Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




KOMISIYO YA POLITIKI N’IMIYOBORERE MYIZA YA SENA YASABYE IMITWE YA POLITIKI KWIGISHA ABAYOBOKE BAYO AMAHAME REMEZO ATEGANYWA N’ITEGEKO NSHINGA

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 26/05/2017, Ihuriro ryakiriye Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere Myiza ya Sena mu rwego rwo kumenyekanisha amahame remezo ateganywa mu ngingo ya 10 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015; aho yahuye n’abayobozi ku rwego rw’Igihugu mu Mitwe ya politiki bafite mu nshingano ibikorwa bya Politiki n’abafite mu nshingano ubukangurambaga. Iyi nama kandi yari yitabiriwe n’abagize Biro za Komisiyo zihoraho z’Ihuriro.

Hon. MUKAKARANGWA Clotulde, Umuvugizi w’Ihuriro afungura inama

Umuvugizi w’Ihuriro Hon. MUKAKARANGWA Clotulde, yahaye ikaze abagize iyi Komisiyo ya Sena ababwira ko Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki ari urubuga Imitwe ya Politiki ihuriramo ikaganira kuri politiki rusange y’Igihugu n’ibibazo bikiremereye, ikajya inama mu nshingano n’uruhare rwayo mu kubaka ubwunvikane n’ubumwe bw’Igihugu. Yashimye abagize iyi Komisiyo ko baje gusobanurira abagize Ihuriro amahame remezo kugira ngo bashobore gukomeza kuzuza inshingano zabo.

Hon. Jean Nepomuscène SINDIKUBWABO, Perezida wa Komisiyo n’abandi basenateri bagize Komisiyo

Perezida wa Komisiyo, Hon. Jean Nepomuscene SINDIKUBWABO yabwiye abagize Imitwe ya politiki bitabiriye iyi nama ko mu nshingano za Sena harimo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’Amahame-remezo avugwa mu ngingo ya 10 y’Itegeko Nshinga; asobanura ko Amahame remezo ari imirongo migari imiyoborere y’Igihugu yubakiyeho, aha bivuze ko politiki, amategeko, gahunda n’ibikorwa bya Leta biba bishingiye ku mahame remezo kandi bikaba bigamije ishyirwa mu bikorwa ryayo nk’imirongo nyamukuru Igihugu cyiyemeje kubakiraho icyerekezo cyacyo.

Yibukije ko Amahame Remezo ari atandatu (6) ariyo (1) Gukumira no guhana icyaha cya jenoside, kurwanya ihakana n’ipfobya bya Jenoside no kurandura burundu ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyo igaragariramo byose; (2) Kurandura burundu ivangura n’amacakubiri bishingiye ku bwoko, akarere n’ibindi, no gushyira imbere ubumwe bw’Abanyarwanda; (3) Gusaranganya ubutegetsi nta bwikanyize; (4) Kubaka Leta igendera ku mategeko n’ubutegetsi bwa demokarasi ishingiye ku bitekerezo bya politiki binyuranye, uburinganire bw’Abanyarwanda bose n’ubw’abagore n’abagabo bushimangirwa n’uko abagore bagira nibura mirongo itatu ku ijana (30%) by’imyanya mu nzego zifatirwamo ibyemezo; (5) Kubaka Leta iharanira imibereho myiza y’abaturage no gushyiraho uburyo bukwiye kugira ngo bagire amahirwe angana mu mibereho yabo; (6) Gushaka buri gihe umuti w’ibibazo binyuze mu nzira y’ibiganiro n’ubwumvikane busesuye.

Abitabiriye inama

Yavuze ko muri rusange amahame remezo afite inkomoko mu Masezerano y’Amahoro y’Arusha; ku biganiro byabereye muri Perezidansi ya Repubulika mu (Rugwiro) guhera mu kwezi kwa Gicurasi 1998 kugeza muri Werurwe 1999 no ku byifuzo by’abaturage bagaragaje ubwo bitoreraga Itegeko Nshinga mu mwaka wa 2003 mu rwego rwo kurangiza inzibacyuho.

Mu bitekerezo byatanzwe; abagize Imitwe ya politiki bashimye, basaba ko aya mahame yakomeza kwigishwa mu byiciro byinshi by’Abanyarwanda, bityo akaba umuco mu mikorere ya buri munsi y’abaturage n’abayobozi mu nzego zose z’Igihugu.

Bwana KABERA Jean Paul, umwe mu bitabiriye iyi nama atanga igitekerezo

Abagize Komisiyo ya Sena bashimye imikoranire myiza y’Ihuriro ndetse n’iy’Imitwe ya politiki irigize, bizeza abari mu nama ko bazakomeza gusobanura no kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’aya mahame Remezo.

Mu gusoza, Umuvugizi w’Ihuriro yashimye gahunda y’iyi Komisiyo yo gusura inzego zinyuranye kugira ngo bakomeze gusobanurira ibyiciro binyuranye by’abanyarwanda aya Mahame-remezo, ayizeza ko Imitwe ya politiki izakomeza kuyubahiriza no kuyasobanurira abayoboke b’Imitwe ya politiki bahagarariye.


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.