Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




IHURIRO RIGIRA URUHARE RUGARAGARA MU MIYOBORERE Y’IGIHUGU

Ibi n’ibyagarutse kuwa 01/7/2016 kuva isaa moya (7h30) kugera isaa tatu (9h00) za mu gitondo mu kiganiro mbwirwaruhame cyanyuze « Live » kuri Televiziyo y’u Rwanda, kinanyura kandi kuri Radio Rwanda na Radiyo z’abaturage arizo: RUSIZI, HUYE, RUBAVU, MUSANZE na NYAGATARE kiyobowe n’umunyamakuru w’impuguke mu gusesengura amakuru ya politiki Bwana Cleophace BARORE. Iyi tariki ikaba ariyo u Rwanda rwizihizaho umunsi rwaboneyeho ubwigenge

Intego y’iki kiganiro cyateguwe n’Ihuriro yari ugukomeza kugaragariza abanyarwanda ko Imitwe ya Politiki itazongera guteshuka ku mahame n’inshingano ihabwa n’Itegeko Nshinga zo kubumbatira iteka ubumwe bw’Abanyarwanda n’ubusugire bw’Igihugu, bimwe mu bigaragaza ubuyobozi bwiza buganisha ku iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.
Mu gutanga iki kiganiro, abanyapolitiki b’inararibonye aribo Ambasaderi. Polisi Denis, Ambasaderi NSENGIMANA Joseph n’Umuvugizi w’Ihuriro Madamu MUKABUNANI Christine, bibanze ku mateka y’imiyoborere mibi yaranze ubutegetsi nyuma y’ikiswe ubwigenge aho bavuze ko abanyapolitiki n’amashyaka by’icyo gihe baranzwe na politiki y’ivangura ry’amoko no kubiba amacakubiri n’amakimbirane hagati y’Abanyarwanda, kandi ibyo abakoloni bakaba bari babifitemo uruhare rugaragara.
Bagaragaje ko mu gihe cy’ubutegetsi bw’Ishyaka PARTMEHUTU ryashingiye imiyoborere yaryo ku murongo wo kurengera inyungu z’abahutubakarenganya bikabije Abatutsi; naho mu gihe cy’ubutegetsi bw’ishyaka rya MRND, habayeho guheza Abatutsi, kubambura ubumuntu, kubatoteza, kubamenesha, kubirukana mu mashuri no mu kazi, kubakenesha no kubica. Bibutsa ko aya mashyaka yombi yahugiye mu guhembera urwango n’amacakubiri, aho guharanira ubusugire bw’Igihugu, imiyoborere myiza n’iterambere ry’abagituye byagombaga kuranga ubwigenge nyakuri.

Ku mashyaka yavutse muri za 1991, ubwo Amashyaka menshi yemererwaga gukora ku mugaragaro; izi nararibonye mu bya politiki zavuze ko yaje avuga ko ashyize imbere guharanira demokarasi n’uburenganzira bw’Umunyarwanda, ariko ntibyatinze, amwe muri yo yaheranywe na bya bitekerezo bigufi na wa muco mubi w’amacakubiri, yaje kwibumbira hamwe muri « Hutu power ». Ubwo butegetsi bubi bushingiye ku ivangura moko nibwo bwaje kubyara Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’i 1994.
Gusa bavuga ko kwibohora ingoyi y’izo politiki z’amacakubiri byasabye urugamba rurerure rwatangiye mu Ukwakira 1990 ruyobowe n’Umuryango FPR-Inkotanyi; rurangira muri Nyakanga 1994 aho Igihugu cyasubiranye ubusugire cyari gisangaywe, umunyarwanda yongera kugira ishema ry’Igihugu cyamubwaye.
Mu gusoza ikiganiro, bibukije ko Imitwe ya politiki, yaba iyitabiriye kurwanya ubutegetsi bw’igitugu bwakoze Jenoside, yaba Imitwe ya politiki yavutse nyuma ya 1994 ndetse n’Imitwe mishya ivuka ubu, uruhare rwayo mu miyoborere myiza y’u Rwanda rushya ruragaragara, aha Ihuriro rikaba rigira uruhare cyane cyane mu guha urubuga Imitwe ya politiki irigize rwo kungurana ibitekerezo ku bibazo no kuri politiki z’Igihugu, kongerera Imitwe ya politiki irigize ububasha n’ubushobozi bwo gukomeza kwiyubaka iyitera inkunga muri gahunda zo kurushaho kwegera abaturage no kubumbatira ubumwe by’abanyarwanda, gufasha Imitwe ya politiki kwitabira ibikorwa by’amatora yateguwe na Komisiyo y’Igihugu y’amatora, gutoza Abanyapolitiki n’abandi baturage umuco w’ubworoherane no kubona ko uwo muhiganwa atari umwanzi ko ahubwo mwafatanya mu bitekerezo byubaka, kubaka ubushobozi bw’Imitwe ya politiki, gutanga inama no gucyemura amakimbirane ya politiki ku babisabye, n’ibindi.
Bakomeza gushishikariza Imitwe ya poliki gukomeza gutoza abayoboke babo n’abanyarwanda muri rusange gukomeza kugira umuco w’ubworoherane, ubumwe n’ubwiyunge no gukomeza kwitabira gahunda za Leta, bagira uruhare mu miyoborere myiza y’Igihugu cyabo.


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.