Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




ICYICIRO CYA 14 CY’AMAHUGURWA Y’URUBYIRUKO MU BYA POLITIKI KIRI GUTEGURWA

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Ukuboza 2016, ku Biro by’Ihuriro hateraniye inama nyungurabitekerezo yo gutegura ikiciro cya 14 cy’amahugurwa y’urubyiruko mu bya politiki n’imiyoborere/YPLA; inama yitabiriwe n’abarimu bigisha muri iyi gahunda.


Abarimu ba YPLA mu biganiro

Atangiza iyi nama, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro Bwana BURASANZWE Oswald, yabwiye aba barimu ko intego y’iyi nama ari ukurebera hamwe no kunoza imyiteguro y’aya mahugurwa no kureba niba ntabyavugururwa cyane cyane harebwa niba nta masomo yakongerwa cyangwa yakurwa muri iyi gahunda, hakanarebwa uko gahunda iteguye niba koko yaba inogeye urubyiruko rukurikira aya masomo.

Abarimu batanze ibitekerezo by’uko iyi gahunda yavugururwa

Nyuma yo kungurana ibitekerezo; aba barimu basanze, muri iyi gahunda hakwiyongeramo isomo ku mateka ya politiki mu Rwanda, hakiyongeramo kandi ikiganiro ku muco wo gukunda Igihugu n’ikiganiro ku kwihangira umurimo. Umunyamabanga Nshingwabikorwa yashimye ibi bitekerezo avuga ko Ibi biganiro byombi byiyongera ku kiganiro kinjijwe muri aya masomo cya “Ndi Umunyarwanda”; ibi bikazagirira umumaro urubyiruko rukurikira aya mahugurwa kuko bazayarangiza bafite koko ubumenyi buhagije mu kubaka Igihugu n’Imitwe ya politiki bakomokamo by’umwihariko.

Hasozwa iyi nama, Ihuriro n’aba barimu biyemeje gukora ibishoboka byose kugira ngo iyi gahunda y’amahugurwa irusheho gukomeza kunogera abayahabwa, binafashe gukomeza kwiyubaka no kugira uruhare mu iterambere rya politiki muri rusange.

Iki cyiciro cya 14 cy’aya mahugurwa giteganyijwe kuzaba muri Gashyantare - Werurwe 2017.
Iyi gahunda ihoraho y’amahugurwa igenewe urubyiruko rwo mu Mitwe ya Politiki, yatangiye mu w’2010; ikorwa mu Mugi wa Kigali ariko nyuma yo kubona akamaro ifitiye urubyiruko rwo mu Mitwe ya Politiki, Inama Rusange yemeje ko iba gahunda ihoraho kandi ikorerwa mu Gihugu hose ku Rwego rw’Intara n’urw’Umujyi wa Kigali. Buri Mutwe wa Politiki ukaba wohereza abasore babiri (2) n’abagore babiri (2) batarengeje imyaka 35, biga cyangwa barangije Amashuri Makuru na Kaminuza, ubu hakaba hamaze kurangiza muri iyi ganunda abagera kuri 988.

Bamwe mu barimu bo muri iri shuri ryigisha urubyiruko ibya politiki n’imiyoborere/YPLA


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.