Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




INTUMWA ZIVUYE MU BIHUGU BITANDUKANYE ZIKOMEJE GUSHIMA IMIKORERE IHURIRO

INTUMWA Z’INTEKO ISHINGA AMATEGEKO YA UGANDA ZASUYE IHURIRO

Mu rwego rwo kureba intambwe Ihuriro rimaze kugeraho mu guha urubuga Imitwe ya politiki rwo kungurana ibitekerezo no kuyongerera ubushobozi, Intumwa zavuye mu Nteko Ishinga Amategeko y’Igihugu cya Uganda, kuri uyu wa gatatu tariki 21.11.2012 zasuye Ihuriro aho rikorera ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali.

Izi ntumwa za rubanda ziri mu nteko ishinga amategeko ya Uganda zaje zihagarariye ishyaka riri ku butegetsi rya National Resistance Movement (NRM). Zikaba zasuye inzego zitandukanye mu gihugu cyane cyane izifite mu nshingano zazo gukorana n’Imitwe ya politiki no guteza imbere imiyoborere myiza.

Bageze mu Ihuriro basobanuriwe Inshingano, Imikorere, na gahunda y’ibikorwa byaryo, imikoranire yaryo n’Imitwe ya politiki n’izindi nzego za Leta muri rusange.

Hon BAHATI David wari uyoboye iri tsinda, yashimye ubwisanzure buhabwa imitwe ya politiki mu gutanga ibitekerezo byubaka igihugu biciye muri iri huriro iyo mitwe ya politiki ihuriramo, agaragaza ko ubu ari uburyo buboneye bwa demokarasi igihugu cyahisemo kugirango cyubake ubumwe bw’abenegihugu bacyo no gusangira ubutegetsi.

Nyuma yo gusobanurirwa imikorere n’imikoranire y’Ihuriro n’imitwe ya politiki, inshingano zaryo n’ibyo rimaze kugeraho, babajije ibibazo bijyanye n’uburyo Imitwe ya Politiki yinjira mu Ihuriro, aho Ihuriro rikura ingengo y’imari n’uburyo ikoreshwa, uburyo abasenateri batangwa n’Ihuriro batorwa, Uruhare rw’Ihuriro mu gukemura impaka zivutse mu Mitwe ya Politiki no gukurikirana imyitwarire y’abanyapolitiki cyene cyane mu bihe byo kwiyamamaza kw’Imitwe ya politiki n’ibindi.

Basobanuriwe ko ingengo y’imari ikireshwa n’Ihuriro iva ku ngengo y’imari ya leta ndetse n’abafatanyabikorwa baryo, muri ki gihe rikaba rikorana n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ritsura Amajyambere PNUD, Imitwe ya politiki ikaba ihabwa amafranga anagana, mu rwego rwo gutera inkunga amahugurwa yo kongera ubushobozi abayoboke bayo.
Ku birebana n’amatora y’abasenateri, babwiwe ko Ihuriro ritanga abasenateri bane (4) muri Sena batorwa n’Inama Rusange y’Ihuriro mu mucyo, aho buri shyaka rihabwa uburenganzira bwo kwamamaza umukandida waryo mu bwisanzure.

Ku bijyanye n’uburyo Imitwe ya Politiki yinjira mu Ihuriro basobanuriwe ko kujya mu Ihuriro ari ubushake , Umutwe wa Politiki ushobora kurijyamo cyangwa nturijyemo. Naho ku bijyanye n’Uruhare rw’Ihuriro mu gukemura impaka, basobanuriwe ko Ihuriro rifite Komite ishinzwe gukurikirana imyitwarire y’abanyapolitiki bari mu Mitwe ya Politiki no kubunga igihe habaye impaka hifashishijwe Itegeko Ngenga rigenga Imitwe ya Politiki n’Abanyapolitiki ndetse n’ Indangamyitwarire (Code d’Ethique) y’Imitwe ya Politiki n’abayoboke bayo.
Izi ntumwa z’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda zashimye intera u Rwanda rumaze kugeraho mu bwisanzure muri Demokarasi no guha urubuga amashyaka menshi akagira uruhare mu miyoborere y’Igihugu.

INTUMWA ZA JOMIC YA ZIMBABWE ZIRI MU RUGENDOSHURI MU RWANDA

Mu rwego rwo kureba intambwe u Rwanda rumaze kugeraho mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda no guteza imbere ubwumvikane hagati y’Imitwe ya Politiki binyuze mu guha urubuga Imitwe ya politiki ikungurana ibitekerezo, Intumwa zihagarariye ihuriro ry’amashyaka ari ku butegetsi mu gihugu cya Zimbabwe (Joint Monitoring and Implementation Committee- JOMIC) kuri uyu wa kane tariki 22.11.2012 zasuye Ihuriro ku cyicaro cyaryo kiri ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali.

Iryo tsinda rikaba ryari rigizwe n’abayobozi mu ihuriro ry’amashyaka ari ku butegetsi rishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yo gusangira ubutegetsi muri icyo gihugu.

Bageze mu Ihuriro basobanuriwe Inshingano, Imikorere n’inzego z’Ihuriro, na gahunda y’ibikorwa byaryo, imikoranire yaryo n’Imitwe ya politiki n’izindi nzego za Leta muri rusange.

Nyuma yo gusobanurirwa imikorere n’imikoranire y’Ihuriro n’imitwe ya politiki, inshingano zaryo n’ibyo rimaze kugeraho, babajije ibibazo bijyanye n’uruhare rw’Ihuriro mu gukemura amakimbirane yavuka hagati y’Imitwe ya Politiki, ibyo Imitwe ya politiki isabwa kugirango yemererwe gukora, uko Imitwe ya Politiki yiyamamaza mu gihe cy’amatora, uruhare rw’Ihuriro mu kongerera ubushobozi urubyiruko ruri mu Mitwe ya Politiki, n’ibindi.

Ku bijyanye no kwemerera Imitwe ya Politiki gukora, basobanuriwe ko Itegeko Ngenga rigenga Imitwe ya Politiki n’Abanyapolitiki riteganya ibyangombwa bigomba gutangwa n’Umutwe wa Politiki kugirango wemererwe kwandikwa.
Ku birebana no kwiyamamaza, basobanuriwe ko u Rwanda ruha ubwisanzure Imitwe ya Politiki yose ikagaragaza ibitekerezo byayo ariko Imitwe ya Politiki ya Politiki ikaba igomba kubahiriza imyitwarire iteganywa n’amategeko, nko kwirinda imvugo zisebanya cyangwa zikururira abantu ku macakubiri n’ibindi….
Ku bijyanye n’uruhare rw’Ihuriro mu kongerera ubushobozi urubyiruko, basobanuriwe ko Ihuriro rifite gahunda yo kwigisha urubyiruko politiki n’ubuyobozi yitwa YOUTH POLITICAL LEADERSHIP ACADEMY (YPLA) ariko igenewe urubyiruko ruri mu Mitwe ya Politiki.

Paul Themba Nyathi wari uyoboye iri tsinda yavuze ko bari kuzenguruka ibihugu bitandukanye harimo n’u Rwanda kugira ngo birebere intambwe ibi bihugu bimaze gutera n’uburyo bahangana n’ibibazo byavuka mu itangazamakuru, ikoreshwa ry’ubutaka, mu itegeko Nshinga na Kamarampaka ndetse n’amatora. Akaba rero yashimye imikorere y’inzego amaze gusura harimo n’Ihuriro, ibyo rimaze kugeraho n’uburyo ritanga umusanzu waryo mu kubaka gihugu kigendera ku mategeko n’amashyaka menshi


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.