Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




ICYICIRO CYA X CY’URUBYIRUKO RWIGISHWA IBYA POLITIKI N’UBUYOZI CYASOJWE

Kuwa kane tariki ya 04/12/2014 mu Mujyi wa Kigali no ku cyumweru tariki ya 07/12/2014 mu Ntara y’Amajyepfo hasojwe ku mugaragaro icyiciro cya 10 cy’amahugurwa atangwa mu ishuri ryigisha ibya politiki n’ubuyobozi (Youth Political Leadership Academy) ategurwa n’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki.


Abanyeshuri bakurikiye iyi gahunda y’amahugurwa

Bwana Anicet KAYIGEMA, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro yashimye urubyiruko rurangije muri aya amahugurwa abasaba kuba umusemburo w’iterambere ry’Imitwe ya politiki yabatoranije, anabibutsa ko ubumenyi baboneye muri aya mahugurwa buzabafasha gutanga umusanzu mu Mitwe ya politiki yabo haba mu itegurwa ry’inyandiko zisabwa Imitwe ya Politiki, haba mu gutanga amahugurwa agenewe abayoboke bayo, ndetse haba no mu bundi buzima bwa buri munsi bw’Umutwe
wa Politiki kuko ubuhanga bagaragaje bwabera umusingi washingirwaho mu guteza imbere Imitwe ya politiki yabohereje.

Bwana KAYIGEMA Anicet, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro

Iyi gahunda ihoraho y’Ishuri igenewe urubyiruko rwo mu Mitwe ya Politiki, yatangiye mu w’2010; ikorwa gusa mu Mugi wa Kigali ariko nyuma yo kwibonera akamaro ifitiye urubyiruko rwo mu Mitwe ya Politiki hirya no hino mu gihugu, Inama Rusange yemeje ko iba gahunda ihoraho kandi ikorerwa mu Gihugu hose ku Rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali. Buri Mutwe wa Politiki ukaba wohereza abasore babiri (2) n’abari/Abategarugori babiri (2) haba ku bakayakurikiranira mu Mujyi wa Kigali ndetse n’abayakurikiranira ku rwego rw’Intara batarengeje imyaka mirongo itatu n’itanu (35),
Intego y’aya masomo ni ugutoza umwuga wa Politiki uru rubyiruko rwiyemeje kwitabira.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro akaba yayasoje ashimira uru rubyiruko umurava bagaragaje mu gukurikira aya mahugurwa, ashimira n’Imitwe ya Politiki yabohereje, anabwira uru rubyiruko ko azarushimira Imitwe ya Politiki yarutoranyije ku buhanga n’umurava rwagaragaje.

Dr. Alfred NDAHIRO

Uwavuze mu izina ry’abarimu batanga amasomo muri iyi gahunda, Dr Alfred NDAHIRO yashimye umurava n’ubuhanga aba banyeshuri bagaragaje, ababwira ko umwuga wa politiki wigwa kandi ko ibyo waba uteganya kugeraho byose bigomba kuba bigamije guteza abaturage n’Igihugu muri rusange imbere.
Yabasabye ko bagomba kuzakoresha ubuhanga bahawe cyane cyane ubwo kuvuga
(communication skills) kuko umunyapolitiki udafite ubuhanga mu kuvuga ngo atange neza igitekerezo cye adashobora kugera ku ntego yiyemeje; Aha akaba yagereranije umunyapolitiki utazi kuvuga n’umubwirizabutumwa ujya kwigisha abayoboke b’idini rye nta Bibiliya cyangwa Ikolowani.
Mu kwimenyereza gutegura ikiganiro, Uru rubyiruko rukaba rwakoreshejwe imyitozo y’uburyo bagombwa
kwitara mu biganiro byo guhanganisha ibitekerezo bya politiki (political debate); isomo bahawe n’umunyamakuru w’umunyamwuga mu gukora ibiganiro bya politiki Ange Tambineza afatanije n’impuguke Dr. Alfred NDAHIRO.


Abanyeshuri bitoje gutegura no gukora political debate


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.