Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




INAMA RUSANGE YASOBANURIWE INGAMBA ZAFASHWE MU GUTEZA IMBERE UBUHINZI

Kuri uyu wa kane, tariki ya 30 Werurwe 2017, ku Biro by’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki, hateraniye inama isanzwe y’Inama Rusange, iyobowe n’Umuvugizi waryo, Madamu KANYANGE Phoebe.

Madamu KANYANGE Phoebe, Umuvugizi w’Ihuriro (hagati) ayoboye inama

Iyi nama yunguranye ibitekerezo kuri Politiki y’ubuhinzi n’ingamba zafashwe zirimo n’inkunga zigamije guteza imbere ubuhinzi binyujijwe mu bigega bitandukanye byashyizweho; ihabwa n’ikiganiro ku Umushinga w’Amabwiriza ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora agenga Itora rya Perezida wa Repubulika mu 2017; Iyi nama kandi yashyizeho Abagize Biro y’Ihuriro.

Bwana NSENGIYUMVA Fulgence, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi

Atanga ikiganiro cye, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Bwana NSENGIYUMVA Fulgence yagarutse ku ishusho y’urwego rw’ubuhinzi muri iki gihe, ibibazo ruhura nabyo ndetse n’ingamba zashyizweho ziganisha ku iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda. Yavuze ko mu bibazo uru rwego ruhura nabyo, harimo isuri, imihindagurikire y’ikirere n’Igipimo cy’ishoramari mu rwego rw’ubuhinzi kikiri gito, ugereranyije n’umubare w’abakora ubuhinzi ndetse n’ingengo y’imari idahagije ku iterambere ry’ubuhinzi.

Abagize Inama Rusange y’Ihuriro

Inama Rusange yashimye ingamba Leta yafashe mu guhangana n’ibibazo byugarije ubuhinzi, isaba ko ingamba z’igihe kirekire zafashwe zishingira ahanini ku bushakashatsi n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu buhinzi zihutishwa kugira ngo u Rwanda nk’Igihugu rurusheho kwihaza mu rwego rw’ubuhinzi.

Muri iyi nama kandi, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Prof. KALISA MBANDA yagejeje ku bagize Inama Rusange ikiganiro ku myiteguro y’amatora, cyane cyane ayisobanurira umushinga w’Amabwiriza agenga Itora rya Perezida wa Repubulika mu 2017.

Prof KALISA MBANDA, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora

By’umwihariko, yagarutse ku bishya birimo, nk’uburyo bwo kwiyamamaza hakoreshejwe imbuga nkoranyambaga, ibisabwa ku mukandida wigenga kugira ngo asinyishe abashyigikiye kandidatire ye, korohereza abatora bafite ubumuga bwo kutabona no korohereza Abanyarwanda baba mu mahanga gutora.
Inama Rusange yashimye intera y’ibyakozwe mu rwego rwo kwitegura amatora, isaba ko hakwiye no kurushaho korohereza Abanyarwanda batorera mu mahanga, bashyirirwaho ibiro by’itora bibegereye.

Ikindi, Inama Rusange yasabye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora gukomeza ubukangurambaga ku byiciro byose by’Abanyarwanda yibanda ku rubyiruko cyane ko rugize umubare munini w’abatora.
Imitwe ya politiki yiyemeje gukomeza gushishikariza abayoboke bayo n’Abanyarwanda muri rusange kurushaho kwitabira gahunda zose zijyanye n’imyiteguro y’amatora no kuzatora neza.

Abavugizi bashya b’Ihuriro

Mu gushyiraho abagize Biro y’Ihuriro, Inama Rusange yatoye Hon. MUKAKARANGWA Clotilde, uturuka mu Ishyaka PDC, ku mwanya w’Umuvugizi; na Madamu NDANGIZA Madina, uturuka mu Ishyaka PDI, ku mwanya w’Umuvugizi Wungirije.

Mu bindi, Inama Rusange yagarutse kuri gahunda n’imyiteguro y’Icyumweru cy’Icyunamo cyo kwibuka ku ncuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994, ishima ibimaze kugerwaho mu rwego rw’imyiteguro isaba Imitwe ya politiki gukomeza gushishikariza abayoboke bayo kwitabira gahunda zose zijyanye no kwibuka.


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.