no kubaka ubwumvikane n’ubumwe bw’Igihugu.

Bwana Oswald yabwiye kandi abagize iyi komisiyo ko, mu rwego rwo gukurikirana ibikorwa by’amatora yaba amatora ya Referandumu yo mu Ukuboza 2015, yaba n’Amatora y’Abayobozi b’Inzego z’Ibanze yo muri Gashyantare 2016, Ihuriro ryateganyije indorerezi 100 ziturutse mu Mitwe ya Politiki 11 irigize, zikurikirana amatora mu Turere 30 twose tugize Igihugu, aho zageze mu Mirenge irenze 60%. Avuga ko mu Ihuriro hubahirizwa ihame ryo kunganisha Imitwe ya Politiki, iry’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore ari nako bigenda mu mirimo yose y’Ihuriro; Imitwe ya Politiki igena umubare ungana ku bayihagararira mu mirimo y’Ihuriro yose kandi nibura 50% akaba ari abagore.

Yabwiye abagize iyi komisiyo na none ya SENA ko Indorerezi z’Ihuriro zashimye uruhare rw’abaturage mu migendekere myiza y’Amatora; haba mu Itora rya Referendumu ndetse no mu Matora y’Abayobozi b’Inzego z’Ibanze n’ab’Inzego z’ibyiciro byihariye.

Hon. MUKASINE Marie Claire

Abagize komisiyo ya Sena bashimye ibikorwa Ihuriro rimaze kugeraho n’uburyo ryubahiriza amahame remezo agenga Igihugu cyacu arimo n’iryo guteza imbere ibiganiro hagamijwe ubwumvikane n’ubumwe bw’Igihugu.

Hafashwe ifito y’urwibutso


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.