Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




INAMA RUSANGE Y’IHURIRO YAMAGANYE IFATWA N’IFUNGWA RYA Gen. KARENZI KARAKE

Kuri uyu wa kane, tariki ya 09 Nyakanga 2015, inama isanzwe y’Inama Rusange y’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yateranye, iyobowe n’Umuvugizi waryo Bwana KAYIRANGA MUKAMA Alphonse.

Umuvugizi w’Ihuriro Bwana KAYIRANGA MUKAMA Alphonse atangiza inama

Muri iyi nama, abayigize bahawe ikiganiro na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda kuri “Politiki na Gahunda z’Igihugu zo guteza imbere ishoramari mu cyaro”; banasuzuma kandi bemeza Inyandiko y’Igenamigambi ry’Ibikorwa by’Ihuriro mu mwaka w’ingengo y’imari 2015/2016 n’umushinga w’ingengo y’imari yabyo.

Bwana Francois KANIMBA

Mu kiganiro cyatanzwe na Minisitiri KANIMBA Francois, kuri “Politiki na Gahunda z’Igihugu zo guteza imbere ishoramari mu cyaro” yagarutse ku ngamba zo guhuza abahinzi n’inganda zitunganya umusaruro wabo; ku ruhare rw’amakoperative mu guteza imbere ishoramari mu cyaro n’ingamba zishyirwaho mu gufasha ibigo bito n’ibiciriritse no ku buryo bwo korohereza abahinzi n’aborozi kubona inguzanyo mu bigo by’imari.

Abagize Inama Rusange batanga ibitekerezo

Mu kungurana ibitekerezo, Inama Rusange yashimye politiki na gahunda z’Igihugu zo guteza imbere ishoramari mu cyaro, isaba ko hanozwa ihuzabikorwa n’ikurikiranabikorwa ryazo kugira ngo zigere kubo zagenewe. Ikindi, Inama Rusange isanga Leta ikwiye gukomeza gushishikariza abacuruzi bo mu Gihugu kongera umusaruro w’ibicuruzwa byoherezwa hanze kugirango hagabanywe ikigereranyo cy’ubusumbane hagati y’ibyinjira n’ibisohoka; Leta kandi ikwiye gukangurira ibigo by’ubwishingizi kwitabira gukorana n’abahinzi n’aborozi hashyirwaho ingamba zigamije kunoza imikoranire n’icyizere mu guteza imbere ishoramari mu cyaro.

Bwana Oswald BURASANZWE Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro

Nyuma yo kugezwaho n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro Bwana BURASANZWE Oswald umushinga w’Inyandiko y’Igenamigambi ry’Ibikorwa by’Ihuriro mu mwaka w’ingengo y’imari 2015/2016 n’umushinga w’ingengo y’imari yabyo, abagize iyi Nama Rusange bayemeje bamaze kuyikorera ubugororangingo. Ingengo y’imari yabyo igizwe n’inkunga itangwa na Leta hamwe n’inkunga itangwa n’Umuryango wa UNDP/ONE UN.

Abagize inama Rusange

Muri iyi Nama rusange kandi abayigize baganiriye ku ifatwa n’ifungwa rya Lt. Gen. Emmanuel KARENZI KARAKE; umwe mu basirikare bakuru b’Ingabo z’u Rwanda akaba n’Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano n’Iperereza (National Intelligence and Security Services), wagize uruhare mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, wanagize kandi uruhare mu kubungabunga amahoro n’umutekano mu rwego mpuzamahanga akaba yarafatiwe mu Gihugu cy’Ubwongereza tariki 20 Kamena 2015 ari mu butumwa bw’akazi afite uruhushya ariko akaregwa ibirego bidafatika byanenzwe n’isi yose;
Mu itangazo Inama Rusange yashyize ahagaragara yamaganye byimazeyo ifatwa rya Lt. Gen. Emmanuel Karenzi Karake aho yagaragaje rishingiye ku mpapuro z’Umucamanza Fernando Andreu Merelles zo kuwa 06 Gashyantare 2008, zakozwe ku buryo bunyuranije n’amategeko mpuzamahanga, nko kuba atarigeze agera mu Rwanda ngo akore iperereza nk’uko biteganywa, ahubwo zigashingira ku binyoma by’abagize uruhare mu itegurwa no mu ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, n’abandi bahunze kubera ibyaha bitandukanye basize bakoze mu Rwanda;
Inama Rusange isaba Leta y’Ubwongereza guhita irekura Lt. Gen. Emmanuel Karenzi Karake nta yandi mananiza

Itangazo rigenewe ibitangaza makuru murarisanga : http://www.forumfp.org.rw/?ITANGAZO-RIGENEWE-IBITANGAZAMAKURU-246


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.