Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




ICYICIRO CYA GATANU CY’AMAHUGURWA AGENEWE URUBYIRUKO–YPLA CYATANGIJWE


Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro Bwana KAYIGEMA Anicet atangiza amahugurwa

Atangiza icyi cyiciro cya gatanu cy’amahugurwa agenewe urubyiruko ruturuka mu mitwe ya politiki yemewe mu Rwanda yose uko ari icumi (10) aho buri mutwe wa politiki ugena abasore babiri n’inkumi ebyiri; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki Bwana KAYIGEMA Anicet, yagarutse ku kamaro kayo aho yababwiye ko agamije kongerera ubushobozi mu bumenyi rusange, politiki n’ imiyoborere myiza kubayakurikira.
Yabwiye uru rubyiruko ko aya masomo afite intego nyamukuru yo Kubaha ubumenyi n’ubuhanga bwo kwitabira ibikorwa byose bitegurwa n’Imitwe ya politiki baturukamo hagamijwe ahanini kwiyubaka, haba amahugurwa ategurwa haba kandi no kugira uruhare mu miyoborere yayo. Akaba yagize ati “twizeye ko muje mufite umugambi ujyanye n’uw’umutwe wa Politiki muturukamo wo kubaka igihugu gishingiye kuri demokarasi irangwa n’ibitekerezo binyuranye ariko byuzuzanya biganisha ku mibereho myiza n’iterambere rirambye ku banyarwanda bose”.
Yasoje abashimira uko bitabiriye aya mahugurwa bagenewe n’Ihuriro, anashimira kandi imitwe ya politiki yabatoranije kuko ari bo igihugu gitezeho kwiyubaka ku buryo burambye kw’imitwe ya politiki yabo.


Umuhuzabikorwa wa Gahunda mu Ihuriro JIJUKA Zephyrin aganira n’uru rubyiruko

Umuhuzabikorwa wa Gahunda mu Ihuriro Bwana JIJUKA Zephyrin aganira n’uru rubyiruko, yarumenyesheje gahunda igenderwaho mu itangwa ry’aya mahugurwa, imyitwaririre y’uyakurikira, ingeri z’amasomo baziga n’ibikoresho ruzahabwa kugira ngo ruzakurikirane aya masomo neza.
Yabasabye kuzarangwa n’umurava, kudasiba kuko iyo usibye inshuro eshatu udahabwa impamyabushobozi yagenewe uwakurikiye neza iyi gahunda.
Yabamenyesheje ko uretse bo bagomba kuyakurikiranira hano mu mugi wa Kigali ku biro by’Ihuriro ko hari n’abandi bagenzi babo bazayakurikiranira mu ntara y’Iburengerazuba mu karere ka Karongi.
Twabibutsa ko icyi cyiciro cya gatanu cyabanjirijwe n’icyiciro cyabereye mu mujyi wa Kigali, icyabereye mu Ntara y’Amajyepfo n’Umugi wa Kigali, abayakurikiraniye mu ntara y’Amajyaruguru n’Umugi wa Kigali, n’abayakurikiraniye mu ntara y’Iburasirazuba n’Umugi wa Kigali. Icyi cyiciro kikaba giteganijwe gusoza mu kwezi kwa Nyakanga 2012.


Impuguke Tonny NTARINDWA atanga isomo


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.