Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




INAMA RUSANGE Y’IHURIRO YASHYIZEHO ABAVUGIZI BASHYA

Kuri uyu wa kane, tariki ya 29 Nzeri 2016, inama isanzwe y’Inama Rusange y’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yateranye, iyobowe n’Umuvugizi waryo, Madamu MUKABUNANI Christine.

Madamu MUKABUNANI Christine (Hagati) ayoboye inama

Abagize iyi nama bunguranye ibitekerezo ku busabe bwa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ku mbanzirizamushinga y’Itegeko Ngenga rihindura kandi ryuzuza Itegeko Ngenga no 10/2013/OL ryo kuwa 11/07/2013 rigenga Imitwe ya Politiki n’Abanyapolitiki; basuzuma raporo y’ibikorwa n’iy’imikoreshereze y’imari n’umutungo by’Ihuriro mu mwaka w’ingengo y’imari 2015/2016; na raporo y’igenzura ku mikoreshereze y’imari n’umutungo by’Ihuriro mu mwaka wa 2015/2016. Iyi nama kandi yashyizeho Abagize Biro y’Ihuriro.

Abitabiriye inama y’Inama Rusange

Nyuma yo kungurana ibitekerezo ku mbanzirizamushinga y’itegeko ngenga rihindura kandi ryuzuza Itegeko Ngenga no 10/2013/OL ryo kuwa 11/07/2013 rigenga Imitwe ya Politiki n’Abanyapolitiki ; Inama Rusange yatanze ibitekerezo byayo bizagezwa ku rwego rwabisabye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa Bwana BURASANZWE Oswald ageza raporo ku Nama Rusange

Ku ngingo zijyanye no gusuzuma no kwemeza raporo, Inama Rusange yemeje raporo y’ibikorwa n’iy’imikoreshereze y’imari n’umutungo by’Ihuriro mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2015/2016 hamwe na raporo y’igenzura ku mikoreshereze y’imari n’umutungo by’Ihuriro mu mwaka wa 2015/2016.

Mu matora y’abagize Biro y’Ihuriro, ku mwanya w’Umuvugizi, Inama Rusange yatoye Madamu KANYANGE Phoebe, uturuka mu Mutwe wa politiki PSP, naho ku mwanya w’Umuvugizi Wungirije, itora Hon. MWIZA Esperance, uturuka mu Muryango FPR Inkotanyi.

Madamu KANYANGE Phoebe watorewe kuba Umuvugizi w’Ihuriro (Hagati) na Hon. MWIZA Esperance (Ibumoso) wabaye Umuvugizi Wungirije


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.