Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




IHURIRO RYATOYE UMUVUGIZI N’UMUVUGIZI WUNGIRIJE BASHYA


Umuvugizi (Hagati), Umuvugizi wungirije n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa

Kuri uyu wa kane, tariki ya 21 Kanama 2014, inama isanzwe y’Inama Rusange y’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yateranye, iyobowe n’Umuvugizi w’Ihuriro Hon. Sheikh HARERIMANA Mussa Fazil.

Inama Rusange yatangiye yemeza inyandikomvugo y’inama y’Inama Rusange yo kuwa 03/04/2014, imaze kuyikorera ubugororangingo mu myandikire.

Abagize Inama y’Inama Rusange y’Ihuriro

Inama Rusange yakomeje yakira Raporo y’ibikorwa na Raporo y’imikoreshereze y’imari n’Umutungo mu mwaka w’ingengo y’imari 2013/2014, irazemeza nyuma yo kungurana ibitekerezo no kuzikorera ubugororangingo. Inama Rusange yemeje kandi Igenamigambi ry’Ibikorwa by’Ihuriro (Annual Action Plan) mu mwaka w’ingengo y’imari 2014/2015 n’ingengo y’imari izakoreshwa ingana na miliyoni magana atanu na makumyabiri n’esheshatu n’ibihumbi magana acyenda mirongo itandatu (Frw 526,960,000). Inama Rusange yasabye kandi ko hakwihutishwa ivugururwa ry’ Igitabo cy’uburyo bw’imiyoborere n’icungamutungo by’Ihuriro (Financial and Administrative procedures Manual), bijyanye n’Itegeko Ngenga rigenga Imitwe ya politiki n’Abanyapolitiki rishya.

Muri iyi nama hatowe abagize Biro y’Ihuriro bashya. Hon. BYABARUMWANZI Fancois, uturuka mu ishyaka PL(Liberal Party), yatorewe kuba Umuvugizi w’Ihuriro naho Madamu MUKOBWAJANA Florence, uturuka mu Ishyaka RiharaniraDemokarasi no KurengeraIbidukikije(Democratic Green Party of Rwanda) atorerwa kuba Umuvugizi Wungirije.

Abavugizi bashya basimburana n’abacyuye igihe

Hakorwa ihererekanyabubasha

Umuvugizi mushya, Hon. Byabarumwanzi, amaze gutorwa yijeje Inama Rusange ko bazakorana umurava kugirango Ihuriro rigere ku nshingano zaryo ndetse ritere imbere; naho Umuvugizi wungirije Madamu Mukobwaja, asobanura ko umwanya atorewe azatawukoresha ashyira imbere inyungu z’Ishyaka DGPR aturukamo ahubwo azaharanira inyungu n’icyateza imbere Imitwe ya Politiki yose igize Ihuriro.

Abavugizi bashya baganira n’itangazamakuru


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.