Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




IMITWE YA POLITIKI IGIZE IHURIRO YEMERA KO INGINGO YI 101 Y’ITEGEKO NSHINGA IVUGURURWA

Mu nama y’Inama Rusange idasanzwe y’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya politiki yateranye kuri uyu wa kane tariki 30 Nyakanga 2015, yagiranye ibiganiro n’itsinda ry’Abasenateri ryoherejwe mu Ihuriro muri gahunda y’ibiganiro byaguye Abasenateri bari kugirana n’abaturage bo mu byiciro bitandukanye, kugira ngo bagirane nabo ibiganiro byaguye, ku busabe bwakiriwe n’Inteko Ishinga Amategeko bwerekeye ivugururwa ry’ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda yo kuwa 04 Kamena 2003, nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu

Hon. TITO RUTAREMARA afungura ibiganiro nyunguranabitekerezo

Umuyobozi w’iri tsinda Hon. TITO RUTAREMARA yabwiye abitabiriye inama ko ibi biganiro bigizwe n’ibice bibiri aribyo ; gutanga ibitekerezo no kwemeza cyangwa kwanga ko ingingo ya 101 yo mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda yo kuwa 04 Kamena 2003, nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu yavugururwa no gutanga ibitekerezo by’uko iyo ngingo yakwandikwa kubemera ko yavugururwa.
Icyagaragaye n’uko abitabiriye iyi nama bose bemeza ko iyi ngingo yavugururwa gusa Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (GDPR) ryagaragaje ko n’ubwo ryifuza ko manda yava ku myaka irindwi (7) ikajya ku myaka itanu (5), ritifuza ko umubare wa mbanda wahinduka ngo uve kuri manda ebyiri (2) zibe zarenga mu rwego rwo gushyigikira ihame ryo guhererekanya ubutegetsi mu mahoro no gushimangira ihame rya demikarasi.

Abagize inama batanga ibitekerezo

Indi Mitwe ya politiki ariko siko yabibonaga kuko yo yemerega ko ingingo yahinduka ; imyinshi ikemeza ko iyo ngingo yafungurwa, uwiyamamaza ntazitirwe n’umubare wa Manda mu gihe ayobora neza abaturage bakabigaragariza mu matora kandi igihe cya manda kikaba imyaka irindwi.
Abari muri iyi nama kandi bashimye imiyoborere ya Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, bagaragaza ko intambwe ishimishije u Rwanda rugezeho ari we Igihugu kibikesha kubera ubushishozi no kureba kure bimuranga.

Mu Mitwe ya politiki yitabiriye ibi biganiro, Ishyaka PS Imberakuru ntiryagaragaje uruhande riherereyemo kuko ryavuze ko rikiganira n’abaturage ngo ryumve ibyifuzo byabo ku ivugururwa ry’iyi ngindo yi 101 gusa nabo babo ngo babona nta mpamvu yo kutubaha ibyifuzo by’abaturage.

Uwari uyoboye iri tsinda Hon. TITO RUTAREMARA yashimye abitabiriye ibi biganiro ababwira ko ibitekerezo byabo bigiye guhuzwa n’ibindi biri gukusanywa hirya no hino mu Gihugu kugira ngo barebe niba hatangirwa umushinga wo kuvugurura iyi ngingo.


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.