Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




IHURIRO RIKOMEJE GUHUGURA URUBYIRUKO RUTURUKA MU MITWE YA POLITIKI

Nyuma y’uko urubyiruko rwatoranyijwe n’Imitwe ya Politiki mu Mujyi wa Kigali rutangiye gukurikirana amasomo ategurwa n’Ihuriro mu ishuri ryaryo ryigisha politiki n’ubuyobozi/ Youth political leadership Academy (YPLA); kuri uyu wa gatanu tariki ya 06 Gicurasi 2016, urubyiruko rwo mu Intara y’Iburasirazuba, ruturuka mu Mitwe ya politiki, narwo rwatangiye amahugurwa, abera mu Karere ka Rwamagana kuri Muhazi Beach Hotel.

Bwana BURASANZWE Oswald afungura amahugurwa

Amahugurwa yatangijwe ku mugaragaro n’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro Bwana BURASANZWE Oswald washimye Imitwe ya Politiki yatoranije abasore n’inkumi akomeza abasaba gukoresha neza ayo mahirwe, bakurikirana n’umurava amasomo n’ibiganiro byateguwe, cyane ko imbaraga zabo zikenewe mu gukomeza kubaka ubushobozi bw’Imitwe ya politiki.

Nyuma yo gufungura ku mugaragaro aya mahugurwa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro yatanze ikiganiro ku mikorere n’imiterere y’Imitwe ya politiki nk’uko biteganywa n’Itegeko Ngenga Rigenga Imitwe ya politiki n’Abanyapolitiki ryo kuwa 12/07/2013.

Urubyiruko rwitabiriye amahugurwa

Nyuma y’ikiganiro, abitabiriye amahugurwa bahawe umwanya wo kubaza ibibazo. Mu bibazo bibanzeho bijyanye n’inkomoko y’ingengo y’imari Ihuriro rikoresha, inkunga iterwa Imitwe ya politiki, ingano y’inkunga Umutwe wa politiki ushobora kwakira n’icyo amategeko ateganya ku wemerewe gutanga iyo nkunga n’ibindi.

Ibindi biganiro byatanzwe byibanze ku ingengabitekerezo ya politiki, imiterere n’imikorere y’Imitwe ya politiki, ingamba zo kurwanya genoside n’ihakana ryayo n’ikiganiro cyatanzwe na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’ubwiyunge kuri “Gahunda ya NDI UMUNYARWANDA”.

Madamu Xaverine Uwimana Visi Perezida wa NURC

Madamu Xaverine Uwimana Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge/NURC yabwiye uru rubyiruko ko igikuru muri iyi gahunda ari ugukomeza umuco w’ibiganiro bishingiye k’ukuri, hashimangirwa ubumwe n’ubwiyunge; komorana ibikomere duha agaciro umuco wo gusaba no gutanga imbabazi no kongera kwibutswa agaciro k’ubunyarwanda nk’umusingi wo kurinda no guteza imbere Igihugu cyacu.

Uru rubyiruko rusobanurirwa imiterere na gahunda by’amahugurwa ya YPLA

YPLA ni gahunda y’amahugurwa ahoraho atangwa n’Ihuriro agamije kongerera ubushobozi urubyiruko rwo mu Mitwe ya politiki mu bijyanye n’imiyoborere myiza n’ubuyobozi.
YPLA yatangijwe muri Gashyantare 2010, kugeza ubu, urubyiruko rugera ku 1,000 rumaze guhugurwa.


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.