Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




IHURIRO RYAKIRIYE UMUYOBOZI WUNGIRIJE USHINZWE AFRIKA YO HAGATI MURI COMMONWEALTH

Muri gahunda yo kumenya imikorere ya zimwe mu Nzego zo mu Gihugu kugira ngo harebwe inzira y’imikoranire, Bwana STEPHEN HICKING, Umuyobozi Wungirije ushinzwe Afurika yo hagati mu Muryango w’Ibihugu byakoronijwe n’Abongereza (Deputy Head of Central Africa Team in Commonwealth) na Bwana Tim MOODY, Umukozi ushinzwe ibya politiki muri Ambasade y’Abongereza mu Rwanda, basuye Ihuriro kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Gicurasi 2017.

Bwana JIJUKA Zephyrin yakira aba bashyitsi

Mu kiganiro bagiranye n’Umuhuzabikorwa wa Gahunda mu Ihuriro Bwana JIJUKA Zephyirin, nyuma yo kubaha ikaze, yababwiye ko Ihuriro rishyirwaho n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, rikaba ari urubuga Imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda yabisabye kandi ikabyemererwa ihuriramo igamije kungurana ibitekerezo kuri politiki y’Igihugu no kugira uruhare mu kubaka ubwumvikane n’ubumwe bw’Igihugu.

Bwana Jijuka Zephyrin yavuze ko mu gihe babisabye, Ihuriro riba umuhuza mu bibazo bivutse mu Mutwe wa Politiki ubwawo cyangwa hagati y’lmitwe ya Politiki mbere y’uko bishyikirizwa inkiko. Ihuriro kandi rikaba ari urwego rwo kubaka ubushobozi bw’Imitwe ya politiki haba amahugurwa agenewe abayoboke b’iyo Mitwe ya politiki yaba kandi n’ibikoresho byabafasha mu gukora imirimo yabo ya buri munsi.

Muri gahunda z’amahugurwa; Umuhuzabikorwa wa Porogaramu yibanze cyane kuri gahunda ihoraho y’ishuri rihugura Urubyiruko mu bya politiki n’ubuyobozi/YPLA, na Gahunda yo kugena indorerezi zikurikirana imigendekera y’amatora mu Rwanda. Yababwiye kandi ko hari izindi gahunda z’amahugurwa nka gahunda y’amahugurwa igenewe abayobozi mu Mitwe ya politiki mu Nzego z’Ibanze n’amahugurwa agenewe abagore bo mu Mitwe ya politiki yo kubashishikariza kwinjira mu buyobozi bw’Umutwe wa politiki n’ubw’Igihugu muri rusange.
Bwana JIJUKA yababwiye ko uretse gahunda z’amahugurwa zitegurwa n’Ihuriro, Imitwe ya politiki ubwayo itegura gahunda z’amahugurwa iterwamo inkunga n’Ihuriro. 

Bwana STEPHEN HICKING (iburyo) na Bwana Tim MOODY (ibumoso)

Mu bibazo byagarutsweho n’aba bashyitsi, ni uburyo Ihuriro rigena inkunga igenerwa Imitwe ya politiki n’impamvu Igihugu cyahisemo politiki y’ubwumvikane busesuye (Consensual Democracy).
Aha babwiwe ko inkunga igenerwa Imitwe ya politiki itangwa ku buryo bungana hagendewe kuri gahunda yagenwe n’Inama Rusange y’Ihuriro. Babwirwa kandi ko Igihugu cyahisemo politiki y’ubwumvikane busesuye kubera ibibazo Igihugu cyari gisohotsemo bya Jenoside yakorewe Abatutsi, aha kandi ikindi cyarebwe n’ingaruka mbi ziterwa na politiki yo guhangana (Confrontational Democracy).

Ikindi babajije n’aho Ihuriro rikura ubushobozi bwo gukora ibikorwa byinshi byavuzwe. Aba bashyitsi bagaragarijwe ko Ihuriro ribona inkunga ya Leta, hakaba kandi n’inkunga riterwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ritsura Amajyambere (PNUD) gusa Bwana JIJUKA ababwira ko izi nkunga zidahagije kuko zisaga gato ibihumbi Magana arindwi na mirongo itanu y’amadorari y’Amerika (750,000 USD).

Kuri iyi ngingo, aba bashyitsi bijeje Ihuriro ubufatanye, basaba ko bagezwaho mu gihe cya vuba imishinga bifuza ko bakorana kugira ngo harebwe iyajyana n’ibyo bateramo inkunga.

Ifoto y’urwibutso

Bashimye imikorere y’Ihuriro cyane cyane gahunda z’amahugurwa riteramo inkunga Imitwe ya politiki; baryizeza ubufatanye no kureba gahunda bakorana, basaba Ihuriro gukomeza gushyigikira gahunda y’ibiganiro no guteza imbere demokarasi ishingiye ku Mitwe ya politiki myinshi.


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.