Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




INAMA RUSANGE YATOYE UBUYOBOZI BUSHYA BW’IHURIRO


Bwana KAYIGEMA Anicet atorwa n’Inama Rusange y’Ihuriro

Inama isanzwe y’Inama Rusange y’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yateranye kuri uyu wa 01 Werurwe 2012, iyobowe n’Umuvugizi w’Ihuriro, Hon. RWIGEMA Gonzague yashyizeho ubuyobozi bushya.

Inama Rusange yatoye abagize Biro y’Ihuriro, aribo Hon. Dr MUKABARAMBA Alvera, uturuka mu ishyaka PPC, kumwanya w’Umuvugizi na Hon. MUKANDUTIYE Speciose, uturuka mu Muryango FPR – INKOTANYI, kumwanya w’Umuvugizi Wungirije.


Umuvugizi w’Ihuriro Hon. Dr. Alvera MUKABARAMBA n’ Umuvugizi wungirije Hon. MUKANDUTIYE Speciose

Mu ijambo rye, Umuvugizi w’Ihuriro yashimangiyeko bazakomeza guharanira imikorere n’imikoranire myiza n’Imitwe ya Politiki irigize, bateza imbere umuco wa demokarasi n’imiyoborere myiza.

Inama Rusange yongeye kandi gutora Bwana KAYIGEMA Anicet, kumwanya w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro, aho yongeye gutorerwa gukora uwomurimo mu gihe cy’imyaka itatu igizemanda.

Inama Rusange yashyizeho n’Abagize Komisiyo z’Ihuriro zikurikira: Komisiyo Mbonezabupfura no gukemura amakimbirane; Komisiyo ishinzwe gahunda,

ibikorwa by’Ihuriro n’ubufatanye n’izindinzego; na Komisiyo ishinzwe itumanaho no kungurana ibitekerezo. Buri komisiyo igizwe n’abantu barindwi (7) baturuka mu mitwe ya politiki itandukanye kandi ihame ry’uburinganire ryubahirijwe.

Ikindi Inama Rusange yagarutseho nigahunda n’imyiteguro y’Icyumweru cy’Icyunamo cyokwibuka kuncuro ya 18 Jenocide yakorewe Abatutsi mu w’1994, isaba Inzego zose zibishinzwe gutangira gushishikariza Abanyarwanda bose kuzabyitabira.


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.