Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




IHURIRO RYAYOBOYE IBIGANIRO KU NTEKEREZO YA POLITIKI IRANGA U RWANDA

Kuwa gatanu tariki ya 20 Ugushyingo 2015, mu Mujyi wa Kigali, mu cyumba cy’inama cya Hotel Umubano, habereye inama nyunguranabitekerezo ku Ntekerezo ya politiki y’u Rwanda muri iki gihe; inama yateguwe n’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya politiki

Bamwe mu batanze ibiganiro

Iyi nama nyunguranabitekerezo yateguwe hashingiwe ku myanzuro y’Inama nk’iyi yabaye tariki ya 13 Ukuboza 2013 yigaga ku ubuhanga n’ibitekerezo by’Abanyarwanda mbere y’Ubukoloni.

Afungura iyi nama ku mugaragaro, Umuvugizi w’Ihuriro Hon. NYIRAHIRWA Veneranda, yavuze ko mu nshingano z’Ihuriro, harimo kuba urubuga abarigize bunguranamo ibitekerezo bya politiki byakwifashishwa mu miyoborere y’lgihugu no gutuma Imitwe ya Politiki ifite abayihagarariye mu Nteko Ishinga Amategeko n’itabafite igira aho ihuriza ibitekerezo byakwifashishwa mu miyoborere y’lgihugu kandi imyanzuro ivuyemo igashyikirizwa inzego za Leta zibifite mu nshingano zazo kugira ngo zibe zayifasha mu miyoborere y’lgihugu.

Umuvugizi w’Ihuriro (Hagati)

Umuvugizi w’Ihuriro yavuze ko ari muri urwo rwego, Ihuriro ritegura ibiganiro, amahugurwa n’ibindi bikorwa bigamije kongerera ubushobozi Imitwe ya politiki kugira ngo irusheho kwiyubaka. Ihuriro rikaba ryarahisemo gutegura ikiganiro ku nsanganyamatsiko ku ntekerezo ya Politiki iranga u Rwanda: Imiyoborere y’u Rwanda n’Imikorere y’inzego zarwo (the National Conference on the current Rwandese political philosophy).

Agaragaza akamaro k’iyi nama, Umuvugizi w’Ihuriro yavuze ko ibi biganiro bigamije gukomeza kungurana ibitekerezo kuri politiki n’ubutegetsi by‘u Rwanda hasesengurwa n’uruhare rwabyo mu kubaka ubumwe n’ubwumvikane by’Abanyarwanda; ibiganiro bitangwa bigamije gukomeza kwerekana ibiranga ubuyobozi bw’u Rwanda n’umwihariko wabwo, imicungire y’inzego z’imiyoborere y’Igihugu n’ingamba zituma u Rwanda rugera ku iterambere rirambye ndetse n’ingamba zafatwa kugira ngo ibyo u Rwanda rumaze kugeraho bizarambe igihe kirekire.
Umuvugizi yasoje avuga ko Ihuriro ryiteze ko inama irangira igaragaje ubusesenguzi bwerekana intekerezo ya politiki iranga ubuyobozi bw’u Rwanda n’umwihariko wabwo, ibyangombwa bigenderwaho mu kwerekana ukwigira kw’Abanyarwanda mu bikorwa bitandukanye bishakamo ibisubizo n‘uburyo ibituranga byafasha amahanga mu bikorwa bitandukanye byo kwiyubaka.

Zimwe mu mpuguke zatanze ibiganiro

Nyuma y’ibiganiro byatanzwe n’inararibonye muri politiki, abarimu n’abashakashatsi muri za Kaminuza, abari mu nama bunguranye ibitekerezo hafatwa imyanzuro irimo gushyiraho ingamba zo gukomeza gutegura neza ihererekanya ry’ubumenyi, ubushobozi n’indangagaciro z’imiyoborere myiza ku bayobozi barimo n’urubyiruko ruzaba abayobozi b’ejo no gukomeza kuzamura imyumvire y’Abanyarwanda hagamijwe gukomeza gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda.
Abari mu nama kandi basabye buri wese gushyigikira ukutagamburuzwa kw’ u Rwanda n’Abanyarwanda (Resilience) gushingiye ku muco karande w’Abanyarwanda no kwishakamo ibisubizo nk’umurage ugomba gutozwa urubyiruko rw’ubu n’urw’ejo hazaza; kandi ko u Rwanda rudakwiye guheranwa n’umurage w’ubukoloni mu mitekerereze no mu myumvire, ahubwo rugomba kwireramo ubushobozi kandi rugafatanya n’ibindi bihugu by’Afurika mu gucyemura ibibazo.

Ibi biganiro byitabiriwe n’ingeri zose harimo n’urubyiruko

Abitabiriye iyi nama bashimye ko u Rwanda rwahisemo Demokarasi ishingiye ku bwumvikane busesuye (democratie consensuelle) kuko ishingira ku mateka yacu, tukavoma mu muco wacu, ikanatuma tuganira ku bibazo by’Igihugu ku nyungu z’Abanyarwanda bose.


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.