Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




ICYICIRO CYA KABIRI CY’AMAHUGURWA AGENEWE ABAYOBOZI MU NZEGO Z’IBANZE Z’IMITWE YA POLITIKI KIGIYE GUTANGIRA

Mu rwego rwo kwitegura gutangiza icyiciro cya kabiri cya gahunda y’amahugurwa y’abayobozi b’Imitwe ya politiki mu nzego z’ibanze z’ubuyobozi bwayo, kuri uyu wa Kane tariki 18/09/2014, ku biro by’Ihuriro habereye inama nyunguranabitekerezo yahuje abayobozi mu Mitwe ya politiki bashinzwe amahugurwa, abatanze ibiganiro muri aya mahugurwa, abakozi bahoraho b’Imitwe ya politiki hamwe n’ubuyobozi bw’Ihuriro.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro wari umuyobozi w’iyi nama yababwiye ko igamije kurebera hamwe ingamba n’uburyo byakoreshejwe mu gice cya mbere cy’aya mahugurwa, kugirango hanozwe ibikwiye gukorwa mu gutangiza ibyiciro bizakurikira.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa ayoboye inama

Umuhuzabikorwa wa Gahunda mu Ihuriro Bwana Jijuka Zephyrin ageza kubari mu nama raporo y’imitangirwe yaya mahugurwa mu kiciro cya mbere yavuze ko kuva muri Mutarama kugeza Kamena 2014, Ihuriro ryateguye izi gahunda z’amahugurwa y’abayobozi b’Imitwe ya politiki mu nzego z’ibanze z’ubuyobozi bwayo, aya mahugurwa akaba yarashyizwe mu bikorwa n’Imitwe ya politiki ubwayo agatangwa n’urubyiruko rwarangije amahugurwa ya gahunda ya Youth Political Leadership Academy/YPLA. Abasore n’inkumi bane (4) kuri buri Mutwe wa politiki nibo bateguwe gutanga ibi biganiro, bakaba barahawe ubumenyi n’amabwiriza bikwiye mu kwigisha abantu bakuru.

Abitabiriye inama

Iyi gahunda y’amahugurwa yateguwe hashingiwe ku byifuzo by’Imitwe ya politiki yasabye ko Ihuriro rikwiye gutegura amahugurwa aciriritse yagenerwa abayobozi mu Mitwe ya politiki mu nzego z’ibanze zayo, kuko hari hashize igihe Ihuriro rihugura abasore n’inkumi muri gahunda ya Youth Political leadership Academy (YPLA); ubumenyi bakura muri aya mahugurwa bukaba buhagije kugira ngo babe bagira uruhare rugaragara mu guhugura abandi bo mu Mitwe ya politiki bakomokamo mu nzego z’ibanze.
Jijuka ati ”Kugeza muri Kamena 2014, Imitwe ya politiki yose iri mu Ihuriro yari imaze guhugura abayobozi mu nzego z’ibanze z’ubuyobozi bwayo bagera kuri 1311”.
Abagize inama bakaba bashimye iyi gahunda y’amahugurwa, basaba ko yakomeza ariko hakanozwa bimwe mu byagaragajwe bitagenze neza mu kiciro cya kabiri kigiye gutangira guhera muri uku kwezi kwa cyenda


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.