Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




IMITWE YA POLITIKI YAHUGUWE KURI BRIDGE

Ihuriro ku bufatanye na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ryateguye amahugurwa ku kubaka ubushobozi muri demokarasi, mu miyoborere no mu matora (Building Resourses in Democracy, Governance and Election/Bridge); Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro Bwana BURASANZWE Oswald yagarutse ku kamaro kayo aho yabwiye abayitabiriye ko ibikorwa byo kwitegura, kwitabira no gukurikirana amatora bisaba ubumenyi haba muri demokarasi, mu miyoborere na mu matora nyir’izina.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa gatatu, taliki 16 Ugushyingo 2016, ubwo hasozwaga aya mahugurwa yari amaze iminsi itanu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro yashimye Imitwe ya politiki igize Ihuriro yohereje intumwa kwitabira aya mahugurwa, anashima abitabiriye kuko nabo berekanye ko azabagirira akamaro akanakagirira Imitwe ya politiki yabatoranije.
Agaruka ku kamaro kayo; yavuze ko aya mahugurwa yateguwe mu rwego rwo gukomeza kubaka ubushobozi bw’Imitwe ya politiki, cyane mu bijyanye n’imiyoborere y’ibikorwa by’amatora n’uruhare rw’Imitwe ya politiki muri ibi bikorwa, avuga kandi ko aya mahugurwa agamije kongerera ubumenyi bw’ibanze abayobozi bashinzwe ibikorwa by’amatora mu bijyanye n’imyiteguro n’imiyoborere y’ibikorwa byo kwiyamamaza n’amatora.
Yashimye ubufatanye n’imikoranire myiza igaragara hagati y’Ihuriro na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora/NEC, ayishimira ko yatanze abazatanga ibiganiro muri aya mahugurwa
Yashimiye kandi Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere/UNDP yatanze inkunga muri iki gikorwa, asaba ko iyi nkunga yakomeza kugira ngo Imitwe ya politiki izagire abahanga bahagije bazobereye kuyobora igenamigambi ry’ibikorwa by’amatora.
Prof. KALISA MBANDA, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yabwiye aba banyapolitiki ko nta demokarasi mu gihugu kitagira amatora, nta miyoborere myiza kandi itaganisha ku iterambere ry’abaturage; abasaba ko ubumenyi baboneye muri aya mahugurwa bazabukoresha neza mu bikorwa by’Imitwe ya politiki yabo cyane cyane mu gihe cyo gutegura, kwitabira no gukurikirana amatora.
Muri gahunda y’ubufatanye no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya “the Deepening Democracy and Accountable Governance programme/DDAG”, ubuyobozi bw’inzego zigize iyi gahunda bwateguye urugendo shuri rwo kureba ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yaya mahugurwa ya Bridge/ a joint field visit.

Inzego zitandutanye zigize DDAG zitabiriye joint field visit

Iri tsinda rigizwe n’Inzego ziterwa inkunga muri iyi gahunda n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ritsura Amajyambere/UNDP mu Rwanda, arizo Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiyoborere/RGB, Inteko Ishinga Amategeko, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Inama Nkuru y’Itangazamakuru/MHC n’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki. Iri tsinda ryaje riyobowe na Bwana Stephen Rodriques, Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ritsura Amajyambere/UNDP mu Rwanda.

Bwana Stephen Rodriques, Umuyobozi wa UNDP mu Rwanda

Mu ijambo rye, Bwana Stephen Rodriques, yemeje ko u Rwanda ari Igihugu cyubahiriza amahame ya demokarasi kandi gifite imiyoborere myiza iganisha ku iterambere ry’umuturage.
Yashimye uburyo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ikora nk’Urwego rwigenga kandi rukorera mu mucyo. Avuga ko aya mahugurwa agaragaza ko Ihuriro na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora bishishikajwe no kubaka ubushobozi bw’abafatanyabikorwa muri demokarasi, byo bizakomeza kuganisha u Rwanda ku miyoborere myiza.
Yashimye Ihuriro, uko rikomeza gufasha Imitwe ya politiki kwiyubaka, guteza imbere Ihame ry’ibiganiro no gusangira ubutegetsi hashingiwe kandi ku bumwe bw’Igihugu; yizeza ko n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ritsura Amajyambere/UNDP ayobora mu Rwanda rizakomeza gutera inkunga ibi bikorwa biganisha Igihugu ku miyoborere ishingiye kuri demokarasi no ku iterambere ryacyo.

Stephen Rodriques yijeje Ihuriro inkunga mu bikorwa byaryo

Mu gutanga aya masomo hakoreshejwe uburyo butandukanye harimo kwigira mu matsinda, udukino, no kuyoborwa n’abarimu b’impuguke muri BRIDGE.


Aya masomo kandi yasojwe abayitabiriye bahabwa impamyabumeyi/ Certificate bizezwa kuzakomeza ibyiciro bizakurikira kugira ngo babe koko impuguke mu gutegura, kwitabira no kugenzura amatora.

Abitabiriye aya mahugurwa bahawe Certificat


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.