Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




IMITWE YA POLITIKI YASABWE GUKORESHA IKORANABUHANGA MU BIKORWA BYAYO BYA BURI MUNSI

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Ugushyingo 2017, kuri Hotel Lemigo, mu Mujyi wa Kigali, habereye inama yateguwe n’Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yari igamije kongerera ubumenyi n’ubushobozi abayobozi mu Mitwe ya politiki ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga kugira ngo mu bikorwa n’imikorere y’Imitwe ya Politiki muri iki gihe bikomeze gutera imbere hakoreshejwe ikoranabuhanga nk’imwe mu nzira Igihugu cyacu cyahisemo mu kwihutisha iterambere.

Abitabiriye ibiganiro

Atangiza inama ku mugaragaro, Umuvugizi w’Ihuriro Bwana Pie NIZEYIMANA yavuze ko inama nk’iyi ari imwe muri gahunda zihoraho zo kongerera ubushobozi Imitwe ya politiki, aho Ihuriro ritegurira abayoboke b’Imitwe ya Politiki amahugurwa n’inama nyunguranabitekerezo binyuranye, harimo ibijyanye na politiki n’imiyoborere, amateka ya politiki y’u Rwanda, uburere mboneragihugu, gukoresha Ikoranabuhanga n’ibindi.
Avuga ko Ihuriro ryateguye iyi nama nyunguranabitekerezo kugira ngo Abayobozi b’Imitwe ya politiki baganire n’Inzego zishinzwe gutegura no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zose zirebana n’ikoranabuhanga.

Bwana Pie NIZEYIMANA (ibumoso), Umuvugizi w’Ihuriro atangiza inama

Yibukije ko, muri iki gihe Ikoranabuhanga rikoreshwa mu buzima bunyuranye bw’Igihugu cyacu haba mu miyoborere myiza, mu bukungu, mu mibereho myiza y’abaturage, mu buvuzi, mu burezi, mu kubungabunga umutekano n’ubusugire bw’Igihugu, n’ibindi. Ati ‘’Birakwiye ko natwe abayobozi mu Mitwe ya politiki tumenya ko hariho politiki, ingamba na gahunda Igihugu cyashyizeho kugira ngo tuzisobanurire abayoboke bacu n’abandi banyarwanda muri rusange. Ariko cyane cyane tubyaze umusaruro iryo koranabuhanga nk’amahirwe Igihugu cyaduhaye yo kwiteza imbere no kunoza imiyoborere myiza’’.

Abitabiriye inama bunguranye ibitekerezo kuri Politiki n’ingamba biriho bigenga ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu Rwanda; Uruhare rw’ikoranabuhanga mu kwihutisha iterambere rusange ry’Igihugu; Uko Imitwe ya politiki n’abanyapolitiki bakwifashisha ikoranabuhanga mu bikorwa bya politiki (birimo kwiyamamaza mu gihe cy’amatora ya politiki); barebera hamwe kandi inzitizi n’ingaruka zigaragara mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga n’uko Imitwe ya Politiki n’abanyapolitiki bazirinda, kugira ngo hatazagira utandukira.
Umujyanama wa Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho Bwana Emmanuel HABUMUREMYI mu kiganiro cye cyibanze kuri politiki n’ingamba bigenga ikoranabuhanga mu Rwanda, yagaragaje imbibi z’urwego rw’Ikoranabuhanga mu Itumanaho, politiki y’ikoranabuhanga mu itumanaho, anagaragaza bimwe mu byagezweho.
Yibukije abanyapolitiki ko ICT yabaye urubuga rw’ubwisanzure busesuye mu gutanga ibitekerezo, mu gushyikirana n’abayoboke babo no kumenyekanisha gahunda zabo ku bayoboke babo n’abanyarwanda muri rusange, abasaba bo bagombye gukomeza kurikoresha mu byubaka.

