Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




IHURIRO RYASHYIZE UMUKONO KU MASEZERANO Y’UBUFATANYE NA KOMISIYO Y’IGIHUGU Y’UBUMWE N’UBWIYUNGE

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Nyakanga 2016; Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki rihagarariwe n’Umuvugizi waryo Madamu MUKABUNANE Christine ryashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye (MoU) na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yari ihagarariwe na Perezida wayo Bishop John RUCYAHANA.


Bishop John RUCYAHANA na Madamu MUKABUNANE Christine bashyira umukono ku masezerano

Atangiza uyu muhango, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge Bwana Fidele NDAYISABA yavuze ko Politiki y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge ari imwe mu mahame n’inzira u Rwanda rwiyemeje gukurikira kugira ngo yubake igihugu kirangwa n’imiyoborere myiza. Mu kuyishyira mu bikorwa bikaba bisaba buri Munyarwanda wese guharanira Ubumwe n’Ubwiyunge ariko bikaba bisaba na none ubufatanye hagati y’inzego.


Bishop John RUCYAHANA ageza ijambo ku bari muri uyu muhango

Mu ijambo rye Bishop John RUCYAHANA, yavuze ko intego rusange ya Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge ari ukubaka u Rwanda rwunze ubumwe, Abanyarwanda bose bafitemo uburenganzira busesuye kandi bafatanyije mu miyoborere myiza y’Igihugu no mu iterambere ryacyo. Yasabye Imitwe ya politiki kudatezuka gutoza Abanyarwanda muri rusange n’abayoboke bayo by’umwihariko umuco mwiza w’ubwubahane n’ubworoherane; kwirinda imikorere ishingiye ku kwibonamo amoko, amasano, idini, akarere, igitsina, n’ibindi; no gukomeza gukangurira abayoboke bayo kwirinda no kwamagana amacakubiri n’ingengabitekerezo ya jenoside.
Bishop RUCYAHANA yavuze ko intego y’aya masezerano ari ukugaragaza uruhare rwa buri ruhande mu kunoza imikoranire ishingiye ku bikorwa byumvikanyweho.

Yagarutse kandi ku nshingano za buri rwego aho yasabye Ihuriro gushyiraho imboni y’ubumwe n’ubwiyunge mu Bunyamabanga Nshingwabikorwa bw’Ihuriro no gushishikariza Imitwe ya politiki kuzishyiraho kugira ngo imikoranire irusheho kugenda neza.

Yashimye Ihuriro ko ryatangiye gushyira mu bikorwa aya masezerano aho ryinjije ibiganiro byerekeranye n’ubumwe n’ubwiyunge na gahunda ya Ndi Umunyarwanda mu mahugurwa akorerwa abayoboke bagize Imitwe ya politiki, cyane cyane muri gahunda y’amahugurwa ategurwa n’Ihuriro agenewe urubyiruko mu bya politiki n’imiyoborere (YPLA).

Madamu Mukabunani ageza ijambo ku bitabiriye uyu muhango

Madamu Mukabunani yashimye imirimo ikorwa n’iyi Komisiyo yo gutoza abanyarwanda ko basangiye ubwenegihugu, aho basabwa kandi kurangwa no komorana ibikomere batewe n’amateka mabi baciyemo kugira ngo bashobore kwiteza imbere mu mahoro asesuye. Yizeza Komisiyo ko Ihuriro rizakomeza guha umwanya Komisiyo wo gutanga ibiganiro mu mahugurwa ategurwa n’Ihuriro kugira ngo abanyarwanda bakomeze kugira umurongo umwe wo kubana mu mahoro. Asoza asaba Komisiyo ko yakomeza gutegura no gutanga imfashanyigisho z’ubumwe n’ubwiyunge na gahunda ya Ndi umunyarwanda kugira ngo izishyikirize Imitwe ya politiki.

Aya masezerano yashyizweho umukono hari Mininisitiri muri Perezidansi Hon. Tugireyezu Venantie, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro Bwana Oswald BURASANZWE, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge Bwana Fidele NDAYISABA, ba Komiseri bagize Komisiyo n’abakozi ba Komisiyo.

Hon. Tugireyezu Venantie na Bwana Fidele NDAYISABA bari muri uyu muhango


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.