Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




INDOREREZI Z’IHURIRO ZAGIRANYE IKIGANIRO NA KOMISIYO Y’IGIHUGU Y’AMATORA

Mu rwego rwo gutegura gukurikirana amatora y’Abadepite ateganijwe muri Nzeri 2013, Ihuriro ryateguye inama nyunguranabitekerezo yahuje indorerezi z’Ihuriro zituruka mu Mitwe ya politiki irigize. Muri iyi nama hari hatumiwemo na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora watanze ikiganiro ku myiteguro y’indorerezi z’amatora.


Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Kalisa Mbanda

Kuri uyu wa gatanu tariki 23.08.2013 kuri Hotel Alpha Palace, indorerezi z’Ihuriro zahuye na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kugira ngo zigezweho imyitwarire igomba kuziranga haba mu gihe cyo kwiyamamaza, mu gihe cy’amatora, na nyuma y’amatora y’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite ateganijwe kuwa 16-18 Nzeri uyu mwaka.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangiye abwira izi ndorerezi z’Ihuriro ko amatora ari igikorwa cy’abanyarwanda bose, ko iyo abaye neza avamo abayobozi beza, bafitiye urukundo igihugu n’abenegihugu, yaba nabi, bikagira ingaruka mbi ku gihugu cyose. Avuga ko amatora agira abafatanyabikorwa aribo abatora, abatorwa, abayobora amatora n’indorerezi ziyakurikirana.


Indorerezi z’Ihuriro

Perezida wa komisiyo yabwiye indorerezi ko ibikorwa komisiyo imaze kugeraho ari byinshi mu bishimwa cyane akaba ari uko yagabanuye ingengo y’imari yakoreshwaga aho yavuye ku madorari atatu muri 2008 akaba ageze ku idorari rimwe n’igice ku muntu. Iki kigereranyo kandi gifatirwa ku bipimo mpuzamahanga aho ku muntu hakoresha amadorari ane ariko agaragaza ko hari abayarenza cyane aho muri Kenya mu matora aheruka hakoreshejwe amadorari makumyabiri ku muntu. Hanashimwa kandi ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, haba mu kwiyandikisha kuri listi y’itora, kwikosoza, kwimura site y’itora no kureba aho uzotorera.

Yabwiye indorerezi z’Ihuriro ko hari byinshi bishya bizagaragara muri aya matora, harimo ko isaha yo gutangira igikorwa cy’amatora yavuye kuri sa kumi n’ebyiri (6:00) akazatangira isa moya za mugitondo (07:00), uburyo bwo gutora kandi hakoreshwaga igikumwe, ubu hakazakoreshwa n’ikaramu kubabishaka. Ikindi nuko kwiyandikisha kuri lisiti y’itora ari ubushake aho buri munyarwanda yigishijwe akamaro k’igikorwa cy’amatora. Umubare w’abagize inteko itora abahagarariye abagore nawo wariyongereye aho wageze ku bantu 130,000.

Ku myitwarire y’indorerezi muri rusange yagaragaje ibikorwa bigomba kuziranga, akamaro k’ibikorwa byazo, inshingano zazo muri iki gihe cy’amatora, uburenganzira bwazo n’imikorerwe n’imitangire ya raporo. Ababwira ariko by’umwihariko ko nk’indorerezi z’abanyarwanda kandi ziva mu Mitwe ya politiki, zigomba kwegeranya amakuru nyayo ajyanye n’imigendekere y’amatora aho guhimba no gushaka icyahesha isura mbi igihugu.


Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro akaba n’umuvigizi w’indorerezi z’Ihuriro yijeje Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ko indorerezi z’Ihuriro zizakorana neza na komisiyo zuzuza neza inshingano zizaba zahawe kandi raporo zizazana ikazagerera ku gihe kuri komisiyo. Yamwijeje kandi ko indorerezi z’Ihuriro ziteguye gukurikirana ibikorwa byose by’amatora y’abadepite nkuko yateganijwe na komisiyo kuko bizazifasha nk’indorerezi z’abanyapolitiki kureba intambwe Imitwe yabo ya politiki imaze gutera mu gutegura amatora, kwiyamamaza no kwitabira amatora

Muri iyi nama, indorerezi zemeje inyandiko za ngombwa zizifashisha mu butumwa zizakora, banagejejweho n’ibikoresho bazakenera kugira ngo babashe gukurikirana ibikorwa byo kwiyamamaza biteganijwe gutangira kuwa mbere tariki ya 26/08/2013 hirya no hino mu Gihugu.


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.