Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




IMBUGA NKORANYAMBAGA ZIFASHA CYANE ABANYAPOLITIKI

Muri icyi cyumweru, urubyiruko rukurikirana amasomo muri politiki n’Imiyoborere myiza ategurwa n’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya politiki rwigishijwe gukoresha imbuga nkoranyambaga.
Iri somo ritangwa n’impuguke KANAMUGIRE David, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri yo muri Perezidansi Ishinzwe Ikoranabuhanga. Yagaragarije uru rubyiruko ko ikoranabuhanga ari imwe mu nzira zikomeye kandi zigezweho zo gukoreshwa n’abanyapolitiki kugira ngo batangaze imirongo Umutwe wa politiki wabo ugenderaho, haba gushaka abayoboke, haba kugaragaza ibitekeerezo yumva ashaka kugeza ku mbaga y’abamukurikira. Imbuga abanyeshuri bimenyereje gukoresha ni Facebook, Twitter, youtube, wordpress, Ustream tv, flickr, del.icio.us, Skype n’izindi


Abakurikirana aya masomo bagaragaje ko bayishimiye cyane kuko afite akamaro kanini ku iterambere ry’Imitwe ya politiki yabo ndetse no ku giti cyabo muri rusange kuko ikoreshwa ry’izi mbuga ryihutisha uburyo bwo kumenya no gushaka amakuru anyuranye no kungurana ibitekerezo n’abatuye isi yose muri rusange.
Twakwibutsa ko iri somo ari ryo risoza ibyiciro by’amasomo aba yarateganyijwe kwigwa muri iyi gahunda.


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.