Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




HIBUTSWE ABANYAPOLITIKI BISHWE MURI JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

Tariki 13 Mata n’umunsi hasozwa icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mwaka w’1994, umunsi uhuzwa no kwibuka abanyapolitiki bazize iyo Jenoside, uyu muhango ukaba ubera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero Akarere ka Kicukiro.

Perezida wa Sena wari Umushyitsi mukuru muri uyu muhango

Ku Rwibutso rwa Rebero, hashyinguye imibiri y’abatutsi irenga ibihumbi cumi na bine (14.000) bishwe muri Jenoside yakorewe abatusi mu mwaka w’1994, hanashyinguye kandi bamwe mu banyapolitiki bazize Jenoside.

Nk’uko bisanzwe mu gusoza iki cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 21, uyu munsi uhuzwa no kwibuka abanyapolitiki bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi; uyu muhango ubera ku Rwibutso rwa Rebero kuri uyu wa 13 Mata 2015 ahashyinguye bamwe muri abo banyapolitiki.

Kwibuka no kunamira abo banyapolitiki bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 biba bigamije kuzirikana ubutwari bwa bamwe mu banyapolitiki bitandukanyije n’ikibi, bakarwanya akarengane n’amacakubiri, kugeza ubwo bazize ibitekerezo byabo (byari bigamije ukuri no guhesha agaciro buri Munyarwanda aho ava akagera) ; biba kandi bigamije kwiyemeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi mu Rwanda n’ahandi hose ku isi. Uyu muhango uba ugamije na none kandi gushima no kurata ubutwari bw’abarwanyije n’abahagaritse Jenoside ; gushyigikira demokarasi no guharanira uburenganzira bwa muntu ; ndetse no kongera kwiyemeza ubutwari no kudatinya kurwanya ikibi.


Umuvugizi w’Ihuriro KAYIRANGA Mukama Alphonse

Insanganyamatsiko y’Urwibutso rwa Rebero igira iti : « Duharanire imiyoborere myiza » byerekana intego Imitwe ya Politiki yihaye yo guharanira no gushyira imbere iteka inyungu z’abaturage n’iterambere ry’Igihugu; guharanira ko u Rwanda rwaba Igihugu kigendera ku mategeko no kubahiriza uburenganzira bwa muntu. Iyi nsanganyamatsiko kandi ikangurira Imitwe ya politiki kugira abanyapolitiki bakunda Igihugu, bashakira Abanyarwanda icyiza, bagaharanira imibereho myiza yabo, bagakora politiki igamije kuvana abaturage mu bujiji no mu bukene; abaturage bagatera imbere. Iyi nsanganyamatsiko kandi isaba abanyapolitiki kongera kwiyemeza gufatanya mu guhangana n’ibibazo Igihugu gifite no kwishakamo ibisubizo byagiteza imbere batagombye gutegereza ko hari abandi bazabibakemurira, bagategurira Abanyarwanda ejo hazaza heza.

Bamwe mu banyapolitiki bibukwa bashyinguye mu Rwibutso rwa Rebero harimo KAVARUGANDA Joseph (President Constitutional Court), NDASINGWA Landouald (Ishyaka PL), NIYOYITA Aloys (Ishyaka PL), RWAYITARE Augustin (Ishyaka PL), KAMEYA André (Ishyaka PL), RUTAREMARA J de la Croix (Ishyaka PL), KABAGENI Vénantie (Ishyaka PL), KAYIRANGA Charles (Ishyaka PL), NZAMURAMBO Fréderic (Ishyaka PSD), NGAGO Félicien (Ishyaka PSD), MUSHIMIYIMANA J.Baptiste (Ishyaka PSD), GAFARANGA (Ishyaka PSD), GATABAZI Felecien (Ishyaka PSD), RUCOGOZA Faustin (Ishyaka MDR).

Umuvugizi w’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki Bwana KAYIRANGA Mukama Alphonse yakanguriye Imitwe ya Politiki n’abanyapolitiki gushyira imbere ibitekerezo byubahiriza inyungu z’abaturage, birwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, bagashishikariza abayoboke bayo kuvugisha ukuri no kurangwa n’ibikorwa byo gufasha abayirokotse. Imitwe ya politiki kandi igomba kugira uruhare mu kubungabunga ubusugire bw’Igihugu kandi iteka u Rwanda n’abanyapolitiki bagaharanira ijabo riha ijambo u Rwanda mu ruhando rw’amahanga.

Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu, abayobozi b’Ingabo na Police n’abahagarariye Ibihugu byabo mu Rwanda


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.