Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




INAMA RUSANGE YAHAWE IKIGANIRO KURI PAN AFRICANISM MOUVEMENT

Kuri uyu wa kane, tariki ya 17 Nzeri 2015, inama isanzwe y’Inama Rusange y’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yateranye, iyobowe n’Umuvugizi w’Ihuriro Bwana KAYIRANGA MUKAMA Alphonse.

Mu kiganiro cyatanzwe kuri ’Pan Africanism Mouvement’, Hon. MUSONI Protais, Umuyobozi wa ’Pan Africanism Mouvement – Rwanda’, yerekanye amavu n’amavuko y’umurongo w’ibitekerezo by’Umuryango Pan Africanism, imbogamizi wahuye nazo kuva washingwa n’ingamba zafashwe kugira ngo ushinge imizi mu gihe kirambye. Yakomeje yerekana ko ku rwego rw’u Rwanda nk’Igihugu, hari amahirwe menshi kuko imikorere y’uyu muryango ishingiye cyane cyane ku nzego zisanzwe ziriho ndetse n’imitekerereze n’imyumvire by’Umunyarwanda bikaba biganisha ku bwigenge nyakuri bw’Afurika.

Hon. MUSONI Protais

Mu kungurana ibitekerezo, Inama Rusange yashimye ingamba n’ibikorwa uyu muryango utangiranye cyane cyane ku gukangurira urubyiruko kwagura ibitekerezo biganisha ku bwigenge nyakuri n’iterambere ry’Afurika n’umunyafurika.
Inama Rusange yasabye Imitwe ya politiki by’umwihariko n’abanyapolitiki b’u Rwanda muri rusange kwiyumvamo Afurika yacu bashyigikira ibikorwa bya ”Pan Africanism Mouvement” no kurushaho kuyisobanurira abayoboke bayo mu nzego zayo zose.

Bwana BURASANZWE Oswald atanga raporo

Inama Rusange kandi yemeje raporo y’ibikorwa n’iy’imikoreshereze y’imari n’umutungo by’Ihuriro mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2014/2015, yatanzwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro Bwana BURASANZWE Oswald na raporo y’igenzura ku mikoreshereze y’imari n’umutungo by’Ihuriro mu mwaka wa 2014/2015, yatanzwe na Perezida wa Komisiyo Ishinzwe Gahunda, Ibikorwa by’Ihuriro n’Ubufatange n’Izindi Nzego; Hon. MUKANKUSI Perrine.

Abagize iyi nama bashyizeho abagize Biro y’Ihuriro, aho ku mwanya w’Umuvugizi, Inama Rusange yatoye Hon. NYIRAHIRWA VENERANDA, uturuka mu Ishyaka PSD wasimbuye Bwana KAYIRANGA MUKAMA Alphonse uturuka mu Ishyaka PSR, warurangije manda y’amazi atandatu, naho ku mwanya w’Umuvugizi Wungirije, itora Bwana NIZEYIMANA Pie, uturuka mu Ishyaka UDPR wasimbuye Madamu UWIMANA Thacienne uturuka mu Ishyaka PSP.

Abavugizi b’Ihuriro bashya


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.