Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




IHURIRO RY’IMITWE YA POLITIKI MU GIHUGU CYA UGANDA RYASUYE IRY’URWANDA

Mu rugendo shuri rw’iminsi ine (4) ruri gukorwa na bamwe mu bagize Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya politiki mu Gihugu cya Uganda mu rwego rwo gusangira ubumenyi ku ntambwe u Rwanda rumaze gutera mu gushyiraho amategeko agenga Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda, aho rugeze mu kwimakaza demokarasi ishingiye ku mashyaka menshi; kuri uyu wa 06 Ukwakira 2015 bakiriwe mu Mujyi wa Kigali ku Kacyiru ku cyicaro cy’Ihuriro aho rikorera.

Hon. NYIRAHIRWA Veneranda, Umuvugizi w’Ihuriro (hagati) na Bwana Pie NIZEYIMANA, Umuvugizi wungirije (iburyo) bakira abashyitsi

Mu gutangira, Umuvugizi w’Ihuriro Madamu NYIRAHIRWA Veneranda wakiriye iyi delegasiyo, yababwiye ko muri iyi minsi ine bazamara mu Gihugu cy’u Rwanda, bazahava bamenye byinshi ku mikorere y’Ihuriro n’izindi nzego zifite aho zihuriye no kwandika Imitwe ya politiki ndetse no gukorana bya hafi nayo.

Ubunyamabanga Nshingwabikorwa bw’Ihuriro bwasobanuriye iyi delegasiyo imikorere n’imikoranire y’Ihuriro n’imitwe ya politiki, inshingano zaryo n’ibyo rimaze kugeraho, bubabwira kandi ku bijyanye n’uburyo Imitwe ya Politiki yinjira mu Ihuriro, aho Ihuriro rikura ingengo y’imari n’uburyo ikoreshwa, bunababwira uburyo abasenateri batangwa n’Ihuriro batorwa, Uruhare rw’Ihuriro mu gukemura impaka zivutse mu Mitwe ya Politiki no gukurikirana imyitwarire y’abanyapolitiki cyane cyane mu bihe byo kwiyamamaza kw’Imitwe ya politiki n’ibindi.

Mu kwibaza aho Ihuriro rikura ingengo y’imari; Hon Tito Rutaremara, Perezida wa Komisiyo Mbonezabupfura no Gukemura Amakimbirane yababwiye ko ingengo y’imari ikoreshwa n’Ihuriro iva ku ngengo y’imari ya Leta ndetse n’abafatanyabikorwa baryo. Yakomeje abasobanurira ko Imitwe ya politiki ifite uburenganzira bungana mu Ihuriro, ikaba ihabwa amafranga angana, mu rwego rwo gutera inkunga amahugurwa yo kongera ubushobozi abayoboke bayo. Ku birebana n’amatora y’abasenateri, babwiwe ko Ihuriro ritanga abasenateri bane (4) muri Sena batorwa n’Inama Rusange y’Ihuriro mu mucyo, aho buri Mutwe wa Politiki uhabwa uburenganzira bwo kwamamaza umukandida waryo mu bwisanzure.
Ku bijyanye n’uburyo Imitwe ya Politiki yinjira mu Ihuriro basobanuriwe ko kujya mu Ihuriro ari ubushake, Umutwe wa Politiki ushobora kurijyamo cyangwa nturijyemo. Naho ku bijyanye n’Uruhare rw’Ihuriro mu gukemura impaka, basobanuriwe ko Ihuriro rifite Komite ishinzwe gukurikirana imyitwarire y’abanyapolitiki bari mu Mitwe ya Politiki no kubunga igihe habaye impaka hifashishijwe Itegeko Ngenga rigenga Imitwe ya Politiki n’Abanyapolitiki ndetse n’Indangamyitwarire (Code d’Ethique) y’Imitwe ya Politiki n’abayoboke bayo biciye muri Komisiyo ibishinzwe.

Fredrick RUHINDI, waje uyoboye delegasiyoya Uganda

Umuyobozi w’iri tsinda akaba n’Intumwa nkuru ya Leta Fredrick RUHINDI yabwiye abari muri ibi biganiro ko n’ubwo Ihuriro ry’Imitwe ya politiki ry’iwabo rimaze igihe kitari gito cyane, ariko ko ritarashinga imizi kandi ko yiboneye ko hari itandukaniro hagati y’Ihuriro ry’Igihugu cye n’Ihuriro ryo mu Rwanda, haba mu mikorere yaryo haba no mu buryo Imitwe ya politiki yo mu Rwanda yungurana ibitekerezo biganisha ku bwumvikane busesuye.
Yagize ati “Twabonye ko ikigereranyo cya hano mu Rwanda kigaragaza ko imikorere y’Ihuriro ryaho ari myiza, ariko twembi tugomba kwiga kandi turizera ko inzego zacu za demokarasi na politiki zigomba kurushaho gukora neza, atari mu bihugu byacu gusa, ahubwo no mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba” ati “gusa abaturage nibo bagomba guhitamo demokarasi n’imiyoborere ibabereye”.

Abagize Delegasiyo

Iri tsinda ryashimye intera u Rwanda rumaze kugeraho mu bwisanzure muri Demokarasi no guha urubuga Imitwe ya politiki myinshi ikagira uruhare mu miyoborere y’Igihugu, bashima kandi uburyo Ihuriro rigira uruhare rugaragara mu kubaka ubushobozi bw’Imitwe ya politiki mu rwego rwo kuyifasha gukora politiki ishingiye ku bumenyi


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.