Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




IHURIRO RYASINYE AMASEZERANO Y’IMIKORANIRE NA INTERNATIONAL IDEA

Nyuma y’uko kuwa kane tariki ya 14/07/2016, Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki ryakiriye ubuyobozi bwa International Institute for Democracy and Electoral Assistance (International IDEA) ngo barebera hamwe umurongo w’imikoranire mu gihe kiri imbere kandi kirambye; kuwa kabiri tariki ya 07/02/2017; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro Bwana BURASANZWE Oswald yagiriye urugendo rw’akazi mu Gihugu cy’Afurika y’Epho kugira ngo hasinywe amasezerano y’imikoranire nk’uko byari byemeranyijwe.

Bwana BURASANZWE Oswald na Prof. Adebayo Olukoshi basinya amasezerano

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro washyize umukono kuri iya masezerano y’ubufatanye, yavuze ko agizwe n’ingingo zinyuranye zumvikanyweho n’impande zombi, ashima ko uretse imikoranire n’ihanahanamakuru, humvikanywe ko uyu muryango uzatera inkunga zimwe muri gahunda z’Ihuriro cyane cyane izijyanye no kubaka ubushobozi bw’Imitwe ya politiki.

Muri iyi nama yo gusinya aya masezerano, Pr. Pr. Adebayo Olukoshi yongeye gushima intera u Rwanda rumaze kugeraho mu bwisanzure muri Demokarasi no guha urubuga Imitwe ya politiki myinshi ikagira uruhare mu miyoborere y’Igihugu, ashima kandi uburyo Ihuriro rigira uruhare rugaragara mu kubaka ubushobozi bw’Imitwe ya politiki mu rwego rwo kuyifasha gukora politiki ishingiye ku bumenyi.


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.