Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




INAMA RUSANGE YASOBANURIWE POLITIKI YA LETA IGAMIJE GUTEZA IMBERE MADE IN RWANDA

Kuwa kane, tariki ya 28 Ukuboza 2017, inama isanzwe y’Inama Rusange y’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yateranye, iyobowe n’Umuvugizi w’Ihuriro, Bwana NIZEYIMANA Pie.

Bwana NIZEYIMANA Pie (Hagati), Umuvugizi w’Ihuriro atangiza inama

Ku murongo w’ibyizwe hari ingingo yo gusuzuma no kwemeza inyandikomvugo y’inama y’Inama Rusange yo ku wa 28/09/2017; n’iy’Ikiganiro ku « Ingamba z’Igihugu zo kugabanya icyuho hagati y’ibyinjira n’ibisohoka mu Gihugu no guteza imbere ibikorerwa mu Gihugu ».” cyatanzwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda.

Abagize iyi nama bemeje inyandikomvugo y’inama y’Inama Rusange yo ku wa 28/09/2017 bamaze kuyikorera ubugororangingo.

Ku ngingo ya kabiri (2) y’ikiganiro ku « Ingamba z’Igihugu zo kugabanya icyuho hagati y’ibyinjira n’ibisohoka mu Gihugu no guteza imbere ibikorerwa mu Gihugu” cyatanzwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Bwana MUNYESHYAKA Vincent; cyibanze kuri politiki ya Leta yashyizweho igamije guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda policy), kugabanya ikinyuranyo cy’ibyinjira n’ibisohoka n’impinduka ziri kuboneka mu bukungu bw’Igihugu.

Bwana MUNYESHYAKA Vincent, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda

Minisitiri yagaragaje ko iyi politiki igamije kongera umusaruro n’umubare w’ibikorerwa mu Rwanda, kongera ubwiza n’ubuziranenge bwabyo kugira ngo bihangane n’ibindi bicuruzwa ku isoko mpuzamahanga kandi bifashe no kugabanya icyuho c’ibyinjira n’ibisohoka mu Gihugu.

Minisitiri yagaragaje kandi n’ingamba zafashwe mu rwego rwo guhangana n’ibibazo byabangamira iyi politiki zirimo gushishikariza Abanyarwanda gukomeza kwitabira gukoresha ibikorerwa mu Rwanda, kongera ubwiza n’ingano by’umusaruro, kugabanya igiciro cy’ikiguzi cy’ibikoresho by’ibanze, gufasha abashoramari kumenya aho bakura ibikoresho by’ibanze mu Gihugu no gushyiraho itegeko rigenga ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera.

Abagize Inama Rusange batanga ibitekerezo

Nyuma yo kugezwaho ikiganiro, Inama Rusange yashimye politiki n’ingamba zashyizweho mu rwego rwo kugabanya icyuho kiri hagati y’ibyinjira n’ibisohoka mu Gihugu no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

Inama Rusange yasanze hakwiye gukorwa igenamigambi riboneye ku hantu hagenewe gushyirwa inganda (industrial parks) bitewe n’imiterere y’ibyo uruganda ruzakora. Ikindi, Inama Rusange yasabye inzego zose bireba gukomeza kwita cyane ku mpano z’urubyiruko mu rwego rwo kwihangira imirimo no kugira uruhare rufatika muri iyi politiki.

Inama Rusange yasoje yiyemeje gukomeza gushishikariza abayoboke b’Imitwe ya politiki igize Ihuriro n’Abanyarwanda muri rusange guteza imbere no gukoresha ibikorerwa mu Gihugu.


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.