Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




IMITWE YA POLITIKI YABATORANIJE KUKO MURI INGIRAKAMARO

Ibi n’ibyatangajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihururo ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki Bwana KAYIGEMA Anicet ubwo yatangizaga icyiciro cya cumi na kimwe (11) cy’amahugurwa agenewe urubyiruko ruturuka mu Mitwe ya politiki yemewe mu Rwanda yose uko ari icumi n’umwe (11) (Youth political Leadership Academy/YPLA) kuri uyu wa 13.01.2015 ku kiciro gikurikiranira aya masomo mu Mujyi wa Kigali no kuya 17.01.2015 ku bayakurikiranira mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze aho yababwiye ko agamije kongerera ubushobozi mu bumenyi rusange, politiki n’ imiyoborere myiza kubayakurikira.


Umunyamabanga Nshingwabikorwa atangiza amahugurwa

Yabwiye uru rubyiruko ko aya masomo afite intego nyamukuru yo kubaha ubumenyi n’ubuhanga bwo kwitabira ibikorwa byose bitegurwa n’Imitwe ya politiki baturukamo hagamijwe ahanini kwiyubaka, basabwa kugira uruhare muri gahunda zose z’Umutwe wa politiki haba mu mahugurwa ategurwa n’Umutwe wa politiki wabo, haba kandi no kugira uruhare mu miyoborere yayo.
Akaba yagize ati “twizeye ko muje mufite umugambi ujyanye n’uw’Umutwe wa Politiki muturukamo wo kubaka Igihugu gishingiye kuri demokarasi irangwa n’ibitekerezo binyuranye ariko byuzuzanya biganisha ku mibereho myiza n’iterambere rirambye ku banyarwanda bose”.

Yasoje abashimira uko bitabiriye aya mahugurwa ategurwa n’Ihuriro, ababwira ko Imitwe ya politiki yabo yabatoranije kuko ari ingirakamaro bitezweho kuzagira uruhare mukubaka ubushobozi bwayo; abizeza ko Ihuriro rizakomeza gusaba Imitwe ya politiki kubinjiza muri gahunda zose zitegurwa nayo kugira ngo umwuga biyemeje bazawukore nta mbogamizi.

Bwana JIJUKA Zephyrin aganira n’uru rubyiruko

Umuhuzabikorwa wa Gahunda mu Ihuriro Bwana JIJUKA Zephyrin yagaragarije uru rubyiruko ibyo basabwa kugirango bakurikire neza aya masomo, ibisabvwa Ihuriro n’ikigamijwe muri rusange. Aha yarumenyesheje gahunda igenderwaho mu itangwa ry’aya mahugurwa, imyitwaririre y’uyakurikira, ingeri z’amasomo baziga n’ibikoresho ruzahabwa kugira ngo ruzakurikire neza aya masomo.
 Yabasabye kuzarangwa n’umurava, kudasiba kuko iyo usibye amasomo atatu udahabwa impamyabushobozi yagenewe uwakurikiye neza iyi gahunda.

Abakurikira aya masomo n’umwe mu barimu Majoro NYIRIMANZI

Twabibutsa ko icyi cyiciro cya cumi na kimwe (11) gikurikirwa n’urubyiruko rwatoranijwe n’Imitwe ya politiki rwigira aya masomo mu Mujyi wa Kigali n’abayakurikiranira mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze, kikaba cyizarangira nibura buri Mutwe wa politiki ufite urubyiruko rwahuguwe muri iyi gahunda rugera hafi kuri mirongo irindwi (70).


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.