Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




INAMA RUSANGE YAGEJEJWEHO IKIGANIRO KURI POLITIKI Y‘IGIHUGU Y‘UBUMWE N’UBWIYUNGE

Mu nama yayo isanzwe, kuri uyu wa kane tariki 23/06/2016, inama y’Inama Rusange y’Ihuriro yateranye iyobowe n’Umuvugizi waryo Madamu MUKABUNANI Christine. Mu byaganiriweho, hari ukugezwaho ikiganiro na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge kuri "Politiki y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge" n’Ingamba zo kuyishyira mu bikorwa n’Igenamigambi ry’ibikorwa by’Ihuriro mu mwaka w’ingengo y’imari 2016/2017.


Bishop John RUCYAHANA Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge

Mu gutanga icyi kiganiro, Perezida wa Komisiyo Bishop John RUCYAHANA yavuze ko iyi politiki y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge ishingiye kuri politiki y‘imiyoborere myiza u Rwanda rwiyemeje; ku Itegeko Nshinga; kandi ko yazirikanye ibitekerezo byatanzwe n’inzego zitandukanye zagejejweho imbanzirizamushinga yayo; Abaturage muri rusange bakaba nabo barayitanzeho ibitekerezo.


Bishop atanga ikiganiro

Perezida wa Komisiyo yavuze ko mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge Igihugu cyahisemo amahame y’ingenzi ngenderwaho muri yo hari ugushyira imbere Ubunyarwanda n’inyungu z’Abanyarwanda, kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo; guharanira kuba mu Gihugu kigendera ku mategeko no kubahiriza uburenganzira bwa muntu; kurwanya ivangura n’ihezwa iryo ari ryo ryose, gusenyera umugozi umwe mu kubaka igihugu, komorana ibikomere no kubaka ubwizerane mu Banyarwanda bishingiye ku kwicuza, gusaba imbabazi no kuzitanga, kuvuga ukuri no kubaka icyizere cy’ejo hazaza, kwibuka haharanirwa ko Jenoside itazongera kuba ukundi, kwiha agaciro no gukunda umurimo.

Avuga ku ngamba zashyizweho ngo iyi politiki ishyirwe mu bikorwa, yagarutse k’uburere mboneragihugu, ubukangurambaga, ubuvugizi, ubushakashatsi, ibiganiro nyungurana bitekerezo, kubaka ubufatanye n’inzego zitandukanye no kurwanya ubujiji n’ubukene.

Muri icyi cyiganiro, Imitwe ya politiki yasabwe gushyigikira ‘initiatives’ ziteza imbere ubumwe n’ubwiyunge mu bayoboke bayo n’Abanyarwanda muri rusange, kworoheza Komisiyo mu gikorwa cyo gucukumbura iyubahirizwa ry’amahame y’ubumwe n’ubwiyunge no gushyiraho imboni(focal point) y’ubumwe n’ubwiyunge muri buri mutwe wa politiki.


Alphonse NKUBANA atanga ibitekerezo mu nama Rusange

Mu bibazo abari mu nama bagarutseho, ni ibyerekeye ingamba iyi Komisiyo ifite mu guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside iri cyangwa ishobora kugaragara mu rubyiruko. Mu gusubiza icyi kibazo, Komisiyo yabamenyesheje ko usibye amasomo yo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside uru rubyiruko rubonera mu mashuri, hategurwa n’ibiganiro binyuranye kandi ko biri gutanga umusaruro ushimishije.


Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi Hon. Francois NGARAMBE

Nyuma y’iki cyiganiro, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro Bwana BURASANZWE Oswald yagejeje ku bari mu Nama Rusange, Igenamigambi ry’ibikorwa by’Ihuriro mu mwaka w’ingengo y’imari 2016/2017 n’ingengo y’imari izakoreshwa, Inama rusange irayemeza imaze kubikorera ubugororangingo.


Bwana BURASANZWE Oswald agaragaza igenamigambi ry’ibikorwa


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.