Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




IHURIRO RY’IGIHUGU NYUNGURABITEKEREZO RY’IMITWE YA POLITIKI RIRITEGURA KWIBUKA ABAZIZE GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI


Mu rwego rwo gutegura Icyumweru cyo Kwibuka Genocide yakorewe Abatutsi mu w’1994 gisorezwa ku Rwibutso rwa Rebero hanibukwa Abanyapolitiki bazize ibitekerezo byabo byiza byarwanya ivangura n’ironda koko, umuganda usoza ukwezi kwa Werurwe wo kuri uyu wa 31, wakorewe kuri urwo rwibutso rwa Rebero. Icyi gikorwa cyitabiriwe n’abaturage b’umudugudu wa Nyenyeri urwo rwibutso ruhereryemo hamwe n’urubyiruko rukurikirana amasomo ategurwa n’Ihuriro mu bya politiki n’Imiyoborere myiza (YPLA), kinitabirwa kandi n’abakozi b’Ihuriro.
Nkuko bisanzwe, nyuma y’umuganda habaye ibiganiro aho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigarama yasabye abaturage baturiye uru Rwibutso kuzitabira Imihango yo kwibuka, haba ku itariki ya 7 Mata kuri Stade Amahoro I Remera Icyumweru cy’Icyunamo gitangizwa ku rwego rw’Igihugu, haba n’izindi gahunda z’Ibiganiro no Kwibuka mu Murenge no mu Mugi wa Kigali muri rusange, haba kandi no gusoza icyi Cyumweru cyo kwibuka mu Mihango izabera kuri uru Rwibutso rwa Rebero.

Ibi kandi ni nabyo byagarutsweho n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro Bwana KAYIGEMA Anicet, aho yashishikarije abitabiriye uyu muganda bose kwibuka Inzirakarengane z’aba izishyinguye muri uru Rwibutso rwa Rebero z’aba n’izishyunguye ahandi hose mu gihugu no hanze yacyo. Yanabashishikarije kandi kuzitabira gahunda zose ziteganijwe mu midugudu iwabo byaba ibiganiro, byaba kandi n’izindi gahunda zo kwibuka. Yabibukije ko imirimo yo gutunganya uru rwibutso Ihuriro ritayihagarikiye aha, ahubwo ko ibikorwa by’isuku bikomeza haba muri iyi minsi haba na nyuma yayo nkuko isanze ibikora.
Uyu muganda witabiriwe kandi n’abanyamahanga baturutse mu gihugu cya Israel, aho nabo bagaragaje ko bishimiye cyane kwifatanya n’abanyarwanda gukora uyu muganda ariko cyane cyane gukorera ku rwibutso rw’abazize Genocide kuko nabo ari bamwe bakomoka mu miryango y’abarokotse Genocide yakorewe Abayahudi.


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.