Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




IMITWE YA POLITIKI IGIRA URUHARE RUGARAGARA MU ITERAMBERE RY’IGIHUGU CYACU

Ibi n’ibyagarutsweho mu kiganiro mbwirwaruhame Dusangire ijambo cyateguwe n’Ihuriro cyatambutse kuri Televisiyo y’Urwanda na TV1 no ku maradiyo anyuranye harimo Radiyo Rwanda, Radiyo Contact, Radiyo Isango Star na Radiyo ‘One’ kuri uyu wa gatatu Tariki ya 01 Nyakanga 2015 ubwo u Rwanda rwizihizaga umunsi w’Ubwigenge.

Umuvugizi w’Ihuriro

Iki kiganiro cyatanzwe n’Umuvugizi w’Ihuriro BWANA KAYIRANGA MUKAMA Alphonse ari kumwe n’inararibonye mu bya politiki Hon. RUTAREMARA Tito, Hon. IYAMUREMYE Augustin na Hon. MUKABARANGA Agnes.

Mu gutangira ikiganiro Umuvugizi w’Ihuriro yavuze ko icyo kiganiro kiri bwibande ku Uruhare rw’Imitwe ya Politiki mu Rwanda mbere y’Ubwigenge, Uruhare rw’Imitwe ya Politiki mu gihe cya Repubulika ya mbere n’iya kabiri n’Uruhare rw’Imitwe ya Politiki mu kubaka iterambere ry’Igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Izi nararibonye zagaragaje ko tariki ya 01 Nyakanga 1962, aribwo u Rwanda rwahawe ubwigenge n’Abakoloni bari bararugize imbata. Abo bakoloni n’abaje babunganira, basigiye byinshi kandi basigamo byinshi bibi abanyagihugu; harimo n’ingengabitekerezo ya za politiki zishingiye ku ivangura no kubiba amacakubiri mu banyarwanda.
Bavuze ko izo politiki zishingiye ku bitekerezo bigufi ari nazo zaranze abanyapolitiki n’amashyaka yavutse muri za 1959; agabiwe ubutegetsi n’abo bakoloni ahugira mu guhembera urwango n’amacakubiri, aho guharanira ubusugire bw’Igihugu n’iterambere ry’abagituye byagombaga kuranga ubwigenge nyakuri, aho bagaragaje ko ibi byose byaje kubyara Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’i 1994.

Hon. MUKABARANGA Agnes

Ku ruhare rw’Imitwe ya Politiki mu gihe cya Repubulika ya mbere n’iya kabiri bagaragaje ko Ubutegetsi bwa Kayibanda bwaranzwe no gutuka no gutesha agaciro abatutsi, gushyira iterabwoba ku batutsi, kwica abatutsi no kubirukana mu mashuri no mu kazi. Ubutegetsi bwa Habyarimana, bwitwaje guharanira ubumwe n’amajyambere y’Igihugu, bavuze ko yashyizeho ishyaka rimwe rukumbi, aho atashoboye kwigobotora bya bitekerezo bigufi bishingira ku macakubiri, yimakaza iringaniza riheza, rikanatonesha bamwe. Bakomeje bereka abanyarwanda bakurikiye ibi bitangazamakuru ko iri shyaka ryaje kwiharira ubutegetsi kugeza mu w’1991 ubwo Leta yemeraga ihame ry’amashyaka menshi nyuma yo kwotswa igitutu n’intambara ya FPR-Inkotanyi ndetse n’umuryango mpuzamahanga. Aha nibwo amashyaka nka PSD, P.L n’indi Mitwe ya politiki yavutse, yemererwa gukora ku mugaragaro ariko ntibyatinze amwe mu yavutse avamo « Power » yagize uruhare rugaragara mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Bavuze ko ubu butegetsi bwaranzwe kandi no guheza Abatutsi, kwima impunzi z’Abatutsi uburenganzira ku Gihugu, Politiki y’ivangura yiswe iy’iringaniza ry’amoko n’uturere, akarengane kakorewe Abatutsi mu kwimwa amashuri n’ubwikanyize mu gutanga imirimo, n’itotezwa ry’Abatutsi ryagejeje kuri Jenoside yo muri 1994. Muri rusange, bagaragaje ko nta gutekereza ku iterambere ry’Igihugu n’iry’Umuturage by’umwihariko.

Hon. TITO Rutaremara
Mu kugaragaza uruhare rw’Imitwe ya Politiki mu kubaka iterambere ry’Igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abatangaga ikiganiro bagaragaje ko kwibohora ingoyi y’izo politiki z’amacakubiri byasabye urugamba rurerure rwatangiye mu Ukwakira 1990 ruyobowe n’Umuryango FPR-Inkotanyi; rurangira muri Nyakanga 1994, ubutegetsi by’igitugu bwirukanywa burundu mu Rwanda.
Bavuga ko Tariki ya 04 Nyakanga ari bwo twizihiza buri mwaka Ukwibohora kw’Igihugu cyacu cyasubiranye ubusugire cyari gisanganywe kuva kera, umunyarwanda yongera kugira ishema ry’Igihugu cyamubyaye. Bashimangiye ko agaciro k’aya matariki ngarukamwaka ari uko akwiye kutubera umwanya wo kuzirikana amateka yacu ariko tunareba imbere kuko urugamba rundi twatangiye rwo kubaka iterambere rirambye ry’Igihugu cyacu narwo rusaba ubutwari no gukunda Igihugu cyacu n’Abagituye.
Muri uru rugamba, buri munyarwanda wese ubishaka afitemo uruhare; yaba ukuze, yaba ukiri umuto ndetse n’uzavuka ejo n’ejobundi, afite amahirwe yo kugaragaza ubutwari bwe aharanira ibyiza ku Rwanda.
Bavuze ko n’Imitwe ya politiki ubwayo, yaba iyitabiriye kurwanya ubutegetsi bw’igitugu bwakoze Jenoside, yaba Imitwe ya politiki yavutse nyuma ya 1994 ndetse n’Imitwe mishya ivuka ubu, uruhare rwayo mu kubaka u Rwanda rushya ruragaragara, bavuga ko Imitwe ya politiki igira uruhare mu gushyiraho politiki na porogaramu ziharanira ivugurura ry’ubukungu, kuzamura amajyambere y’icyaro, guhangira urubyiruko imirimo n’imiyoborere myiza ari zo nzego enye zibandwaho muri iki cyiciro cya kabiri cy’ingamba z’Iterambere ry’ubukungu no kurwanya ubukene (EDPRS)

Hon IYAMUREMYE Augusin

Basoza ikiganiro bagaragaje ko Ihuriro rishishikajwe no kugaragariza Abanyarwanda ko Imitwe ya Politiki itazongera guteshuka ku mahame n’inshingano ihabwa n’Itegeko Nshinga zo kubumbatira iteka ubumwe bw’Abanyarwanda n’ubusugire bw’Igihugu, ko ahubwo rikomeza kuba inkingi y’iterambere rirambye ry’Igihugu cyacu.


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.