Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




INYANDIKO Y’INGAMBA Z’IHURIRO Y’IMYAKA 5 YATANGIYE KUVUGURURWA

Tariki 22 Gicurasi 2015, abagize Komisiyo Ishinzwe Gahunda, Ibikorwa by’Ihuriro n’Ubufatanye n’Izindi Nzego, basuzumye banemeza gahunda y’ibikorwa bya Komisiyo by’umwaka w’ingengo y’imari 2015-2016. Mu byateganyijwe gukorwa, harimo gutegura ibikorwa byashyirwa mu Nyandiko y’ingamba z’Ihuriro y’imyaka 5 (Strategic Plan 2016-2021).
Mu nama yabahuje kuri uyu wa gatandatu tariki 24 Ukwakira 2015, abagize iyi Komisiyo batangiye umushinga wo kungurana ibitekerezo ku bikorwa byashyirwa muri iyo nyandiko y’ingamba z’Ihuriro y’imyaka 5 (Strategic Plan 2016-2021).


Abagize Komisiyo

Mu gutangiza iyi nama, Perezida wa Komisiyo, Hon. MUKANKUSI Perinne, yabwiye abari muri iyi nama ko iyi nyandiko ari nk’indorerwamo, Ihuriro rizajya ryireberamo kugira ngo ribashe kwesa imihigo injyanye n’inshingano ihabwa n’amategeko.
Yasabye abagize Komisiyo gutanga ibitekerezo bihamye byafasha mu itegurwa ry’iyi nyandiko, abasaba kandi kuzakorana umurava no kurangwa n’ubwitange kugera iyi nyandiko irangiye.

Umuhuzabikorwa wa porogaramu mu Ihuriro Bwana JIJUKA Zephyrin, mu kugaragaza ubufatanye bwagombye kuranga abagize Komisiyo n’abakozi b’Ihuriro, yibukije ko mugutegura inyandiko y’ingamba z’Ihuriro ya 2011-2015 hashingiwe ku ngingo z’igenamigambi Ihuriro ryagendeyoho arizo: Guteza imbere ibiganiro nyunguranabitekerezo bya politiki; Gushimangira ubumwe bw’abanyarwanda na politiki ishingiye ku mitwe ya politiki itandukanye; Kongerera Imitwe ya politiki n’Abanyapolitiki ubumenyi n’ubushobozi mu rwego rwa politiki ; Guteza imbere ihanahana makuru n’ubufatanye n’izindi nzego; Kongera ubushobozi bw’ihuriro mu gutanga serivisi nziza.
Akaba yasabye abagize Komisiyo ko bafataniriza hamwe kwibaza ibyari muri Plan strategique irangiye/Le contenu du Plan stratégique en cours; uko yashyizwe mu bikorwa / Son niveau d’exécution ; Imbogamizi zabonetse/Les défis rencontrés pendant sa mise en exécution, icyavugururwa muri Plan stratégique nshya/ Ce que l’on peut améliorer pour le nouveau Plan stratégique, ibyaba bikubiye muri Plan stratégique nshya n’ibibazo bakwifuza ko yaba isubiza. Avuga ko ibi bibazo bisubijwe nezabyazabafasha mu kugena ingingo z’igenamigambi Ihuriro rizagenderaho (Strategic Axis) mu gihe cy’imyaka 5 (2016-2021)

Muri iyi nama bagennye uko bazajya bahanahana amakuru ku ivugururwa ry’iyi nyandiko, uko ibitekerezo bizajya bitangwa, banagena igihe buri gikorwa kizajya kiba cyarangiye. Gusa abagize Komisiyo basaba ko mu gutanga ibitekerezo bagomba guhera ku bitararangiye mu nyandiko icyuye igihe, aha basaba Ubunyamabanga Nshingwabikorwa bw’Ihuriro gusuzuma uko ingamba z’Ihuriro z’imyaka 5 (Strategic Plan 2011-2016) zashyizwe mu bikorwa.


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.