Prof. KALISA MBANDA Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora nawe watanze ikiganiro muri iyi nama, yabwiye abanyapolitiki bayitabiriye ko muri Komisiyo ayoboye hakoreshwa cyane Ikoranabuhanga mu Itumanaho, isakazabumenyi n’ihererekanyamakuru, hagamijwe koroshya no kongera umusaruro no kugabanya ikiguzi cy’ibikorwa by’amatora n’ikurikiranwa ryabyo.
Yabagaragarije igihe Komisiyo ikenera cyane gukoresha ikoranabuhanga, icyo barikoresha, ibyiza byaryo mu gutuma bagera ku ntego zabo n’imbogamizi ziterwa n’ikoreshwa ryayo.
Yasabye Abanyapolitiki kurikoresha neza mu bihe by’imyiteguro y’amatora, mu gihe cyo kwiyamamaza na nyuma y’amatora. Ariko ababwira ko muri iki gihe ikoranabuhanga ryabaye kimwe mu bikenerwa mu buzima bwa buri munsi, ko bagomba kurikoresha no mu buzima bw’Imitwe ya politiki bayobora mu rwego rwo kuyiteza imbere no kugira abayoboke.

Uwari uhagarariye Polisi y’Igihugu atanga ikiganiro

Abandi batanze ibiganiro yaba uwari uhagarariye Ikigo Rwanda Information Society Authority (RISA) wavuze k’Uruhare rw’ikoranabuhanga mu kwihutisha iterambere rusange ry’Igihugu (ubukungu, imibereho myiza n’imiyoborere myiza), yaba uwari uhagarariye Ikigo cy’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA), wavuze ku nzitizi zigaragara mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga n’uko Imitwe ya Politiki n’abanyapolitiki bazivanamo, yaba n’icyatanzwe na Police y’Igihugu ku ngaruka zishobora guturuka ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga n’uko Imitwe ya Politiki n’abanyapolitiki bazirinda, bose bagarutse cyane ku kamaro k’ikoreshwa neza ryayo, bashishikariza abayobozi bari muri iyi nama kurikoresha no gutoza abayoboke babo kurikoresha kandi neza, bakanarikoresha kandi no mu mirimo iteza imbere Imitwe ya politiki yabo.

Umwe mu bari mu nama Madamu NDANGIZA Madina atanga ibitekerezo

Mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama, Abahagarariye Imitwe ya Politiki biyemeje gukomeza kwitabira gukoresha ikoranabuhanga, kurishishikariza abayoboke babo no kuribyaza umusaruro, hashingiwe ku mahirwe Igihugu cyashyizeho mu guteza imbere ikoranabuhanga; kurikoresha mu bikorwa by’amatora; gukomeza gushishikariza abayoboke b’Imitwe ya Politiki n’abandi banyarwanda muri rusange kwirinda ibyaha ibyo ari byo byose bikorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga; ahubwo bakarikoresha mu kugaragaza isura nyayo y’Igihugu.
Abahagarariye Imitwe ya Politiki kandi biyemeje gushishikariza abayoboke babo n’abandi banyarwanda muri rusange, kurinda urubyiruko rw’u Rwanda kugira ngo rutangizwa na bimwe mu bikorwa bibi bigaragara ku mbuga nkoranyambaga.

Hon. NKUSI Juvenal, Perezida wa Komisiyo y’Ihuriro Ishinzwe Itumanaho asoza inama

Asoza aya mahugurwa ku mugaragaro, Perezida wa Komisiyo y’Ihuriro Ishinzwe Itumanaho, Hon. NKUSI Juvenal, yashimye abayitabiriye, ashima Imitwe ya politiki yabagennye, anashima abatanze ibiganiro. Avuga ko adashidikanya ko iyi nama ari ingirakamaro ku Mitwe ya politiki kuko abayitabiriye biboneye intera u Rwanda rugezeho mu kubaka ibikorwaremezo bishingiye ku ikoranabuhanga; bakaba kandi bamenye birambuye akamaro ko gukoresha neza ikoranabuhanga rigezweho mu buzima butandukanye bw’Igihugu n’akamaro kabyo mu iterambere rusange ry’abaturage. Ati “abitabiriye iyi nama mutashye mubonye uburyo ikoranabuhanga rikoreshwa mu gihe cy’amatora; ndetse nk’abanyapolitiki mumenye ibyaha bishobora gushingira ku ikoranabuhanga n’uburyo bwo kubyirinda”. Yabasabye ko ibyo baboneye muri iyi nama byababera impamba mu guteza imbere Imitwe ya politiki yabo hakoreshwa ikoranabuhanga.

Hon. GASAMAGERA Wellars, niwe wari uyoboye ibiganiro


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.