Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




ICYICIRO CYA XII CY’URUBYIRUKO RWIGISHWA IBYA POLITIKI N’UBUYOZI CYASOJWE

Ku cyumweru tariki ya 08/11/2015 mu Ntara y’Uburengerazuba no Kuwa kane tariki ya 12/11/2015 mu Mujyi wa Kigali hasojwe ku mugaragaro icyiciro cya 12 cy’amahugurwa ategurwa n’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki agatangwa mu ishuri ryigisha ibya politiki n’ubuyobozi (Youth Political Leadership Academy/YPLA)

Abanyeshuri bakurikiye iyi gahunda y’amahugurwa mu Mujyi wa Kigali

Abanyeshuri bakurikiye iyi gahunda y’amahugurwa mu Ntara y’Iburengerazuba

Bwana BURASANZWE Oswald, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro yashimye urubyiruko rurangije aya amahugurwa, abasaba kuba umusemburo w’iterambere ry’Igihugu cyacu. Yabibukije ko ubumenyi baboneye muri aya mahugurwa buzabafasha gutanga umusanzu mu Mitwe ya politiki yabo haba mu itegurwa ry’inyandiko zisabwa Imitwe ya Politiki, haba mu gutanga amahugurwa agenewe abayoboke bayo, haba no mu bundi buzima bwa buri munsi bw’Umutwe 
wa Politiki kuko ubuhanga bagaragaje bwabera umusingi washingirwaho mu guteza imbere Imitwe ya politiki bakomokamo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa asoza amahugurwa

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro yavuze ko intego nkuru y’aya mahugurwa ari ugutoza umwuga wa Politiki uru rubyiruko rwiyemeje kwitabira.


Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro akaba yayasoje ashimira uru rubyiruko umurava rwagaragaje mu gukurikira aya mahugurwa, ashimira n’Imitwe ya Politiki yabohereje, anabwira uru rubyiruko ko azarushimira Imitwe ya Politiki yarutoranyije ku buhanga n’umurava rwagaragaje.


Dr. Alfred NDAHIRO
Uwavuze mu izina ry’abarimu batanga amasomo muri iyi gahunda, Dr Alfred NDAHIRO yashimye umurava n’ubuhanga aba banyeshuri bagaragaje, ababwira ko umwuga wa politiki wigwa kandi ko ibyo waba uteganya kugeraho byose bigomba kuba bigamije guteza abaturage n’Igihugu muri rusange imbere. 

Yabasabye ko bagomba kuzakoresha ubuhanga bahawe cyane cyane ubwo kuvuga (communication skills) kuko umunyapolitiki udafite ubuhanga mu kuvuga ngo atange neza igitekerezo cye adashobora kugera ku ntego yiyemeje.
Aha akaba yagereranije umunyapolitiki utazi kuvuga n’umubwirizabutumwa ujya kwigisha abayoboke b’idini rye atitwaje Bibiliya cyangwa Ikolowani.


Abanyeshuri bari mu myitozo mu kwimenyereza kuvugira mu ruhame

Ku banyeshuri 88 boherejwe n’Imitwe ya politiki igize Ihuriro gukurikira aya masomo abayakurikiye neza bazahabwa impamyabushobozi ni 85, abandi bakaba batarubahirije amategeko n’amabwiriza bigenga iri shuri.
Iyi gahunda ihoraho igenewe urubyiruko rwo mu Mitwe ya Politiki, yatangiye mu w’2010; ikorwa gusa mu Mugi wa Kigali ariko nyuma yo kwibonera akamaro ifitiye urubyiruko rwo mu Mitwe ya Politiki, Inama Rusange yemeje ko iba gahunda ihoraho kandi ikorerwa mu Gihugu hose ku Rwego rw’Intara n’urw’Umujyi wa Kigali. Buri Mutwe wa Politiki ukaba wohereza abasore babiri (2) n’abagore babiri (2) haba ku bayikurikiranira mu Mujyi wa Kigali ndetse n’abayakurikirana mu rwego rw’Intara. Twibukiranye ko Imitwe ya politiki igena abatarengeje imyaka mirongo itatu n’itanu (35) kandi barangije cyangwa biga muri kaminuza cyangwa amashuri makuru.


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.