Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




ITANGAZO RY’IHURIRO RY’IGIHUGU NYUNGURANABITEKEREZO RY’IMITWE YA POLITIKI KU ITORA RYA REFERENDUMUU RYO KU WA 18 UKUBOZA 2015

Ku butumire bwa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki ryohereje mu Turere twose tw’Igihugu, Indorerezi ijana (100) zituruka mu Mitwe ya Politiki cumi n’umwe (11) irigize, kugira ngo zikurikirane ibikorwa by’imyiteguro n’itora nyir’izina rya Referendumu ryo kuwa 18 ukuboza 2015.

Ubutumwa bwihariye bwahawe indorerezi z’Ihuriro ni ubu bukurikira:
1) Kureba uko igikorwa cy’imyiteguro kuri za ”sites” z’itora gikorwa;
2) Kureba uko Itora ryitabiriwe ;
3) Kureba uburyo Itora rya Referendumu nyir’izina ryakozwe ;
4) Kureba uburyo ibyavuye mu Itora byakiriwe n’abaturage;
5) Kureba uburyo umutekano n’ituze byubahirijwe muri rusange.

Kuwa 17 Ukuboza 2015, Indorerezi z’Ihuriro zakurikiranye ibikorwa by’imyiteguro y’itora naho kuwa 18 Ukuboza 2015, zakurikiranye ibikorwa by’itora nyir’izina mu Gihugu hose.

1. IMYITEGURO Y’ITORA RYA REFERENDUMUU

Ku byerekeye imyiteguro y’Itora, Indorerezi z’Ihuriro zashimye uburyo itora rya Referendumu ryateguwe, ahabereye itora hari hateguye neza ndetse hari n’ibirango byerekana aho igikorwa giteganyijwe kubera. By’umwihariko, igihe cy’itora, ibyumba by’itora n’ubwihugiko byari bitatse ku buryo bushimishije kandi bifite isuku.

Muri rusange, ibikoresho byose bya ngombwa by’itora byagereye ku gihe ku biro by’itora kandi byari mu mwanya wabyo mbere yo gutangiza igikorwa cy’itora.

2. ITORA NYIR’IZINA

Ku birebana n’Itora rya Referendumu ryo ku itariki ya 18/12/2015, indorerezi z’Ihuriro zashimye uburyo amatora yatangiriye igihe, abantu batoye mu mucyo, mu bwisanzure no mu mutekano, ndetse n’ubwitabire bwari bushimishije. Ikindi cyagaragaye ni uko abakorerabushake ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora bagaragaje umurava n’ubwitange mu migendekere myiza y’igikorwa cy’itora.

Kuri site zimwe na zimwe zasuwe, hagaragaye Abanyarwanda bake batashoboye gutora ku mpamvu zijyanye ahanini no kutagira ibyangombwa byose bisabwa. Icyakora, Komisiyo yaje gutanga amabwiriza acyemura icyo kibazo nyuma y’amasaha make itora ritangiye.

Isaha ya saa cyenda (15h00) yo kurangiza igikorwa cy’itora no gutangira ibarura ry’amajwi yarubahirijwe.

3. IBARURA RY’AMAJWI

Ibarura ry’amajwi muri buri biro by’itora ryabaye ku mugaragaro. Nyuma y’igikorwa cyo kubarura amajwi, abakorerabushake ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora bamenyeshaga abari aho imibare ya nyuma babonye mu cyumba barimo.

Abanyarwanda hirya no hino mu Gihugu bakiriye neza ibyavuye mu itora rya Referendumu 2015, ibi bikaba byerekana intera u Rwanda rumaze kugeraho muri politiki n’umuco wa demokarasi n’ubushake bw’Abanyarwanda mu kwihitiramo ahazaza h’u Rwanda.

Ihuriro rirashima ubwitabire bw’Abanyarwanda mu itora rya Referendumu n’uburyo ibikorwa by’imyiteguro byakozwe neza haba mu kuranga aho site y’itora iherereye, haba no kwakira neza abagana site kuko hari ahenshi hashyizweho itsinda rishinzwe kwakira abashyitsi no kubasobanurira mu buryo bwa gihanga ibibazo byose bibajijwe.

Ihuriro rirashima kandi Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Inzego z’Ubuyobozi bw’Igihugu n’Inzego z’Umutekano kubera ituze ryaranze itora rya Referendumu ryo ku itariki ya 18 Ukuboza 2015.

Bikorewe i Kigali kuwa 19 Ukuboza 2015.

BURASANZWE Oswald
Umunyamabanga Nshingwabikorwa


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.