Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




INDOREREZI Z’IHURIRO ZASHIMYE UBURYO MATORA Y’ABAYOBOZI B’INZEGO Z’IBANZE N’AY’ABAYOBOZI B’IBYICIRO BYIHARIYE YETEGUWE

Tariki ya 22 Gashyantare 2016, Indorerezi z’Ihuriro zakurikiranye Amatora y’Abajyanama Rusange n’ay’Abakandida b’Abagore bavamo 30% bajya mu Nama Njyanama y’Akarere; zikurikirana kandi Amatora y’abayobozi b’Ibyiciro byihariye yabaye tariki ya 04 Werurwe 2016 ku rwego rw’Igihugu.

Ibi byabaye ku butumire bwa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, aho Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki ryohereje mu Turere twose tw’Igihugu, Indorerezi ijana (100) zituruka mu Mitwe ya Politiki cumi n’umwe (11) irigize, kugira ngo zikurikirane ibikorwa by’imyiteguro n’amatora nyirizina y’Abayobozi b’Inzego z’Ibanze n’ay’abayobozi b’Ibyiciro byihariye ku rwego rw’Igihugu yabaye muri Gashyantare na Werurwe 2016.


Abayobozi b’amatsinda y’Indorerezi z’Ihuriro

Mu nama yahuje abayobozi b’amatsinda n’Ubunyamabanga Nshingwabikorwa bw’Ihuriro kuri uyu wa gatandatu tariki ya 05/03/2016 ngo barebere hamwe uko iki gikorwa cy’amatora cyagenze, banategure itangazo rigenewe ibitangazamakuru, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro Bwana BURASANZWE Oswald yibukije ko iyo indorerezi z’Ihuriri zigiye mu gikorwa nk’icyi zihabwa ubutumwa bwo kureba uko igikorwa cy’imyiteguro kuri za ”sites” z’amatora gikorwa; uko amatora yitabiriwe; uburyo Amatora nyirizina yakozwe; uburyo ibyavuye mu matora byakiriwe n’abatora; zikanareba muri rusange ibijyanye n’umutekano n’ituze byaranze amatora.

Bungurana ibitekerezo, abitabiriye iyi nama bavuze ko kuwa 21 Gashyantare 2016 bakurikiranye ibikorwa by’imyiteguro y’Amatora y’Abajyanama Rusange n’ay’Abakandida b’Abagore bavamo 30% bajya mu Nama Njyanama y’Akarere, naho tariki ya 22 Gashyantare 2016 bakurikirana imigendekere y’amatora nyirizina mu Gihugu hose.


Abayobozi b’amatsinda y’indorerezi atanga ibitekerezo

Ku byerekeye imyiteguro y’Amatora, aba bayobozi b’amatsinda bavuze ko Indorerezi z’Ihuriro zashimye uburyo Amatora yateguwe kuko ahabereye amatora hari hateguye neza ndetse hari n’ibirango byerekana aho igikorwa giteganyijwe kubera.

Bavuga ku matora y’Abajyanama Rusange n’ay’Abakandida b’abagore bavamo 30% bajya mu Nama Njyanama y’Akarere, yabaye ku itariki ya 22/02/2016, ndetse n’amatora y’Ibyiciro byihariye ku rwego rw’Igihugu yabaye tariki ya 04 Werurwe 2016; Indorerezi z’Ihuriro zashimye uburyo amatora yatangiriye igihe, abantu batoye mu mucyo, mu bwisanzure no mu mutekano. Bavuga kandi ko nk’uko bisanzwe abakorerabushake ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora bagaragaje umurava n’ubwitange mu migendekere myiza y’igikorwa cy’amatora.

Muri iki gikorwa cy’itora ariko izi ndorerezi zavuze ko kuri site zimwe na zimwe zasuwe, hagaragaye Abanyarwanda bake batashoboye gutora ku mpamvu zijyanye ahanini no kutagira ibyangombwa byose bisabwa.

Nyuma y’igikorwa cyo kubarura amajwi, indorerezi z’Ihuriro zashimye uko abakorerabushake ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora bamenyeshaga abari aho ibivuye mu ibarura ry’amajwi.

Muri iyi nama, abayobozi b’amatsinda y’indorerezi z’Ihuriro bashimye uburyo aya matora yeteguwe neza, ubwitabire bwayaranze, ndetse n’uburyo ibyayavuyemo byakiriwe neza n’Abanyarwanda. Izi ndorerezi zashimye kandi Komisiyo y’Igihugu y’Amatora n’Inzego zindi zitandukanye zagize uruhare mu migendekere myiza yayo, zisaba ko hategurwa raporo vuba izashyikirizwa Komisiyo n’izindi Nzego izaba ikubiyemo ibyo zagaragaje muri iyi nama n’ibiri muri raporo z’indorerezi zavuye muri buri Karere.

Umunyamabanga Nshingwabikowa w’Ihuriro yasoje inama yizeza izi ndorerezi ko ku mbogamizi zagaraje ngo iki gikorwa kijye kigenda neza, zizitabwaho mu gutera ubutumwa bw’indorerezi mu matora ataha cyane cyane ibijyanye n’imyamboro iranga Indorerezi z’Ihuriro iriho n’ibirango byaryo no gutegura amahugurwa agenewe indorerezi z’Ihuriro ku myitwarire igomba kuziranga mu gihe cyo gukurikirana imigendekere y’amatoro.


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.