Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




KOMISIYO ISHINZWE GAHUNDA YAMURITSE IBYAVUYE MU BUSHAKASHATSI

Ku biro by’Ihuriro, kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 Kanama 2015 muri gahunda yo kongerera ubushobozi Imitwe ya Politiki irigize binyuze mu mahugurwa atandukanye; Ihuriro ryateguye inama nyunguranabitekerezo yahuje abayobozi ba Komisiyo ishinzwe gahunda, ibikorwa by’Ihuriro n’ubufatanye n’izindi nzego n’abayobozi bashinzwe amahugurwa mu Mitwe ya politiki. Iyi nama yaganiriye kuri raporo y’isesengura rya Gahunda z’amahugurwa zigenerwa Imitwe ya Politiki, muri gahunda yaryo yo kurushaho kunoza gahunda z’amahugurwa zitegurwa n’Ihuriro k’ubufatanye n’Imitwe ya politiki irigize.

Abitabiriye Inama

Muri gahunda zaganiriweho ari nazo zibanzweho mu bushakashatsi ni ”Party Leadership Development Program”: Gahunda y’amahugurwa yo kongerera ubushobozi Imitwe ya Politiki bwo kwiyubaka no kunoza imiyoborere yayo, yari igenewe abayobozi bakuru b’Imitwe ya Politiki n’Abandi banyapolitiki bari mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi n’Inteko Ishinga Amategeko; gahunda yatangiye 2005 igeza 2007.
Gahunda ya “Youth Political Leadership Academy”: Gahunda y’Ishuri ry’urubyiruko muri politiki n’ubuyobozi “YPLA” yatangiye kuva Gashyantare 2010 kugeza Kamena 2014, rikaba rimaze kwigwamo n’abasore n’inkumi baturuka mu Mitwe ya Politiki 11 igize Ihuriro, bose hamwe bagera 800.
Gahunda ya “Local Party leadership Training program “IPLP”: Gahunda y’amahugurwa aciriritse agenewe abayobozi mu Mitwe ya politiki mu nzego z’ibanze zayo bize amashuri aringaniye. Iyi gahunda igenewe cyane cyane abashinzwe amahugurwa n’ubukangurambaga mu Mitwe ya Politiki. Yatangiye muri Gashyantare 2014 kugeza Kamena 2014, hakaba hamaze guhugurwa abayobozi 1311 baturuka mu Mitwe ya Politiki 11 igize Ihuriro.
Gahunda ya “Gender Leadership Program”: gahunda ikorwa mu rwego rwo kubahiriza ihame ry’uko buri Mutwe wa Politiki ugomba kuba ufite nibura abagore bangana na 30% mu myanya itorerwa y’ubuyobozi nk’uko biteganywa n’amategeko. Ihuriro rikaba ryarateguye aya mahugurwa mu rwego rwo guhuza abagore muri buri Mutwe wa Politiki bagasobanurirwa uruhare rw’umugore mu buyobozi n’iterambere ry’Igihugu ndetse no kubatinyura kwiyamamariza imyanya itorerwa bashingiye ku buhamya bwa bagenzi babo b’abayobozi.
Hari kandi Gahunda y’amahugurwa ku Itumanaho n’ikoreshwa ry’imbuga za interineti z’Imitwe ya Politiki.

Muri iyi nama, abayitabiriye bibukijwe ko Komisiyo ishinzwe gahunda, ibikorwa by’Ihuriro n’ubufatanye n’izindi nzego ari yo yakusanyije ibitekerezo mu Mitwe ya politiki byafasha mu kunoza gahunda z’amahugurwa ategurwa n’Ihuriro

Perezidante wa Komisiyo

Mu gusobanura iby’ubu bushakashatsi Perezidante w’iyi Komisiyo wari uyoboye ibi biganiro yabwiye ababyitabiriye ko ibyavuye muri ubu bushakashatsi bikubiye mu bice bitatu aribyo igice cya mbere kigaragaza Intego z’ubushakashatsi n’uburyo bwakoreshejwe mu gukusanya amakuru; igice cya kabiri kigizwe n’ibyagaragajwe n’ubushakashatsi nyir’izina n’aho igice cya gatatu kigaragaza imbogamizi gahunda z’amahugurwa zihura nazo, igikwiye gukorwa kugira ngo gahunda z’amahugurwa zirusheho kunozwa, ndetse na gahunda zindi z’amahugurwa Imitwe ya politiki yifuza ko zakwiyongera kuzisanzwe.
Mu myanzuro, abitabiriye ibi biganiro bashimye uburyo ubu bushakashatsi bwakozwe, basaba ko hanozwa uburyo bw’ihanahanamakuru n’ihuzabikorwa (coordination) kugira ngo buri gahunda y’amahugurwa igere ku ntego zemejwe.
Abitabiriye ibi biganiro bemejeko kandi ko Imitwe ya politiki yarushaho gukomeza kujya ikurikirana abarangije amahugurwa, bakamenya aho bari, bakagira uruhare mu gukomeza kubaka Imitwe ya politiki yabo n’Igihugu muri rusange.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro (Iburyo)

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro Bwana BURASANZWE Oswald yasoje inama asaba abayitabiriye gutangira ku gihe urutonde rw’abazitabira Gahunda y’Ishuri ry’urubyiruko muri politiki n’ubuyobozi “YPLA”izatangira muri uku kwezi kwa Nzeri.


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.