Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




IHURIRO RYAKIRIYE ABASHAKASHATSI MURI ZA KAMINUZA ZITANDUKANYE ZO KU ISI

Kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Werurwe 2017 Abashakashatsi bo muri za Kaminuza zo mu bihugu bitandukanye birimo Ubuhorandi, Canada, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’ibindi, basuye Ihuriro. Uru ruzinduko rwakozwe mu rwego rwo gusura inzego zitandukanye mu Gihugu zifite aho zihuriye no gukomeza kubaka amahoro n’ikemurwa ry’amakimbirane .

Abashakashatsi basuye Ihuriro

Aba bashyitsi bakiriwe na Bwana JIJUKA Zephyrin, mu mwanya w’Umunayamabanga Nshingwabikorwa wari mu yindi nama yabasobanuriye imikorere n’imikoranire y’Ihuriro n’Imitwe ya politiki, inshingano zaryo n’ibyo rimaze kugeraho, ababwira kandi ku bijyanye n’uburyo Imitwe ya Politiki yinjira mu Ihuriro; aho Ihuriro rikura ingengo y’imari n’uburyo ikoreshwa, anababwira uruhare rwaryo mu gukemura impaka zivutse mu Mitwe ya Politiki cyangwa hagati y’Imitwe ya politiki ariko mu guhe babisabye.

Aba bashakashatsi babajije ibibazo binyuranye

Mu kwibaza aho Ihuriro rikura ingengo y’imari; babwiwe ko ingengo y’imari ikoreshwa n’Ihuriro iva ku ngengo y’imari ya Leta ndetse n’abafatanyabikorwa baryo. Basobanuriwe ko Imitwe ya politiki ifite uburenganzira bungana mu Ihuriro, ikaba ihabwa amafranga angana, mu rwego rwo gutera inkunga ibikorwa na gahunda z’amahugurwa yo kongerera ubushobozi abayoboke bayo.
Ku bijyanye n’uburyo Imitwe ya Politiki yinjira mu Ihuriro basobanuriwe ko kujya mu Ihuriro ari ubushake, Umutwe wa Politiki ushobora kurijyamo cyangwa nturijyemo, ko ushobora kandi kurivamo igihe icyo aricyo cyose ubishatse. Naho ku bijyanye n’Uruhare rw’Ihuriro mu gukemura impaka, basobanuriwe ko Ihuriro rifite Komisiyo ihoraho ishinzwe indangamyitwarire, gukumira no gukemura amakimbirane ikaba ishinzwe gusesengura ibibazo bijyanye n’amakimbirane igihe cyose bisabwe n’Umutwe wa politiki bireba.
Mu bindi bibazo babajije, n’uburyo Ihuriro n’izindi Nzego mu Rwanda byashoboye kubahiriza ihame ry’uburinganire bw’abagabo n’abagore, uko u Rwanda rwubahiriza ihame rya demokarasi ishingiye ku bwumvikane busesuye n’ihame ryo gusangira ubutegetsi.

Bwana Jijuka asubiza ibibazo

Aha babwiwe ko ibi byose biteganywa mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryavuguruwe mu 2015; bikaba biteganywa kandi mu mategeko Ngengamikorere agenga izo Nzego.
Iri tsinda ryashimye intera u Rwanda rumaze kugeraho mu bwisanzure muri Demokarasi no guha urubuga Imitwe ya politiki myinshi ikagira uruhare mu miyoborere y’Igihugu, bashima kandi uburyo Ihuriro rigira uruhare rugaragara mu kubaka ubushobozi bw’Imitwe ya politiki mu rwego rwo kuyifasha gukora politiki ishingiye ku bumenyi.


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.