Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




INDOREREZI Z’IHURIRO ZASHIMYE IMIGENDEKERE Y’ITORA RYA PEREZIDA WA REPUBULIKA

Kuva tariki ya 03-04 Kanama 2017, Indorerezi z’Ihuriro zakurikiranye imyiteguro n’imiyoborere y’itora rya Perezida wa Repubulika mu Turere twose tw’ Igihugu zishima imigendekere yaryo, ibi bikaba byagaragajwe kuri uyu wa gatandatu ubwo Indorerezi z’Ihuriro zagezaga raporo y’amatsinda ku Ihuriro.

Ibi byabaye ku butumire bwa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, aho Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki ryohereje mu Gihugu hose, Indorerezi ijana (100) zituruka mu Mitwe ya Politiki cumi n’umwe (11) irigize, kugira ngo zikurikirane ibikorwa by’imyiteguro n’Itora nyirizina ryabaye kuwa 04 Kanama 2017.

Mu nama yahuje abayobozi b’amatsinda n’Ubunyamabanga Nshingwabikorwa bw’Ihuriro kuri uyu wa gatandatu tariki ya 05/08/2017 ngo barebere hamwe uko iki gikorwa cy’Itora cyagenze, banategure itangazo rigenewe ibitangazamakuru, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro Bwana BURASANZWE Oswald yibukije ko iyo indorerezi z’Ihuriro zigiye mu gikorwa nk’iki zihabwa ubutumwa bwo kureba uko igikorwa cy’imyiteguro kuri za ”sites” z’amatora gikorwa; uko amatora yitabiriwe; uburyo Amatora nyirizina yakozwe; uburyo ibyavuye mu matora byakiriwe n’abatora; zikanareba muri rusange ibijyanye n’umutekano n’ituze byaranze amatora.

Bungurana ibitekerezo, abitabiriye iyi nama bavuze ko kuwa 03 Kanama 2017 bakurikiranye ibikorwa by’imyiteguro y’Itora naho tariki ya 04 Kanama 2017 bakurikirana imigendekere y’Itora nyirizina mu Gihugu hose.

Ku byerekeye imyiteguro y’Itora, aba bayobozi b’amatsinda bavuze ko Indorerezi z’Ihuriro zashimye uburyo Itora yateguwe kuko ahabereye Itora hari hateguye neza ndetse hari n’ibirango byerekana aho igikorwa giteganyijwe kubera.
Ku munsi w’itora, Indorerezi z’Ihuriro zashimye uburyo ryatangiriye igihe, abantu batoye mu mucyo, mu bwisanzure no mu mutekano. Bavuga kandi ko nk’uko bisanzwe abakorerabushake ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora bagaragaje umurava n’ubwitange mu migendekere myiza y’igikorwa cy’itora.
Muri iki gikorwa cy’Itora ariko izi ndorerezi zavuze ko kuri site zimwe na zimwe zasuwe, hagaragaye Abanyarwanda bake batari kuri lisiti y’Itora batindijwe gutora ku mpamvu zijyanye ahanini no kutagira ibyangombwa byose bisabwa. Icyakora Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yaje gusaba ko batora hakoreshejwe ikarita ndangamuntu zabo.
Nyuma y’igikorwa cyo kubarura amajwi, indorerezi z’Ihuriro zashimye uko abakorerabushake ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora bamenyeshaga abari aho ibivuye mu ibarura ry’amajwi.
Muri iyi nama, abayobozi b’amatsinda y’indorerezi z’Ihuriro bashimye uburyo iri tora ryateguwe neza, ubwitabire bwariranze, ndetse n’uburyo ibyarivuyemo byakiriwe neza n’Abanyarwanda. Izi ndorerezi zashimye kandi Komisiyo y’Igihugu y’Amatora n’Inzego zindi zitandukanye zagize uruhare mu migendekere myiza y’itora.

Umuvugizi Wungirije w’Ihuriro yasoje inama yizeza izi ndorerezi ko ku mbogamizi zagaragaje ngo iki gikorwa kijye kigenda neza, zizitabwaho mu gutegura ubutumwa bw’indorerezi mu matora ataha


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.