Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




KOMISIYO Y’AMATORA YO MU GIHUGU CYA SUDANI Y’AMAJYEPFO YASHIMYE IMIKORERE Y’IHURIRO

Mu rugendo shuri rw’iminsi itanu (5) ruri gukorwa n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora muri Sudan y’Amajyepfo Prof. Abdnego Akok Kacuol n’intumwa ayaboye mu rwego rwo kwigira ku ntambwe u Rwanda rumaze gutera mu gutegura amatora, kuyayobora, kwigisha abaturage uburenganzira bafite mu matora, nk’inzira y’ubuyobozi bwiza bubereye abaturage yasuye Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya politiki.

Mu kiganiro yagiranye n’Umuvugizi w’Ihuriro Bwana KAYIRANGA MUKAMA Alphonse kuri uyu wa gatatu tariki 03 Kanama 2015 , Prof Abdenego yatangaje ko Sudan y’amajyepfo nk’Igihugu kikiyubaka, bafite byinshi byo kwigira ku Rwanda nk’Igihugu kimaze gutera intambwe ifatika mu iterambere nyuma yo guca mu bihe bikomeye bya Genoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Prof Abdenego, yatangaje ko bahisemo kwigira ku Rwanda kubera ubunararibonye rufite mu gutegura, no kuyobora amatora; no kwimakaza inzira ya demokarasi biciye mu biganiro byubaka n’ubwumvikane busesuye; bityo bakaba baje kuvoma ubumenyi buzabafasha kubaka Komisiyo y’Igihugu y’Amatora iwabo n’Igihugu cyose muri rusange. Ikindi kandi barashaka gufatira urugero ku Rwanda rw’uko bazitwara kugira ngo bagire amahoro arambye nyuma y’amatora nk’uko byagiye bigaragara mu matora yakozwe mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bwana KAYIRANGA MUKAMA Alphonse, Umuvugizi w’Ihuriro

Umuvugizi w’Ihuriro yasobanurirye iyi deregasiyo imikorere n’imikoranire y’Ihuriro n’imitwe ya politiki, inshingano zaryo n’ibyo rimaze kugeraho, yababwiye kandi ku bijyanye n’uburyo Imitwe ya Politiki yinjira mu Ihuriro, aho Ihuriro rikura ingengo y’imari n’uburyo ikoreshwa, uburyo abasenateri batangwa n’Ihuriro batorwa, Uruhare rw’Ihuriro mu gukemura impaka zivutse mu Mitwe ya Politiki no gukurikirana imyitwarire y’abanyapolitiki cyene cyane mu bihe byo kwiyamamaza kw’Imitwe ya politiki n’ibindi.

Mu kwibaza aho Ihuriro rikura ingengo y’imari; Umuvugizi yababwiye ko ingengo y’imari ikoreshwa n’Ihuriro iva ku ngengo y’imari ya Leta ndetse n’abafatanyabikorwa baryo, muri ki gihe Ihuriro rikaba rikorana n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ritsura Amajyambere UNDP. Yakomeje abasobanurira ko Imitwe ya politiki ifite uburenganzira bungana mu Ihuriro, ikaba ihabwa amafranga angana, mu rwego rwo gutera inkunga amahugurwa yo kongera ubushobozi abayoboke bayo. Ku birebana n’amatora y’abasenateri, babwiwe ko Ihuriro ritanga abasenateri bane (4) muri Sena batorwa n’Inama Rusange y’Ihuriro mu mucyo, aho buri Mutwe wa Politiki uhabwa uburenganzira bwo kwamamaza umukandida waryo mu bwisanzure kandi nibura babiri muri bo akaba ari abagore.
Ku bijyanye n’uburyo Imitwe ya Politiki yinjira mu Ihuriro basobanuriwe ko kujya mu Ihuriro ari ubushake, Umutwe wa Politiki ushobora kurijyamo cyangwa nturijyemo. Naho ku bijyanye n’Uruhare rw’Ihuriro mu gukemura impaka, basobanuriwe ko Ihuriro rifite Komite ishinzwe gukurikirana imyitwarire y’abanyapolitiki bari mu Mitwe ya Politiki no kubunga igihe habaye impaka hifashishijwe Itegeko Ngenga rigenga Imitwe ya Politiki n’Abanyapolitiki ndetse n’Indangamyitwarire (Code d’Ethique) y’Imitwe ya Politiki n’abayoboke bayo.
Umuvugizi w’Ihuriro avuga ku kwiyamamaza kw’Imitwe ya politiki izi ntumwa zasobanuriwe ko u Rwanda ruha ubwisanzure Imitwe ya Politiki yose ikagaragaza ibitekerezo byayo, ariko Imitwe ya Politiki ikaba igomba kubahiriza imyitwarire iteganywa n’amategeko, nko kwirinda imvugo zisebanya cyangwa zikururira abantu ku macakubiri n’ibindi. Basobanuriwe kandi uruhare Ihuriro rigira mu matora, haba mu kohereza indorerezi zigizwe n’abayoboke b’Imitwe ya Politiki mu gukurikirana imigendekere y’amatora mu gihugu cyose, haba mu gutanga ibitekerezo ku ivugururwa ry’amategeko agenga amatora n’uburyo imigendekere y’amatora yarushaho kunozwa.
Izi ntumwa za Komisiyo y’igihugu y’amatora muri Sudan y’amajyepfo zashimye intera u Rwanda rumaze kugeraho mu bwisanzure muri Demokarasi no guha urubuga amashyaka menshi akagira uruhare mu miyoborere y’Igihu, bashimye kandi ubufatanye Ihuriro rigirana na Komisiyo y’Igihugu y’amatora kugira ngo Imitwe ya politiki nk’abafatanyabikorwa b’imena ba Komisiyo bitabire amatora nta ngingimira.


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.