Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




KOMISIYO ISHINZWE GAHUNDA IBIKORWA BY’IHURIRO N’UBUFATANYE N’IZINDI NZEGO YASUZUMYE INEMEZA GAHUNDA Y’IBIKORWA BYA KOMISIYO BY’UMWAKA WA 2015-2016

Mu nama yahuje abagize Komisiyo Ishinzwe Gahunda, Ibikorwa by’Ihuriro n’Ubufatanye n’Izindi Nzego, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Gicurasi 2015 basuzumye banemeza gahunda y’ibikorwa bya Komisiyo by’umwaka wa 2015-2016
Abagize iyi Komisiyo bemeje ko hagiye gutegurwa inyandiko ya gahunda y’amahugurwa y’igihe kirekire agenewe Imitwe ya Politiki; Gutegura ibikorwa byashyirwa mu Nyandiko y’ingamba z’Ihuriro y’imyaka 5 (Strategic Plan 2016-2021); Gushyiraho ingamba zo kongera umutungo w’Ihuriro; Gukomeza ibiganiro n’abafatanyabikorwa ku mushinga wo kubaka ibiro by’Ihuriro n’ibindi;

Abagize Komisiyo

Mu kunoza gahunda yo gusura Imitwe ya Politiki hagamijwe gusuzuma akamaro ka gahunda z’amahugurwa Ihuriro ritegurira Imitwe ya Politiki, abagize Komisiyo basabye ko mu kuzuza ifishi izifashishwa mu gutanga ibitekerezo, utanga amakuru ashobora kongeraho ibisobanuro birushijeho kandi ko mu gihe cyo guhura n’abayobozi b’Imitwe ya Politiki, abagize Komisiyo bazajya babanza kwibutsa abo bagiye kuganira nabo, ubwoko bwa gahunda z’amahugurwa zitegurwa n’Ihuriro ubwaryo n’amahugurwa ategurwa n’Imitwe ya Politiki ariko agaterwa inkunga n’Ihuriro. Abagize Komisiyo bemeje ko muri buri Mutwe wa politiki bazahura n’Umunyamabanga Mukuru w’Umutwe wa Politiki, Umuyobozi mu Mutwe wa Politiki ufite amahugurwa mu nshingano n’undi muntu Umutwe wa Politiki ubona ko ari ngombwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro nawe witabiriye iyi nama yagejeje ku bagize Komisiyo umushinga wa gahunda y’ibikorwa by’umwaka w’ingengo y’imari itaha kugira ngo bazashobore kuyitangaho ibitekerezo mbere yuko ishyikirizwa izindi inzego.


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.