Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




ICYICIRO CYA VIII CY’AMAHUGURWA MU BYA POLITIKI N’UBUYOBOZI AGENEWE URUBYIRUKO RUTURUKA MU MITWE YA POLITIKI (YPLA) CYASOJWE

Kuwa kane tariki ya 06/03/2014 mu Mujyi wa Kigali no ku cyumweru tariki ya 16/03/2014 mu Ntara y’Iburengerazuba hasojwe ku mugaragaro icyiciro cya 8 cy’amahugurwa atangwa mu ishuri ryigisha ibya politiki n’ubuyobozi (Youth Political Leadership Academy) ategurwa n’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki.


Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro Bwana Kayigema Anicet

Bwana Anicet KAYIGEMA, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro yasabye urubyiruko rurangije muri iki cyiciro kuba umusemburo w’iterambere ry’Imitwe ya politiki yabatoranije, anabibutsa ko ubumenyi baboneye muri aya mahugurwa buzabafasha gutanga umusanzu mu Mitwe ya politiki yabo haba mu itegurwa ry’inyandiko zisabwa Imitwe ya Politiki, haba mu gutanga amahugurwa agenewe abayoboke bayo, ndetse haba no mu bundi buzima bwa buri munsi bw’Umutwe wa Politiki kuko ubuhanga bagaragaje bwabera umusingi washingirwaho mu guteza imbere Imitwe ya politiki yabohereje.


Urubyiruko rwakurikiraniye amasomo ya YPLA mu Mujyi wa Kigali n’umwe mu barimu Prof Shyaka Anastase

Kuri mirongo inani (80) bari bateganije gusoza aya mahugurwa,hasoje mirongo irindwi n’icyenda (79) aho mu mujyi wa Kigali ku bayakurikiranira ku Cyicaro cy’Ihuriro, hasoje abanyeshuri mirongo itatu n’icyenda (39) naho mu Ntara y’Iburengerazuba ku bayakurikiraniraga kuri Muhazi Beach Hotel, hasoza mirongo ine (40)
Iyi gahunda y’Ishuri rigenewe urubyiruko rwo mu Mitwe ya Politiki, yatangiye mu w’2010; ikorwa gusa mu Mugi wa Kigali ariko nyuma yo kwibonera akamaro ifitiye urubyiruko rwo mu Mitwe ya Politiki hirya no hino mu gihugu, Inama Rusange yemeje ko iba gahunda ihoraho kandi ikorerwa mu Gihugu hose ku Rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali.
Ni muri urwo rwego buri Mutwe wa Politiki wohereza abasore babiri n’abari (2) cyangwa abategarugori babiri (2) haba ku bakayakurikiranira mu Mujyi wa Kigali ndetse n’abo ku rwego rw’Intara bose batarengeje imyaka mirongo itatu n’itanu (35), ngo rwitoze umwuga wa Politiki rwiyemeje kwitabira.


Umunyamanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro atanga Fulashi disiki ziriho amasomo n’izindi mfashanyigisho

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro akaba yarashoje ashimira uru rubyiruko umurava bagaragaje mu gukurikira aya mahugurwa, ashimira n’Imitwe ya Politiki yabohereje, anabwira uru rubyiruko ko azarushimira Imitwe ya Politiki yarutoranyije ku buhanga n’umurava rwagaragaje.
Yasoje amenyesha urubyiruko rwakurikiranye aya mahugurwa, ko ruzahabwa impamyabumenyi n’Inama Rusange y’Ihuriro mu rwego rwo guha agaciro iyi gahunda n’impamyabumenyi bayikuyemo.


Dr. Alfred NDAHIRO umwe mu barimu b’iyi gahunda

Uwavuze mu izina ry’abarimu bategura bakanatanga amasomo muri iyi gahunda, Dr Alfred NDAHIRO yashimye umurava n’ubuhanga aba banyeshuri bagaragaje, ababwira ko umwuga wa politiki wigwa kandi ko ibyo waba uteganya kugeraho byose bigomba kuba bigamije guteza abaturage n’Igihugu muri rusange imbere. Yabasabye ko bagomba kuzakoresha ubuhanga bahawe cyane cyane ubwo kuvuga (communication skills) kuko umunyapolitiki udafite ubuhanga mu kuvuga ngo atange neza igitekerezo cye adashobora kugera ku ntego yiyemeje.
Mu gusoza kandi icyiciro y’aya mahugurwa, urubyiruko rwakurikiraniye amasomo mu Ntara y’Iburengerazuba mu Karere ka Rwamagana rwagiranye ikiganiro n’abanyamakuru ba Radiyo na Televisiyo by’u Rwanda mu kiganiro cy’urubyiruko gica kuri Televisiyo Rwanda kuwa kane sa moya z’umugoroba (19h00) no kuri Radiyo Rwanda kuwa gatanu sa munani z’umugoroba (14h00). Iki kiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “urubyiruko na Politiki n’umumaro wo gukoresha imbuga nkoranyambaga (Social media)”.


Marcel RUTAGARAMA utegura ikiganiro cy’urubyiruko rw’u Rwanda kuri Radiyo Rwanda na Andrew KAREBA utegura ikiganiro cy’urubyiruko kuri Televiziyo y’u Rwanda n’urubyiruko rushoje gahunda y’amahugurwa.


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.