Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




INAMA RUSANGE Y’IHURIRO YAHAWE IKIGANIRO KU RUHARE RWA POLITIKI RUSANGE ZISHYIRWAHO MU GUTEZA IMBERE IBIPIMO BY’IMIYOBORERE MYIZA MU RWANDA

Kuri uyu wa kane tariki ya 29 Kamena 2017, inama isanzwe y’Inama Rusange y’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yateranye, iyobowe n’Umuvugizi waryo Depite MUKAKARANGWA Clotilde
Muri iyi nama, abayitabiriye bahawe ikiganiro n’Umukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ku ruhare rwa politiki rusange zishyirwaho mu guteza imbere ibipimo by’imiyoborere myiza mu Rwanda, iyi nama kandi yasuzumye inemeza Umushinga w’igenamigambi ry’ibikorwa by’Ihuriro mu mwaka w’ingengo y’imari 2017/2018 .


Umuvugizi w’Ihuriro Depite MUKAKARANGWA Clotilde (Hagati) ayoboye inama

Ku ngingo irebana n’ikiganiro ku ”ibipimo by’ imiyoborere myiza mu Rwanda n’uruhare rw’Imitwe ya politiki mu kuyishimangira” cyatanzwe n’Umukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) Prof. SHYAKA Anastase, cyibanze ku bipimo by’Imiyoborere mu Rwanda, ibipimo by’imitangire ya serivisi n’ishusho y’uburyo abaturage babona ibibakorerwa.

Prof. Shyaka Anastase atanga ikiganiro

Ku birebana n’ibipimo by’Imiyoborere mu Rwanda, Prof. Shyaka Anastase yagaragaje ko, muri rusange, ubushakashatsi bwerekanye ko imiyoborere ihagaze neza kuko ibipimo byayo biri hejuru ya 70%, ku isonga hakaza ibijyanye n’umutekano, aho igipimo cyawo kigera kuri 92.62%.
Ku birebana n’ibipimo by’imitangire ya Serivisi n’uburyo abaturage babona ibibakorerwa, ubushakashatsi bwerekanye ko impuzandengo y’imitangire ya serivisi mu mwaka wa 2016, igera kuri 67.7%.

Ikindi, Umukuru wa RGB yagarutse ku mategeko agenga Imitwe ya Politiki no kunoza imikorere yayo. Aha, yasabye Imitwe ya politiki kubahiriza amategeko ayigenga harimo n’afitanye isano n’amahame remezo ateganywa n’Itegeko Nshinga, ubusugire bw’Igihugu no kubahiriza ibisabwa Imitwe ya politiki mu bihe by’amatora hagamijwe kubumbatira ubumwe bw’ Abanyarwanda.

Abagize Inama Rusange y’Ihuriro

Inama Rusange yiyemeje gukomeza gushimangira amahame y’imiyoborere myiza mu Rwanda, ubufatanye mu gukora ubuvugizi n’ubukangurambaga bigamije gushimangira imikorere iboneye n’imitangire myiza ya servisi mu nzego zose.

Umwe mu bari mu Nama Rusange atanga ibitekerezo

Ku ngingo ijyanye na gahunda y’ibikorwa by’Ihuriro mu mwaka w’ingengo y’imari 2017/2018, Inama Rusange yemeje igenamigambi ry’Ibikorwa by’Ihuriro mu mwaka 2017/2018 n’ingengo y’imari yabyo imaze kubikorera ubugororangingo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro ageza ku nama Rusange umushinga w’igenamigambi ry’Ibikorwa by’Ihuriro mu mwaka 2017/2018 n’ingengo y’imari yabyo

Mu bindi, Inama Rusange yemeje ko Ihuriro rizohereza indorerezi zaryo gukurikirana imigendekere y’Itora rya Perezida wa Repubulika riteganyijwe kuwa 4 Kanama 2017.


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.